Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 23 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Charles Hakorimana
“ Ntegereje izuka ry’abapfuye no kubaho ku bugingo buzaza”, aya magambo tuyasubiramo buri cyumweru no ku yindi minsi mikuru iyo tuvuga amahame y’ukwemera kwacu. Kwemera izuka ry’abapfuye bivuze ko twemera ko Yezu ari umuzukambere mu bapfuye, ko ari muzima kandi ko aduha kugira uruhare ku bugingo buhoraho.
Iyo umuntu apfuye arashyingurwa ariko twemera ko hari ubugingo nyuma y’urupfu. Yezu amaze kuzuka yagaragaje ko yatsinze urupfu.
Ijamabo rye ni iryo kwizerwa: “ Ni njye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho” (Yh11,25b).
Niyo mpamvu yigisha abasaduseyi ku myumvire yabo ikwamye.
Abasaduseyi rero bakaba bari bahangayikishijwe cyane no kumvikanisha inyigisho zabo harimo guhakana izuka ry’abapfuye. N’ubwo bashakaga kugaragara nk’abaharanira ingoma y’Imana mu by’ukuri, guharanira indonke byabahumaga amaso. Basomaga Ibyanditswe ariko bakabisobanura bakurikije nyine inyungu zabo.
Ahereye ku Byanditswe Yezu aberetse ko urupfu atari rwo rufite ijambo rya nyuma ati “ Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo . Ntabwo ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima”. Kugira ngo abasubize, ahereye ku byo bari bitwaje akoresheje amagambo ya Musa cyane ko akenshi bitwazaga ko bari gukurikiza ibyo Musa yavuze.
Tubeho nk’abemera izuka
Ibyo dutunze, ibyo dufite mu buzima bwa hano ku isi ni ibyo kudufasha kwitegura ubuzima buhoraho. Imibare y’abasaduseyi yaba iya bamwe kuri iki gihe igihe imibereho yabo yashingira kubyo batunze birengagije ko hirya y’ubu buzima hari ubundi. Bityo baka babaye abasaduseyi.
Gushishikazwa n’ibyo tubona ubu bikaduhuma amaso twirengagije ibyo Yezu yatubwiye ni ukwirengagiza ukuri. Tubeho dukurikije ukwemera kwacu kuko ukwemera si uko kuririmba gusa.
Yezu ntiyatubeshya kuko avuga ibyo azi “ Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi ; iyo bitaba byo mba narababwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya.” ( Yh 14,1-2).
Umwana w’ Imana avuga ibyo azi, aduhishuriye iby’ijuru. Ibyaduhangayikisha muri iyi si nta mwanya bifite mu ijuru. Ibyo dutunze, ibyo dukunda, ibyo duharanira byakagombye kuba ibyo twifashisha tugana ijuru.
Abakristu dusonzeye ijuru. Ntawashimishwa no kurara nzira umugenzi wese ashimishwa no kugera iyo ajya. Ijuru ririho kandi riraharanirwa Nyagasani yatweretse inzira, yatweretse uburyo bwo kugerayo. Bisaba imvune n’umuhate ariko birashoka. Ntituri twenyine turi mu muryango w’Imana dufite abandi dusangiye urugendo. Dusabirane dufashanye duterane inkunga kugira ngo tuzagerane mu ijuru. Ijuru ni ryiza tuzarijyanemo. Nta gusiga umuvanimwe nta gusiga inshuti nta gusiga umuturanyi.
Imana yigize umuntu kugirango izamure kamere yacu. Ituvane mu mwijima utuma tutabona Ijuru riri imbere.
Tuve mu mibare n’amahurizo menshi bisumba iby’abasaduseyi dusobanura imigezereze yacu. Imbaraga zacu n’ubwenge bwacu tubikoreshe tugana Ijuru. Dusabire “abanyabwenge” ngo ubumenyi bafite bufashe isi kugana Imana ntibate igihe cyabo mu byonona ubuzima mu birwanya urukundo n’ubusabane mu bantú, ahubwo baharanire ko ugushaka kw’Imana gukorwa
Padiri Charles HAKORIMANA