Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe. Jye nzabaruhura.

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 15 B gisanzwe, ku wa 16 Nyakanga 2015

Muri iyi si harimo byinshi binaniza abantu. Yezu ahamagarira abarushye n’abaremerewe n’imitwaro kumusanga ngo abaruhure ni uko yabonaga ko batwaye imitwaro ibananije kandi nta wundi washoboye kubaruhura. Mu gusaba abarushye n’abaremerewe  kumusanga, arabasaba kuzana n’imitwaro yabo. Aha hari inyigisho ikomeye cyane kuko hari ubwo abantu bibeshya bagasa n’abagura n’Imana ngo ibakorere iki n’iki bazabone kuyisanga, bayisenge, bayishimire : Imana nimpa urubyaro, nimpa akazi, nimpa kwiga nkarangiza, nimpa gutsinda uru rubanza, nimpa umugabo, nimpa umugore,ninkiza ubu burwayi…. Nanjye nzayya mu ngoro yayo kuyishimira ! Ng’uko uko abenshi babayeho. Ibyo rero bituma abenshi birirwa babungana imitwaro yabo ntibayisigire Yezu kuko batumva ko bagomba kumugana uko bakabaye n’imitwaro yabo atari ukuvuga ngo nabanze awunture nanjye nzabona kumusanga.Kora urwo rugendo, tera intambwe umusange ubundi ibyo yatubwiye bikugirirweho.

Umutwaro mubi ariko uremereye abantu kandi ubabuza amahoro ni ibyaha. Ibyaha ni umutwaro ubuza abantu gusinzira, ukababauza amahoro, ugatuma bahorana umutima utari mu gitereko. Yezu ati « Nzabaruhura ». Azaturuhura niba tumusanze tubabajwe n’ibyaha byacu koko nka wa mwana w’ikirara usanga umubyeyi. Uko kubababzwa n’ibyaha ku muntu wisuzumye neza, bituma yigaya kandi yamara kubyicuza agafata umugambi wo kutazabisubira. Nyamara rimwe na rimwe, hari abazanira Yezu imitwaro y’ibyaha byabo baawegeka imbere ye bajya gutaha bakongera kwegura imitwaro yabo aho kwakira umutwaro Yezu abakorera. Abo ni nk’abadafata umugambi uhamye wo kubabarira cyangwa gusaba imbabazi. Bazana umutwaro imbere ya Yezu tuvuge mu Kiliziya bajya gutaha bakongera guterura wa mutwaro wabo kuko bacyifitemo umugambi mubi « sinzamubabarira, ntazangarukire mu rugo, ajye njye, azambona… » . umuntu nk’uwo araremerewe. Abandi baba na ya mpyisi ngo yagiye kwaka penetensiya ko yariye intama mu mwanya muto intama yakwabirira hafi aho iti « Ngiirira vuba Padi, n’iyo itancika !» Umuntu rero uvuga ati ndashaka kureka ubujura, ubusambanyi, ubugugu, ubute mu by’Imana, agasuzuguro, ubusambo agasa n’ubabajwe nabyo ariko ntasigire Yezu uwo mutwaro, uwo aracyavunika kandi ari we ubyiteye. Uyu munsi ufate umugambi wo kwemerera Yezu ngo akuruhure.

Nimwikorere umutwaro wanjye

Ni gute Yezu aduhamagara ngo tumusange nyuma akatugaragariza ko azatwongerera n’undi mutwaro ? Arabidusobanurira atubwira ko umutwaro we woroshye kandi uwutwaye amererwa neza mu mutima we. Umutwaro Yezu adusaba gutwara tunamureberaho ni rwa rukundo. Abanyarwenya bawugereranya n’ibiro 2 : Gukuna Imana, no gukunda mugenzi wawe. Yezu ariko urwo rukundo arugereranya n’umutwaro kuko ni benshi bigora gukunda, kubabarira, gusaba imbabazi, gufasha abandi, kubanira abandi neza… Nyamara niyo nzira yonyine izatuma tumererwa neza mu mitima yacu. Nushaka gutura umutwaro uko ubyumva uzawusandaza. Ngaho aho uzumva umugabo uvuga ko aremerewe n’umugore yakwifuza gutura uwo mutwaro agaterura agacinya hasi ubwo inzogera ikaba irirenze. Uwo nta na rimwe ashobora kumererwa neza mu mutima we.

Nidushyire Yezu imitwaro ituremereye : uwo muntu mutari mumeranye neza, ako kageso kakokamye, uwo muturanyi mutumvikana, uwo mugabo w’umusinzi, uwo mwana w’ikirara…hanyuma natwe twemere adukorere umutwaro ! Muhumure nturemereye. Ni uw’urukundo. Kunda uwo mutari mubanye neza, mubabarire, musabe imbabazi uzamererwa neza mu mutima wawe kandi icyari kikubereye umuzigo kizoroha kuko wemereye Kristu ko agutwaza.

 

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho