Abarwanya Kristu n’abe, bagokera ubusa: ni Muzima

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 2 cya Pasika

Amasomo matagatifu: Intu 4,23-31; Za 2; Yh 3,1-8

Bavandimwe, hamwe n’icyumweru cya 2 cya Pasika, turangije ya minsi umunani ya Pasika. Ubu rero, guhera kuri uyu wa mbere w’icya 2 cya Pasika, dutangiye Igihe cya Pasika. Muri iki gihe cya Pasika, Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kizagenda kidutekerereza ubuhamya bw’ukuntu Intumwa n’abakristu ba mbere bahuye na Yezu wazutse kandi bakamuhamya. Bayobowe kandi bamurikiwe na Roho Mutagatifu, abo bakristu ba mbere barahamya Yezu wazutse bashize amanga.

Baremeye, barerura kandi bazi ko n’aho bahorwa Imana batabura ubugingo bw’iteka kuko bamenye kandi bakemera ko Yezu Kristu ari we wenyine isi n’abantu bazakesha umukiro uhoraho. Ubuhamya nk’ubu twabwumvise mu isomo rya mbere.

Petero na Yohani bamaze gukubitwa ibiboko no gufungwa bazira ko bakijije ikirema mu izina rya Yezu w’i Nazareti, baje kurekurwa kuko rubanda rwose rwasakuzaga rwibaza icyo bazira. Koko uwahuye na Yezu by’ukuri ntashobora guceceka no gucogora mu guhamya izina rye ritagatifu kandi rikiza. Ibi bitweraka ko igihe bamwe batotezwa bazira Kristu, haba hakenewe isengesho ryimbitse kandi rishyize hamwe ry’abandi babasabira kandi babavuganira ku Mana. Ni bwo bumwe bwa Kiliziya ihora isabira abayo bari ku ngoyi. Petero na Yohani bakigera muri bagenzi babo basangiye ukwemera, bakiranywe ibyishimo byinshi ndetse n’isengesho. Mu gihe abo bashumba bari mu ibohero, abandi basigaye bari ku mavi, babasabira ku Mana. Isengesho ni yo ntwaro yacu abakristu. Abo bashumba bakigera mu ikoraniro, babaganiriza ku kaga n’ubuzima bubi bagiriye mu ibohero. Bababwiye kandi amabwiriza bahawe n’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango aho bategetswe kutigera bongera kuvuga izina rya Yezu no kwigisha ibye!

Ibi ni ukwibeshya rwose. Uwahuye na Yezu, ntawamucecekesha n’aho yaba yitwaje intwaro za kirimbuzi. Imbaga y’abemera yumvise amabwiriza yo guceceka izina rya Yezu yahawe abashumba babo, maze si ukubasabira bimarayo. Bishingikirije ububasha bw’Imana yo itajya itererana abayo cyane cyane abatotezwa bazira kuyimenya, kuyikunda no kuyikurikura. Aba bakristu ba mbere barasobanukirwe rwose: n’aho amahanga n’abanyamaboko basakabatse, bagahaguruka bagakorana bakarwanya Nyagasani ndetse n’abo yisigiye amavuta amavuta, ntibazacogora guhamya Yezu bemeye.

Abakristu nyabo ni abemeye kuba abahamya b’izuka rya Nyagasani Yezu kabone n’aho babizira. Imana nzima niyo bashyiramo amizero yabo. Ibyo ba nyamurwanya-kristu bakangisha byose nta cyo bivuze. Ahubwo wagira ngo ibyo bitotezo bibabibamo imbaraga nshya zo gukomeza gukora ibitangaza no kwigisha mu izina rya Yezu.

Bavandimwe, twitoze guhamya Kristu wazutse turebeye ku rugero rwiza rw Intumwa ndetse n’abakristu ba mbere. Twirinde kugira isoni zo gukora ikimenyetso cy’umusaraba cyangwa kuramukanya mu izina rya Yezu. “Yezu akuzwe” ni ibe indamukanyo yacu nk’abakristu kandi tuyihamye mu mvugo n’ingiro. Tumenye ko mu bemera, nta mukuru, nta muto, nta mutware, nta mugaragu. Twese turareshya nk’abana b’Imana. Bityo rero, twemere ko n’uwo turuta mu myaka cyangwa mu mikoro yaturamutsa ati: Yezu akuzwe. Yezu ni we shema ryacu, twe abakristu. Ntitugire na rimwe ipfunwe ryo kwambara cyangwa kwikoreraho ikimenyetso cy’abo turibo, abakristu, nk’ishapure, umudari, umusaraba. Tuzirikane ko ingabire ya Kristu igenewe bose, ngo bakire, ari abakene, abakire, abagufi n’abarebare. Yewe na Nikodemu wari umufarizayi ukomeye kandi w’umutegetsi ndetse umudogiteri, yaremeye maze arapfukama, aroroshya maze aremera Yezu aramubyara. Yezu yaramubyaye kuri Roho Mutagatifu, kuva ubwo aba abaye bidasubirwaho umwana w’Imana, umukristu.

Dusabe ingabire yo korohera Imana no guhamya Yezu Kristu dushize amanga.

Nyina wa Jambo, we Mwamikazi wa Kibeho adusabire

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho