Abarwayi na muganga

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’Igisibo (nyuma y’Ivu), 20/02/2021

“ABARWAYI NI BO BAKENEYE MUGANGA”

Amasomo: Iz 58, 9b-14; Luka 5, 27-32

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, uyu munsi ni uwa gatatu dutangiye igihe gikomeye cy’Igisibo. Twebwe abakristu, igikorwa cy’impangare duhimbaza ni urupfu n’izuka bya Yezu Kirisitu, Umucunguzi w’inyoko-muntu. Izuka rye rikaba ari ryo shingiro ry’ukwemera n’ukwizera byacu, kuko bitwereka ko kubaho twisunze Inkuru Nziza ye, nta we bipfira ubusa kuko bitugeza ku mukiro twese twifuza. Guhimbaza rero uko bikwiye, uwo Munsi mukuru uhatse indi, ari wo Pasika ya Nyagasani, bisaba kuwitegura tubishyizeho umutima. Ngiyo impamvu nyayo y’Igisibo twatangiye, kuri uyu wa gatatu w’Ivu.

Igisibo rero ni igihe cyo kwivugurura no guhindura imigirire n’imibereho byacu. Ni igihe cyo guhinduka ngo turusheho kunga ubumwe n’Imana no kubana kivandimwe hagati yacu. Mu gisibo, Yezu Kirisitu ahamagarira abamwemera kudapfusha ubusa   ingabire y’Imana twahawe. Ijambo ry’Imana, Isengesho, Kwicuza no Kwigomwa ni imigenzo myiza ifasha buri wese ushaka, gutegura neza kuzizihiza umunsi mukuru w’Izuka rya Nyagasani.

Murabizi neza buri mwaka mbere yo guhimbaza Pasika, tubanza gufata igihe cy’igisibo ngo kidufashe kwitegura. Buri mwaka, uba ari mushya, ufite amateka n’impinduka bitandukanye n’undi. Natwe turahinduka, uko twahimbaje Pasika umwaka ushize, n’uburyo dutegura iyi biranyuranye.  Buri wese yagize imibereho yihariye, habayemo ibyiza, ingorane, ibibazo binyuranye. Nimurebe, ubundi twabaga dufite uburenganzira bwo guhimabaza ukwemera kwacu, none kubera icyorezo kirimo kiyogoza isi cya Covid19, Kiliziya zarafunzwe, ndetse haziramo Guma mu Karere, gutaha kare, kutemererwa guhura ngo dusengere hamwe, n’ibindi. Ibyo byose bigira ingaruka nziza n’imbi ku buzima bwacu, tuteretse n’imyemerere yacu. Nyamara kubera urukundo Imana ikunda abayo, ihora iduha uburyo bunyuranye bwo kwakira inema zayo, kuyigarukira no guhinduka ngo tubashe kunagura ubuzima bwacu maze turusheho kuyinogera.

Uyu munsi dufite urugero rwiza rwa LEVI ari we MATAYO, umwanditsi w’Ivanjili. Hano Mutagatifu Luka, amutubwira akoresheje izina rya Levi. Ihamagarwa rye rihamya neza icyazanye Yezu ku isi. Nta kindi ni uguhamagara no gushakashaka abarwayi, ari bo abazimiriye mu cyaha. Koko abarwayi ni bo bakeneye umuganga.

Yezu, umuganga w’abarwayi, ubwo yanyuraga iruhande rwa Levi, umusoresha (= Umunyabyaha) akaba yari yibereye mu biro by’imisoro, yahise amuhamagara ati: “Nkurikira”. Levi na we ntiyazuyaje yahise ahaguruka aramukurikira. Twibuke ko abasoresha, imbere y’Abafarizayi n’Abigishamategeko, bari abanyabyaha kimenya bose. Nuko Yezu aboneraho kwerekana ko, na bo ari abana ba Abrahamu, ko badahejwe ku byiza by’Imana, dore ko mu maso y’abandi bari nk’ibicibwa. Baziraga kuba barakoranaga n’Ingoma y’Abaromani kandi bakaba bigwijeho ubutunzi bukomoka ku byibano n’amanyanga.

Koko ineza y’Imana ikora ibitangaza, yumvise ijwi rya Yezu wamuhamagaraga, na we ntiyigundira asiga byose aramukurikira. Maze kugira ngo atagenda nk’abagesera ahita afata icyemezo cyo gutumira Yezu iwe ngo amuzimanire kandi abonereho anasezere ku nshuti ze. Burya uwemeye gukurikira Yezu, asabwa kugira ibyo yigomwa, asiga, areka ngo bitamuviramo inzitizi.

Niba natwe dushaka kuba indahemuka za Kristu, birakwiye kwikonozamo ubwikunde no kwigundira, kurambarara mu kibi n’ikinyoma, urwango no kwihambira ku bintu dutunze; maze tukareka Yezu akatwuzuzamo urumuri n’imbaraga dukeneye mukumusanga ngo hamwe na we tube abagabuzi b’urukundo, amahoro, ukwizera, no kutiganda gukora icyiza aho tunyuze hose.

Igisibo gikwiye kutubera akanya keza ko kunagura ubuzima bwacu, kugira ngo isezerano ry’Imana ryuzuzwe muri twe, nk’uko umuhanuzi Izayi yabitwibukije: “Niba iwawe uhaciye akarengane,…, ugaharira umushonji  igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu” (Iz 58,9b-10).

Uwemeye gukurikira Yezu, ntakomeza kubaho uko yarasanzwe abaho, ahubwo yigiramo ubuzima bushya butera abandi gususuruka no kwishima. Ni byo Levi yakoze atumira inshuti ze ngo zimufashe kwakira umushyitsi we w’imena Yezu. Uwahindutse anyurwa no kwigomwa agasangira ibyishimo n’abandi. Uwahuye na Yezu bitari mu magambo, ahubwo mu kuri, yumva Yezu amubereye byose, mbese akumva ibindi bisigaye bifite agaciro gake, ubigereranyije no kuba yaramumenye.

Koko rero uwababariwe byinshi cyangwa uwavuwe indwara ikomeye, ni we umenya akamaro, umwanya n’icyubahiro akesha muganga cyangwa uwamubabariye ibyaha. Nyuma y’uko abafarizayi n’abigishamategeko, batangiye kwijujutira Yezu n’abigishwa be ko basangira n’abanyabyaha, Yezu ubwe ntiyanyuze ruhinga yahise ababwira  ko icyamuzanye ari ugushakashaka intama ze zazimiye. Yabivuze neza muri aya magambo: “Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugira ngo bisubireho”.

None se Bavandimwe muri Kristu, ni nde wakwirahira ko atari umurwayi cyangwa umunyabyaha ukeneye gukizwa na Yezu? Ubumuga ni bwinshi pe! Gusa bamwe muri twe, kubera ubuhumyi bw’umutima ntitubasha kubona uburwayi bwacu. Kuko burya kumenya ko uri umurwayi kuri roho (ibyaha) bisaba inema y’Imana. Ni ngombwa kandi kuyisaba kugira ngo idufashe kubona ubumuga bwacu: ubuhemu, ikinyoma, ingeso mbi, ubwirasi, ubucabiranya, urugomo, urwango, n’ibindi. Birakwiye kurangamira no kugarukira Imana, maze na yo ikabona uko idukiza ibyonona kandi bigahindanya ishusho ryayo yaturemanye.

Dusabe Imana yumve ugutakamba kwacu, maze idutabare kandi iturengere kuko turi abanyantege nkeya. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho