N’abasaruzi bagomba kwemera gusarurwa

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 14 Gisanzwe,B, ku wa 07 Nyakanga 2015

Amasomo : Intg 32,23-32 // Mt 9,32-38

Musabe Nyir’imyaka yohereze abakozi mu murima we

Bavandimwe, tumaze iminsi tuzirikana amagambo y’Ivanjili ntagatifu agaruka ku bitangaza bya Yezu. Twumvise Yezu Kristu agenda akora ibitangaza bitandukanye harimo n’ibyo gukiza abantu: haba kuri roho no ku mubiri. Uko abantu basanga Yezu n’uburyo bahura na We, ni ko babona umuruho n’ububabare bwabo. Ni ko kandi babona ko bakeneye Imana kurushaho. Uko baba benshi, ni ko bisaba abantu n’uburyo butandukanye bwo kubitaho. Nicyo gituma, mu mpuhwe ze z’igisagirane, Yezu Kristu adusaba gusaba abasaruzi mu murima wa Nyagasani.

  • Imyaka yeze ni myinshi rwose

Bavandimwe, Imana ikunda umuntu kandi imuhozaho impuhwe za Yo. Yiyemeje kubana na twe no guhorana natwe muri byose. Bituma n’iyo tugeze kure, Imana ari Yo ifata iyambere ngo idukize. Yezu yoherejwe na Se kugira ngo akize, kandi acungure abantu n’isi: Yezu ni Intumwa itananirwa kandi y’indashyikirwa. We ntategereza ko abantu baza kumushaka, ahubwo arabasanga, aho baba bari hose no mu buzima barimo bwose: icyakora akigaragariza bitangaje abarushe n’abaremerewe. Ababwira Inkuru Nziza y’umukiro kandi akabakiza imibabaro yabo yose: ari iy’umubiri cyangwa se iya roho. Ivanjili y’uyu munsi itwereka ko Yezu yabonye icyo kivunge cy’abantu, abagirira impuhwe. Impuhwe z’Imana ziradukurikirana koko kandi impuhwe za Yo zigomba kuduharanya.

Uko Nyagasani yegera abantu, ni ko natwe twari dukwiye kumusanganira. Kandi, wabishaka utabishaka, wabyemere cyangwa ukabihakana, umuntu akeneye Imana kandi azahora akeneye Imana. Nubwo twasanga Imana tudandabirana, nubwo twahinyura inzira n’ibikorwa byayo (nk’uko bise Yezu ngo Belizebuli), twayisanga tuyitezeho n’ibidatunganye, Imana ibona dukeneye byinshi kandi turuhijwe na byinshi kugeza kuri roho mbi. Kandi yiyemeje kudukiza muri byose! Dusabe inema yo gushaka Imana no guhura na Yo, ibindi izabidukemurira. Mu kubona ko abantu banyoteye Imana, mu kuzirikana uburyo baruhijwe na byinshi, mu kwibonera ko abantu bashobora gushaka nabi Imana no kuyishakira aho itari, Yezu Kristu abagereranya n’imyaka yeze ariko itagira abasaruzi. Iyi mvugo ivuze byinshi. Twibaze amaherezo y’imbuto zeze ntizisarurwe. Zimwe zirihanura zigapfa ubusa kandi zikabora ndetse n’aho zaguye zishobora kugaragara nk’umwanda. Izindi ziribwa n’inyoni, ibyonnyi n’abononnyi. Bene uyu murima uba uteye agahinda kandi bakibaza niba utagira nyirawo. Na Nyagasani abona uko tumeze n’ibyo dukeneye, akabona dukeneye kubyazwa umusaruro no gutabarwa. Naho ubundi dushobora gupfa ubusa, gupfa mu busa, gupfapfana no kwipfusha ubusa.

  • Imana yigomba abantu ngo bayifashe gusarura mu murima wa Yo

Nyuma yo kubona imyaka yeze, Nyir’umurima atangira isarura kandi afite uburenganzira bwo kwifashisha abandi akurikije ibihe by’isarura, ukwangirika kw’imyaka n’igitegerejwe kuri iyo myaka. Umutegeka w’imyaka ni we utora kandi akohereza abakozi mu myaka ye. Ibibazo by’abantu n’iby’iyi si ya none byerekana ko hakenewe umutabazi n’ubutabazi bwihuse kugira ngo umugisha n’ibyiza bya Nyagasani bitarengerwa n’amahano n’ibyago by’iyi si. Hashize imyaka irenga 2000, Inkuru Nziza ya Yezu Kristu yamamazwa ku isi. Hagombye abakozi b’intwari, batarambirwa, abanyamurava n’indahemuka kuri Yezu Kristu. Twavuga abasaseridoti, ababikira, abafureri ndetse n’abalayiki bitanze batizigamye.

Ariko kugeza ubu, isi iracyakeneye abogezabutumwa benshi kandi beza, kuko hari benshi bataragerwaho n’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu (Rom 10,14-15). Ntabwo dushobora kurya ngo turyame kandi hari iyo mpuruza. Ni ngombwa rero gusaba Nyir’imyaka kohereza Abasaruzi. Tugomba kubasaba kandi tukabasabira. Bityo ugize amahirwe yo kumva ijwi rya Nyagasani, ntaryime amatwi: yinjire mu murongo w’abasaruzi bo mu murima w’Imana. Na Yezu yatoye intumwa ze, arazohereza (Yh 15,16). Ni inkingi za Kiliziya ikeneye muri iki gihe Abasaseridoti n’abandi biyeguriye Imana bahagije. Ibi kandi bituma tuzirikana, dutangara kandi tunyurwa n’icyizere Imana igirira abo itora n’uburyo ibatora, nyamara ari abanyantege nke n’abanyabayaha. Tubasabire bakomere mu kwemera no ku butumwa kugira ngo bashobore gukomeza abavandimwe mu kwemera no mu buzima.

  • N’abasaruzi bagomba kwemera gusarurwa

Bavandimwe, gusarura abandi biroroha, ariko kwemera gusarurwa birakomeye. Kubwiriza ubutumwa biroroha, ariko kwemera kubwirizwa no kwibwiriza ni umurimo ukomeye. Naho kubaho uko wabwirijwe bikaba ingorabahizi. Hari byinshi dukirana na byo hano ku isi, hari kandi ibintu byinshi bishaka kudukiranya: nyamara ni bake bashaka gukirana n’Imana. Twabizirikanye mu isomo rya mbere aho Imana yahuye na Yakobo maze akaronkeramo izina rishya (Israheli) n’umugisha. Guhura n’Imana no guhuza n’Imana ni umugisha. Kandi iyo udahuye n’Imana ngo ikugwatire cyangwa uyigwatire, uhura n’abandi n’ibindi bikugwatira kandi byo biguhindanya, bigukururira umuvumo, bishobora ndetse no kugucyuza ubuzima.

Abakeneye Inkuru nziza no kuyikurikira ni benshi, ariko abayamamaza mu bikorwa no mu myifatire ni bake, dusabe Imana ngo yitorere abo ishaka ndetse no muri twe maze igwize abo ishinga ubutumwa. Kandi uwabatijwe wese ni intumwa, ahamagariwe kugira uruhare mu murimo w’Iyogezabutumwa: yaba ari umusaseridoti, umufurere, umubikira cyangwa umulayiki uzi umwanya we muri Kiliziya. Ibi bitwereka ko hakenewe abasaruzi benshi, beza kandi baharanira ubutagatifu.

  • N’ubwo bahagarariye Imana, abasaruzi baragowe

Abogezabutumwa bahura n’ingorane zitandukanye. Ariko na Yezu Kristu, ubahamagara, yahanganye na zo kandi aratsinda. Bageze n’aho bamwita Belizebuli, umukuru wa roho mbi, kandi ari Umwana w’Imana nzima. Abogezabutumwa bahura n’ingorane zijyanye n’uburemere bw’ubutumwa, iziterwa n’abo bajyanira ubutumwa, intege nke z’abogezabutumwa basangiye n’inyokomuntu, indorerezi n’abagenzuzi batihanganira ubuzima n’imyitwarire y’abogezabutumwa kabone nubwo yaba ari myiza n’ibindi. Kubera ko bazahura n’ibyo bibazo by’ingutu kandi binyuranye, ni ngombwa gusaba Imana kugira ngo ibahe ingabire za Roho Mutagatifu, uzabatera imbaraga zo kurangiza ubutumwa (1 Kor 12,4-11). Ariko nubwo abasaruzi bagowe, ariko barahirwa kuko ingororano yabo izaba nyinshi mu ijuru.

Bavandimwe, ndangije mbasaba gutangarira, gushima no kunyurwa n’Imana yigomba abantu ngo ibasangize kamere ya Yo ndetse n’ubutumwa bwa Yo bwo gukiza abantu n’isi. Dusabire abo Nyagasani yatoye kandi dusabe ko atora n’abandi benshi, beza kandi barwanira ubutagatifu. Natwe kandi Nyagasani natwigomba cyangwa agatora uwo dukomeyeho, tubyemere mu kwemera no mu rukundo. Abogezabutumwa bazahora bakenewe kuko abantu bazahora bakeneye Imana. Uretse kandi n’ibyo, imiterere y’abantu, iy’iyi si n’imiruho yacu, bitwereka ko dukeneye Umutabazi n’ubutabazi bwihuse. Tubyumve, tubimenye kandi tubyiteho! Umubyeyi Bikira Mariya wemeye kuba umwogezabutumwa w’ibanze wa Kristu, adusabire muri urwo rugendo rw’ubuzima. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho