“Abasaruzi ni bakeya”!

Inyigisho yo ku wa 14 Gashyantare 2017:

Amasomo :Int. 13,49-49; Z.116,1-2; Lk10,1-9      

“ Imyaka yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bakeya”

Bavandimwe  muri Kristu, Nimugire amahoro n’umugisha bituruka ku Mana Umubyeyi wacu dukunda no kuri Yezu Kristu Nyagasani.

Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri  iyi tariki ya 14 gashyantare  duhimbazaho abatagatifu Siriro na Metode  rirongera kutwibutsa ubutumwa bukomeye dufite mu muryango w’Imana nk’abakristu. Muri ryo Nyagasani aratwibutsa ko yatwohereje, ko yaduhaye ubutumwa tugomba gusohoza.

Muri batisimu twahawe twishushanyije na Kristu tuba abasaserdoti, tuba abahanuzi n’abami. Mu isakaramentu ry’ugukomezwa twasakajwemo ingabire za Roho Mutagatifu  kugira ngo turabagirane hose isura ya Kristu twahawe  ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. Twahawe ubutumwa bwo kwamamaza ukwemera kwacu.

Ngo imyaka yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake. Uko ni ukuri kw’Ivanjili tumaze kumva  umuntu adashobora gushidikanyaho. Duhereye kuri iri jambo hari ikibazo twakwibaza. Abo basaruzi bakagombye kuba bande? Tudashatse kwihenda twakagombye guhita tuzirikana ababatijwe bose twihereyeho tukibaza niba kuba ubasaruzi ari bake ari uko ababatijwe tudahagije.

Nta shiti turahita tubona ko igisubizo ari uko duteshuka ku butumwa twahawe. Ubwo Nyagasani yoherezaga bariya 70 babiri babiri byari mu ntangiriro ya Kiliziya. Umurimo wabo bawukoze uko bigomba ikaba ari nayo mpamvu Inkuru nziza y’umukiro yatugezeho. Gusa ni ngombwa kumenya ko iyo nkuru nziza igikeneye kwamamazwa kuko hari hari henshi itaragera.

Ariko rero mbere yo gutekereza kwamamza inkuru nziza iyo gihera aho bizadusaba kurenganga imbibi z’imigabane n’ibihugu ni ngombwa kubanza kureba hafi yacu. Ese mu Rwanda koko twavuga ko Ivangili yahashinze imizi?Amateka yacu n’ubuzima bwacu bwa buri munsi biritangira igisubizo. Ese mu bo dukorana, mu bo twigana cyangwa mu bo duturanye hagaragara umwuka w’Ivanjili ya yezu Kristu? Iwacu mu muryango no mu rugo  tuyobowe koko na Kristu mu mibanire yacu? Ngo akuzuye umutima niko gasesekara ku munwa.  I kambere mu mutima wanjye mpatse iki? Mbere yo kureba abandi no kwibaza ibyo bibazo byose, umubano wanjye na yezu Kristu umeze ute?

Bavandimwe muri Kristu, ngo ijya kurisha ihera ku rugo. Ivanjili ya none ntabwo igarukira kukutumenyesha gusa ko imyaka yeze ari myinshi abasaruzi ari bake, iranakomeza udusaba gusaba nyir’imyaka ngo yohereze abasaruzi mu murima we.

Mu by’ukuri niba dufite umutima-nama muzima ni ngombwa kubanza kwibaza urugero dusohozamo ubutumwa twahawe maze mbere yo gusaba Nyagasani ko yagira abandi yohereza tukamwikubita imbere tumubwira ko twateshutse ku nshingano zacu, tukamusaba ingabire yo kubyuka no kwivugurura mu butumwa bwacu.

Ni igihe cyiza cyo gusabira abatwaza kandi bagaragaza ubwitange mu murimo w’Imana kuko barahari n’ubwo ari bake kuko ubutumwa bagomba gusohoza ntibworoshye. Nyagasani ubwe atwohereza  atuburira. Ati mbohereje nk’intama mu birura, n’ubwo bwose ari imvugo ishushanya ni ukuri kuzima kuko ubutumwa bwa Kristu ni ukuvuga ukuri mu isi igengwa n’ikinyoma, ni urumuri mu isi ibundikiwe n’umwijima, n’umucyo mu isi yibera mu nzarwe, n’ubuzima n’umuzero w’ukuri mu isi yimitse icyaha n’urupfu.

Abatagatifu Siriro na Metode duhimbaza none ni bamwe muri izo ntwari zabashije gutsinda urugamba rw’ukwemera, tubigireho ingiro n’ingendo kandi tubisunge, badusabire kagira ngo tuzabashe gutsinda.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Oswaldi  SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho