Abasaruzi mu mirima ye

Inyigisho yo ku wa 07 Ukuboza 2019                                                                                                

 Amasomo:                                                                                                                                                          

  1) Iz 30,19-21.23-26                                                                                                                                       

2) Mt 9,35-38;10,1.6-9a

«…imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye »

Bavandimwe, amasomo mutagatifu Liturgiya y’Ijambo ry’Imana yaduteguriye uyu munsi araturarikira kuzirikana ingingo ebyiri z’ingenzi: “isengesho” ndetse “n’impuhwe Imana idahwema guhunda abayo”.

Mu isomo rya mbere twumvise umuhanuzi Izayi abwira imbaga y’i Siyoni ijambo ry’ihumure. Iryo jambo ni iry’uko Uhoraho azibuka abatuye i Yeruzalemu igihe bazaba bamutakambiye bityo ntibazongere kurira ukundi. Umuhanuzi Izayi aratwibutsa ko Uhoraho yumva amasengesho yacu kandi ko atishimira akaga duhura na ko. Araturarikira gutakambira Uhoraho kuko asubiza. Bityo rero, isengesho mu buzima bwacu abakristu ni ngombwa kuko ritwegereza Umuremyi. Mu isengesho ryo gusaba, dusaba Imana twizeye ko nta cyiza yatwima kuko iduha icyo tuyisabye, ndetse akaduha n’ibyo tudatinyuka kuyisaba kubera impuhwe zayo. Icyingenzi ni uko tuyisaba ibyiza kandi tukabiyisaba tumurikiwe n’ugushaka kwayo.

Yezu Kristu mu butumwa bwe hano ku isi, yigishaga inkuru nziza y’ingoma y’Imana kandi akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Tumaze kumwumva kandi agirira impuhwe imbaga nyamwinshi, hanyuma akabwira abigishwa be gusaba Imana Data ngo yohereze abakozi mu murima We kuko abarimo badahagije. Twongeye kumwumva nanone aha ba cumi na bibiri ububasha bwo guhashya roho mbi no kuzirukana ndetse n’ubwo gukiza indwara n’ubumuga. Hanyuma ababwira gukora ibyo byose ku buntu kuko na bo bahawe ku buntu.

Bavandimwe, natwe Yezu Kristu araduha ubutumwa bwo gusenga dusaba abakora mu murima We kandi beza, bitanga, bamwemerera kubatuma ku ntama ze. Aradusaba kandi natwe buri wese mu cyiciro arimo, kumubera intumwa, amwamamaza hose kandi mbere na mbere ahereye ku gutanga urugero rwiza rwa gikirisitu mu mibereho ye ya buri munsi. Byongeye kandi, Yezu Kristu aradusaba kugirira neza bagenzi bacu ku buntu.

Muri iyi Nkuru nziza ntagatifu, Yezu Kristu aratwibutsa gusenga dusaba kandi turayisangamo impuhwe z’Imana zidahwema kutugaragarizwa. Twigire kuri Yezu Kristu kugira impuhwe, tuzigirira abandi cyane cyane abababaye, ba bandi batagira kirengera.                 Bakristu bavandimwe, reka buri wese yisuzume atihenze kandi yisubize mu mutima we: Ese nizera kandi nemera ko mu isengesho Imana izampumuriza? Nzirikana kangahe impuhwe Imana ingirira? Ngewe se ngirira bangahe impuhwe mu rugero rwa Nyagasani utubabarira atitaye ku bicumuro byacu? Ese icyiza nkoze ngikorera ubuntu cyangwa inyungu yanjye bwite?

Mutagatifu Amburuwazi, umwepiskopi wa Milani, twahimbaje none adusabire kandi tumwigireho kuba abakristu bashinze ibirindiro kuri Yezu Kristu bityo tube intumwa z’ukuri zinogeye Imana.

Padiri Prosper NIYONAGIRA

Paruwasi GITARAMA, Diyosezi KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho