Abasaruzi

INYIGISHO YO KU WA 2 W’ICYA 14 GISANZWE B,  6 NYAKANGA 2021,

Dukeneye abasaruzi mu murima w’Imana

AMASOMO: Intg32,23-32; Zab17 (16); Mt9,32-38

Bavandimwe, abafite ubushishozi basanga muri ibi bihe turimo ubuhakanamana bwigaragariza mu buryo bwinshi.  Icyakora ntibikuraho ko abatari bacye, mu bushishozi bucye bwabo, babona ibintu  nk’ibisanzwe. Muri ibyo byose, Imana iduhozaho ijisho ryayo nk’umuryango wayo ikunda. Abakristu dukwiye kuba maso no kutagwa mu mutego w’umwanzi sekibi ndetse n’abayoboke be bagera aho bibaza niba Imana ari ngombwa mu buzima bwacu, niba kwitangira Kiliziya ari ngombwa, niba kuba uwihayimana (umufurere cyangwa umubikira) ari ngombwa, niba kuba umusaseridoti bigifite agaciro mu bihe bya none. Imyumvire nk’iyo ishobora guterwa no kubona abitwa abakristu, abashumba b’ubushyo bw’Imana, haba mu by’iyobokamana ndetse na politiki, badatanga urumuri mu bihe by’umwijima abo bashinzwe kuyobora bacamo. Ni muri bya  bibazo by’insobe muntu atabasha kwigobotora atabonye ubuvunyi buturutse ku bamusumbije amaboko.

Muri ibyo byose ntitukibeshye, muntu uko yaba ameze kose ahora akeneye gutera imbere kuri roho no ku mubiri, bityo ahora akeneye kunga ubumwe n’ Imana ye, ndetse bikajyana na rya terambere mu nguni zitandukanye z’ubuzima. Ubwo rero Imana igera ku bayo mu buryo bwinshi, burimo n’ubwo kunyura ku bandi bantu, twakumva umwanya w’abashumba. Yezu Umushumba mwiza, ntiyahwemye kuvuga ku bashumba no ku bikwiye kubaranga, ari na ko ababazwa n’imbaga iyo idafite abashumba b’ukuri.

Ni aha twahera twumva neza imyitwarire ikwiye kuranga abitwa abashumba bose  haba mu by’iyobokamana na politike mu gihe abo bashinzwe  badatekanye, bashikamiwe n’ingoyi z’amoko yose. Yezu ngo mu kubitegereza, “yasanze barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba’’ (Mt9,36).

Bavandimwe, haba mu buzima busanzwe yewe ndetse n’ubwa gikristu,  inshingano zacu ziranyuranye, nyamara hari ibyo duhuriyeho:  kwita ku bibazo by’abandi, tutigize ba “ntibindeba” na ba “ntampuhwe’’. By ‘umwihariko itegeko ry’urukundo ku bakristu ridusaba kumva uri mu kaga no kumuba hafi uko dushoboye kose, kuko muri batisimu twagize uruhare ku busaseridoti, ubuhanuzi n’ubwami bya Kristu. Niba tutihakana batisimu yacu,  nitugire n’uruhare  ku ndoro ya Kristu yuje impuhwe maze ku rugero rwacu twishimire kandi tunyurwe no kwita ku bandi. Ni icyo Kristu adukeneyeho, kandi uwavuga ko yahuye na we, nyamara imibereho ye ntaho ihuriye n’ayo matwara, yaba ari umubeshyi.

Uwo murimo  wo kwita ku bandi ureba by’umwihariko abashinzwe kwita ku bibazo by’abantu mu nzego z’ubuyobozi. Burya ni yo mpamvu tubasabira kenshi ngo uwo murimo bawukore mu bunyangamugayo, mbese mu buryo bunyuze Imana ari na yo ubuyobozi bwose bukomokaho (Rom 13,1).

Umurimo kandi wo kwita ku bushyo bw’Imana ushinzwe ku buryo budasanzwe abo Imana yatoye ikabatuma kwigisha, kuyobora no gutagatifuza babikesha kugira uruhare ku busaseridoti nyobozi bwa Kristu. Guhanga amaso Kristu, kwihatira kumukurikira by’ukuri  nta kindi bamubangikanyije, no kumwigana ingiro n’ingendo, ni icyo bakwiye guhora bihatira, ni n’icyo dukwiye kubasabira.

Bavandimwe, isi igenda ihigika Imana ntikadushuke, ngo dupfobye umwanya ndasimburwa Imana ikwiye kugira mu buzima bwacu. Niba dukeneye Imana, dukeneye n’abaduhuza na yo bakora umurimo mutagatifu wa Kristu babikesha isakramentu ry’ubusaseridoti. Muri aya mezi y’ukwa karindwi n’ukwa munani, dusabire abo Nyagasani yatoye ngo bahore bakereye kwishushanya na we. Dusabire kandi abagiye guhabwa ubusaseridoti, ngo bazabe abagaragu ba Kristu bashishikajwe no gukora ugusha kw’Imana.

 Nk’uko abakristu bo mu binyejana bya mbere bajyaga bagira, bati: “Ntitwabaho tudafite Ukaristiya”, nta waba yibeshye agize, ati “ntitwabona Ukaristiya tudafite abasaseridoti”.

Kristu we musaseridoti mukuru w’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka nakomeze abo yatoye maze badukomeze mu nzira imugana, bityo twoye kuba nk’intama zamanjiriwe kuko zidafite abashumba.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho