Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 22 gisanzwe, A
Kuwa 04 Nzeli 2014 – Abatagatifu:Frodouard, Musa na Rozaliya
Amasomo: 1kor 3, 18-23; Zab 23(24), Lk 5, 1-11
- Ibisobanuro by’imvugo-shusho dusanga muri iyi vanjili
- Ubwato bushushanya « Kiliziya »
- Inshundura zishushanya « Ijambo ry’Imana ryamamazwa »
- Amafi yarobwe ashushanya « abagarukiramana » cyangwa « umuntu wese wumva Ijambo ry’Imana akarikuriza. »
- Amafi akiri mu kiyaga ashushanya « abantu batarakira Ijambo ry’Imana »
- Ikiyaga cya Genezareti gishushanya “isi abantu batuyemo.”
- Yezu Kristu aracyakora ibitangaza yifashije umusaseridoti
Mu gihe turimo abantu baracyakeneye umukiro uturuka kuri Yezu Kristu. Kugira ngo abantu bagere kuri uwo mukiro bakeneye ababarangaza imbere, bakeneye abababwira inkuru nziza, bakeneye abasaseridoti. Iyo nkuru nziza akenshi tuyumvira muri Kiliziya, tuyibwiwe n’abo Yezu Kristu yitorera, kandi n’uyu munsi Yezu aracyakomeza kudutoramo abasaseridoti. Yezu Kristu yabwiye Petero ati « erekeza ubwato bwawe mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe ». Petero aramusubiza ati « Mwigisha, twagotse ijoro ryose, ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura ». Nuko baraziroha bafata amafi menshi. Muri iki gihe , Yezu Kristu aracyakomeje gukora ibitangaza. Ibi bitangaza abikorera muri Kiliziya. Ibi bitangaza abikoresha abamuhagarariye muri Kiliziya ye; by’umwihariko ibi bitangaza bigaragarira mu gitambo cy’Ukaristiya. Mu gutura Igitambo cy’Ukaristiya Yezu Kristu aratwigaragariza, agakora igitangaza gikomeye : umugati na divayi bigahinduka umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu. icyo gitangaza agikoresha umusaseridoti yifashishije ibiganza n’amagambo y’uwo musaseridoti. Umusaseridoti mu gitambo cy’Ukaristiya aba ari mu cyimbo cya Yezu. Umusaseridoti niwe uroha inshundura zigafata amafi menshi, ibi tuzabibonera ku mubare w’abantu benshi binjira mu bwato( aha ndashaka kuvuga Kiliziya) ku bw’Isakaramentu rya Batisimu.
Na n’ubu inshundura(ni ukuvuga Ijambo ry’Imana) ziracyahari, ubwato( bishatse kuvuga Kiliziya) burahari, amafi akiri mu kiyaga(ni ukuvuga abantu bacyeneye umukiro, abantu bakiri mu mwijima) arahari, Petero uroha inshundura(ni ukuvuga Papa n’abandi basaseridoti) arahari. Ese muri iki gihe twakwitwaza se ko twabuze iki ? Ntacyo rwose ! kuko Yezu wazanwe no kugira ngo abantu babone umukiro aracyahari, akorera mu basaseridoti. Yezu ashaka ko abantu bagira uruhare mu kwamamaza inkuru nziza y’Umukiro ; niyo mpamvu adutoramo abasaseridoti ngo bakomeze umurimo we hano ku isi ; abasaseridoti rero niberekeze ubwato mu mazi magari, nibegere abantu babasange aho bari babagezeho inkuru nziza. Buriya bwato bwa Simoni ntibwagumye hamwe ngo amafi aze abuhasanga, ahubwo bwerekejwe mu mazi magari, aho baroshye inshundura bagafata amafi menshi. Ni twemerere Yezu adukoreshe, twumve ijwi rye, ni we uzi igice k’ikiyaga(isi) kirimo amafi akeneye kurobwa(abantu bakeneye umukiro).
- Abo Yezu ahamagarira kujya kuroba muri iki gihe ni abasaseridoti
Abo Yezu ahamagarira kujya kuroba muri iki gihe, harimo abasaseridoti. Abasaseridoti Yezu ahamagara ngo bamukurikire, mbere na mbere ni abarobyi b’abantu. Uyu musaseridoti Yezu agira umurobyi w’abantu ni akahe kamaro ke, aroba ate, aroba iki ? Umusaseridoti ni umugabuzi w’ibyiza by’ijuru. Aha ubuzima roho yacu igihe yinjiye muri iyi si ku bw’isakaramentu rya Batisimu. Aduha umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu ku bw’isakaramentu ry’Ukaristiya. Asubiza roho zacu ubuzima ku bw’Isakaramentu rya Penetensiya n’iry’Ugusigwa kw’abarwayi. Umusaseridoti aroba roho z’abantu, akazikura ahabi, akazijyana aheza, akazerekeza ku Mana. Mutagatifu Yohani Mariya Vianney ati « ni nde uzagaburira roho yawe kugira ngo igire imbaraga zo gukora urugendo rutagatifu ? Ni Padiri. Ni nde uzayitegurira kugera imbere y’Imana ? Ni Padiri, igihe azayisukura bwa nyuma akoresheje amaraso y’igiciro ya Yezu Kristu. Ni nde uzasukura umubiri wawe ubwandu bwose wagize ? Ni Padiri akoresheje amavuta matagatifu ; bityo rero igihe mubonye umusaseridoti mugomba kwibwira muti « dore uwampinduye umwana w’Imana, uwamfunguriye ijuru kubera Batisimu, uwanyuhagiye ubwandu bw’icyaha nyuma yo gucumura, uwagaburiye roho yanjye, uwampaye umugisha,… » . umusaseridoti aroba muri ubu buryo tumaze kuvuga.
- Nta n’umwe utorwa na Nyagasani ngo abe impfabusa
Mutagatifu Pawulo yamaze imyaka 18 i Korinti yigisha abahatuye inkuru nziza (intu 18,1-8). Icyo gihe, Korinti yari imwe mu migi minini cyane y’Ubugereki. Kuva aho Pawulo aviriye i Korinti, ni ho ingorane zahugarije, kiliziya yaho itangira kwicamo ibice. Nyuma y’aho aviriye i Korinti, Apolo, umwigisha w’icyamamare (intu 18,24-28) yadutse i Korinti, azanye n’abandi banyabutumwa, bakavuga ko boherejwe na Kefasi ari we Petero. Abanyakorinti bahise bicamo uduce bakagereranya ubushobozi bw’abo bigisha banyuranye; bamwe bakayoboka uyu, abandi uriya. Bajyaga impaka bashingiye ku buhanga bw’abantu aho kugendera ku ijambo ry’Imana. Pawulo mutagatifu aratugira inama yo kudashigira ikuzo ryacu ku bantu. Abo Nyagasani atora abaha ingabire zitandukanye, kandi zuzuzanye. Nta n’umwe utorwa na Nyagasani ngo abe impfabusa. Yezu Kristu niwe uyobora Kiliziya ye, akayiha ingabire zitandukanye, kandi izo ngabire zose ziba ziyifitiye akamaro. Pawulo Mutagatifu aratugira inama yo kudashingira ikuzo ryacu ku bantu. Birashoboka ko wakumva ukomeye cyane kubera ko uvuga ko uziranye n’umuntu ukomeye, kubera ko umwana wawe cyangwa umubyeyi wawe afite umwanya runaka mu buyobozi. Ibi bishobora kutugeza ku ngeso kwikuza, umwe mu mizi irindwi y’ibyaha (imizi irindwi y’ibyaha ni Ukwikuza, ubugugu, ubusambanyi, ishyari, inda nini, uburakari, ubute).
Bavandimwe muri Kristu, twirinde kwicamo ibice. Igihe tugiye gusenga tujye dusenga Imana yacu izatwumva ; twirinde gusenga Umusaseridoti Kanaka cyangwa umwigisha runaka. Nta bwepiskopi busumba ubundi ; nta bupadiri busumba ubundi ; nta budiyakoni busumba ubundi ; byose ni ibya Nyagasani. Hari abafite akamenyero ko iyo agiye mu Missa agasanga Padiri atifuza ariwe wasomye Missa ahita yumva ko iyo Missa nta gaciro ifite ; niba utekereza gutyo uribeshya kuko umusaseridoti wese mu gitambo cy’Ukaristiya ahagarariye Kristu. Ahubwo nidufate umwanya wo gusabira abashumba bacu. Kudasabira abashumba bacu ni ukuba indashima. Igihe dusabira abashumba bacu ni twe tubyungukiramo ; uko bagenda baba abatagatifu ni nako bagenda baturonkera ingabire nyinshi ku Mana.
Imana yashize mu biganza by’abasaseridoti ibyiza twaronkewe n’ibabara, urupfu n’izuka by’umwami wacu Yezu Kristu ngo babidusangize, ngo babitugabanye, nk’umwami uhereza ubukungu bwe abamuhagarariye kugira ngo ubugabanye bose uko abishaka.
Mutagatifu Frodouard, mutagatifu Musa na mutagatifu Rozaliya mudusabire !
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paruwasi ya Murunda