Inyigisho yo ku wa 3 w’icya 12 Gisanzwe, B, 27/06/2018
Amasomo: 1º. 2 Bami 22, 8-13; 23, 1-3; Zab 119 (118), 33-37; Mt 7, 15-20
Muri iyi minsi dusomerwa amateka y’Umuryango wa Isiraheli. Atwereka igihe kirekire umuryango w’Imana wamaze ushakisha inzira nziza ari na ko utegereje Umukiza. Imana Ishoborabyose yagiranye isezerano n’umuryango wayo. Yawuhaye Amategeko ngenderwaho. Musa yarayakiriye ayamenyesha imbaga yose. Ayo mategeko ni yo yakomeje kuranga ubuzima bw’igihugu cyose. Abami n’abandi bayobozi bihatiraga gukurikiza Amategeko ari na ko bayatoza abo bashinzwe bose. Nyamara hari igihe cyageze Amategeko y’Uhoraho barayibagirwa maze bashidukira ubuyobe bw’abanyamahanga bambazaga imana zitabaho bihimbiye. Byagenze uko maze imbuto Imana yari itegereje ku muryango wayo zirabura. Ese ibyo biratwigisha iki?
Igifitiye akamaro muntu n’isi ya none, ni ukugaruka ku Mategeko y’Imana. Tuzirikane cyane ibyo umwami Yoziya yavuze. Yagize ati: “…uburakari Uhoraho adufitiye ni bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose”. Mbere y’uko umwami Yoziya agera ku ngoma muri Yuda (640-609), habayeho igihe cy’ubwigomeke ku Mana ya Isiraheli. Bibagiwe Amategeko. Hibukwa cyane umwami Manase wabaye umuyobe akaba umubisha bitewe no kwitandukanya n’Amategeko y’Imana. Yubakiye ibigirwamana by’amahanga, yemeye ubuyobe bwabo asenga izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere (soma 2 Bami 21). Uwo murage mubi wakukiye mu muhungu we wamusimbuye ari we Amoni umwami wa Yuda (642-640). Uwo we ntiyanamaze kabiri ariko ubuyobe bwe bwarenze urugero. Cyakora mu gihe cya Yoziya havumbuwe igitabo cy’Amategeko y’Imana mu Ngoro. Umwami yabaye umuntu mwiza woroshya agaca bugufi imbere y’Imana ya Isiraheli ari na yo y’ukuri. Uwo mwami Yoziya yakebuye bose abashishikariza kubaha Imana n’Amategeko yayo.
Ibyo twumva bidutere kwibaza aho duhagaze n’icyo dukora. Twibaza cyane niba duhagaze mu gushaka kw’Imana cyangwa niba tudigadiga ku buryo twakira ibibonetse byose kabone n’aho byaba bikomoka kuri Nyamurwanyakirisitu. Hari ukuzindara kw’ababyeyi gukurikirana abana babo. Ugasanga amakosa y’ababyeyi yakukiye mu bana babo. Twitondere ibyo dukora, twitondere imibereho yacu…Byose bizagira umusaruro mwiza cyangwa mubi muri iki gihe no mu kizaza. Amakosa dukora cyangwa ibyaha twiberamo nta nkomanga, hari ubwo bizagira ingaruka ziremereye ku bana bacu n’abuzukuru. Gukora nabi ari byo gusuzugura Imana, ni ugutegurira abazaza ibizazane.
Dusabirane kugaragaza ibikorwa byera imbuto nziza z’Ivanjili muri iyi si. Ibyo Ivanjili yabitwibukije igira iti: “Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro”. Ibyo bivuze ko igiti cyose kitera imbuto nziza ari nta kavuro. N’umuntu wese utera imbuto nziza, ntacyo ageza ku bandi. Abereyeho kudindiza isi. Yezu Kirisitu abiturinde. Umubyeyi Mariya adufatiye iry’i buryo. Abatagatifu na bo kandi baradusabira. None turahimbaza Sirilo wa Alegisandiriya, Feridinandi, Ladisilasi, Zoyilo na Gudena.
Padiri Cyprien BIZIMANA