Abashinjabinyoma bagaragarije urwango Sitefano

Ku wa 1 w’icya 3 cya Pasika, 16/04/2018:

Isomo rya 1: Intu 6, 8-15

Zab 119 (118), 23-30

Ivanjili: Yh 6, 22-29

1.Dukomeze twishimire iki gihe cya Pasika.

Niba twarayihimbaje neza, twishime tunezerwe ariko tunafate umugambi udakuka wo guhorana n’uhoraho. Yezu yuzuza muri twe umugambi Imana Data Ushoborabyose yadutangiyemo. Nta we utera intambwe ihamye muri uwo mugambi atari kumwe na Yezu Kirisitu. Abantu batari bake biha kwiyemeza byinshi bakiyumvamo imbaraga zidasanzwe. Ibyo bituma Yezu Kirisitu bamushyira ku ruhande. Nyamara igihe kiragera bagatangira gutaka cyane iyo barwaye cyangwa se iminsi itangiye kubateka mu rwabya. Niba ibyishimo bya Pasika bikurimo, ukore uko ushoboye utazatandukana na Yezu Kirisitu kuko ni we Pasika yacu. Hari ikintu kimwe cy’ingenzi gikomeje gutsikamira abatuye isi. Icyo uzakirinde. Uzihatire kukivumbura aho uri hose uhangane na cyo. Icyo kintu ni ikinyoma.

  1. Inzirakarengane, inzirabinyoma

Hari benshi bazira ibinyoma kandi ari inzirakarengane. Itegeko ry’Imana rigira riti: “Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi”. Twumvise wa muvandimwe intumwa zaramburiyeho ibiganza agatangira umurimo wa gihereza ataretse no kwigisha ndetse no gukora ibitangaza byinshi mu izina rya Yezu. Uwo ni Sitefano umugabo uhamye wuzuye Roho Mutagatifu. Twumvise ukuntu abantu banangiye umutima bazinduwe no kumushinja ibinyoma. Abo bakozi ba Sekinyoma bacurikiranyaga amagambo bavuga ngo: “Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana”. Nyamara rwose ntibari barigeze bamwumva atuka Imana. Nta na rimwe bamwumvise agoreka amategeko twita aya Musa. Icyo yigishaga ni kimwe: “Yezu Kirisitu wapfuye yarazutse. Ni muzima rwose”. Kubera ko abo bantu bari barahakanye Yezu Kirisitu, baramwanze banga n’abamukunda bose. Ni icyo bazizaga Sitefano.

Sitefano uwo yashinjwe ibinyoma mu ikubitiro rya Kiliziya. Amateka yagaragaje ko inzirakarengane zakomeje kwiyongera. Abantu barenganye kubera kubeshyerwa ni benshi mu mahanga yose. Umuntu akaba azi neza ko ibyo bamushinja ari ibinyoma ariko nyine abanyamaboko bazi kubicura abagacura inkumbi umunyantege nke. Birababaje cyane. Ababajwe ni benshi. Abakomeje kubabazwa ni benshi. Ibyo biba mu nzego zose. Wasanga umuntu ku giti cye anyuzamo akarangwa n’ikinyoma kandi cya kindi kigamije kubangamira mugenzi we. Iyo ari uko bimeze, ugomba kumenya ko ukorana na Sekinyoma. Iryo zina rya Sekinyoma ni irya kabiri rya Sekibi (se w’ibibi byose) cyangwa Shitani yo gatsindwa. Ikinyoma na none ugisanga ku rwego rwo hejuru muri ba gashozantambara. Ugenzuye neza usanga intambara zagiye zikorwa zaragiye zubakira ku kinyoma. Icyo kinyoma ni cyo cyasenye ibihugu nka Libiya, Iraki none hatahiwe Siriya. Cyakora ntihakagire urangazwa n’ibyo binyoma by’abanyamaboko ngo yibagirwe kurwanya ikinyoma cyamunyonyomberamo kigamije gucura inkumbi.

  1. Amabi y’ikinyoma

Ikinyoma cyicishije Umwana w’Imana. Cyicishije Sitefano. Cyicishije abahowe Imana kuva mu ntango za Kiliziya kugeza ubu. Ikinyoma cyarwanyije Ivanjili. Ijambo ritanga ubuzima ryabangamiwe n’ikinyoma. Ikinyoma cyakwije amakuba menshi mu isi. Utuwemo n’ikinyoma akarimi ke ntigahwema kurehareha no kuvugaguzwa kandi nyamara azi neza ukuri kuri mu mutima we, ha handi hatagerwa n’umuntu n’umwe. Dore ijambo rimvuye ku mutima: Nujya ubeshya ugamije kugira nabi, ujye umenya ko n’ubwo abantu batarabukwa, Nyagasani Yezu wazutse akwitegereza akakugirira Impuhwe. Ujye uzirikana ko umunsi warangije urugendo hano ku isi uzitaba Imana ukicuza bitagishoboka.

  1. Dutekereze

Twitegereze Yezu wabambwe ku musaraba akazukana ikuzo. Twitegereze Sitefano. Tuzirikane amateka y’inzirakarengane. Tuzirikane ibikorwa byabaye mu mateka y’isi bigacura inkumbi byubakiye ku kinyoma. Uwo mwitozo nituwukora, dufate umugambi wo gushishoza no kuvumbura ahari ikinyoma hose. Dushake uburyo twakwitandukanya n’inzira z’ikinyoma kuko tuzi ingaruka zacyo. Tumenye kandi ko ikinyoma gishyira kera kikamenyekana. Tunamenye ko ikinyoma nta mbuto nziza cyera. Nta mahoro nta byishimo by’ab’ijuru ikinyoma gishobora kuturonkera.

Yezu Kirisitu ni we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Naduhe imbaraga zo kubaho mu Kuri nyakuri. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Benedigito-Yozefu Labure, Sesiliyani, Ingarasiya (Engracia), Berenadeta Subiru na Toribiyo wa Asitoruga (muri Esipanye), badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana   

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho