Ku wa 31 Gicurasi 2018: Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti
Isomo rya 1: Sof 3, 14-18a
Zab: Iz 12, 2-6 cg. Rom 12, 9-16b
Ivanjili: Lk 1, 39-56
- Amasomo ya none yongeye kuducengezamo inema zivomwa mu rukundo rwa kivandimwe. Turangamiye by’umwihariko Umubyeyi Bikira Mariya. Ni we wabashije kuzuza Urukundo rw’Imana ijana ku ijana. Isomo rya mbere duhisemo ni iryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma. Yuzuyemo inama nyinshi nziza zadufasha kugendera muri rwa Rukundo rwaranze Bikira Mariya. Kimwe mu bikorwa bye bihanitse tukigarukaho kuri uyu munsi. Bikira Mariya yagize akigoro ava mu Majyaruguru yurira imisozi agera mu majyepfo kwa Elizabeti na Zakariya. Yamazeyo amezi atatu yose ibye yarabishyize ku ruhande kugira ngo yitangire mubyara we. Nimucyo tuzirikane inama zose Mutagatifu Pawulo yagiriye Abanyaroma. Natwe ni zo atugira. Bikira Mariya wazujuje zose, na we aturi hafi.
- Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Iyi ni inama ikwiye. Inyigisho y’ejo yayikomojeho. Urukundo rw’abakirisitu by’ukuri, ntirucana uwaka n’iburyarya n’ibinyoma. Ubukirisitu, ni ishuli ry’urwo Rukundo. Birashoboka ko abenshi dusibira imyaka myinshi mu wa mbere nta kurenga umutaru. Ibyo biterwa n’iki? Hariho ubujiji karande buba mu mutima wa muntu. Ni bwo buduhurika maze Ijambo ry’Imana Kiliziya idutegurira buri munsi ntiriducengere. Gutsinda ubwo bujiji bituruka ku kwakira Roho Mutagatifu no kumworohera. Ubwo bujiji kandi butsindwa n’umuhate abakuru ba Kiliziya bashyiraho. Iyo bafite umwete kandi koko barigiye kumenya, barigisha bagatanga urugero. Si ibyo gusa: intama bashinzwe bahora bazicyamura baziganisha mu rwuri rutoshye.
- Ikibi kibashishe mugihunge, na ho icyiza mukihambireho. Iyi ni indi nama duhawe. Bikira Mariya twiyemeje kureberaho yirinze ikibi cyose mu buzima. Yirinze ikibi cyose, yakomeje kuba isugi ubuziraherezo. Ishuli yadushyizemo ni ryo dukesha ubumenyi nyakuri. Turirimo dushaka gutera imbere no guhora twimuka dufata indi ntera. Mu isi harimo abaswa mu bibi. Abo ni bo bigishijwe barasobanukirwa. Bahindutse abahanga b’ibyiza. Abo ni bo bigiye kumenya. Barasobanukiwe batoza abandi inzira y’ubutungane. Ntibikwiye kubona uwabatijwe akomeza kuba umutiri mu by’ukwemera n’urukundo. Abaswa mu bibi nibatobore bavuge, bigishe. Abaswa mu byiza nibaceceke basabirwe. Abaswa b’ibibi n’abahanga b’ibyiza nibakomeze bahangane na sekibi sekinyoma mu Kuri no mu Rukundo.
- Mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Uwihatira gushyira mu bikorwa iyi ngingo, ni uwasobanukiwe koko. Ntaharanira icyubahiro cye. Azi ko icyubahiro cyose ari icy’Imana. Azi kandi ko Imana ishaka ko yubaha bagenzi be. Uwacengewe n’iyo nyigisho ntaharanira amakuzo n’ibyubahiro. Ntiyikundisha. Ntakora za “poropagande” agamije gucisha abandi bugufi. Gushyira imbere ibiguhesha icyubahiro wowe wenyine, ni ko kubusanya n’Umubyeyi Bikira Mariya werekanye ukwicishabugufi guhambaye.
- Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. Umwana wa Mariya by’ukuri agira umurava mu kwitangira Ingoma y’Imana. Abatekereje mu ikubitiro, basize batubwiye ko ubunebwe bubyara ibibi byinshi. Ni koko, ubunebwe butuma umuntu agaragara nk’inkorabusa. Ni yo mpamvu usanga hari ababatijwe basa n’aho barebera Kiliziya kure. Ntibashaka kugira umwete mu by’Imana. Turangamire Bikira Mariya adusabire umwete mu mirimo isanzwe dushinzwe no mu yo twatorewe umunsi tubatijwe.
- Mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Bikira Mariya yatubereye urugero mu kwiyumanganya. Ese “Ni nde utagira ishavu yibutse Nyina wa Yezu aririra umwana we?”. Hari byinshi bidushavuza. Hano ku isi hari amagorwa menshi cyane. Yego abantu bamwe babaho nta ngorane zaba z’ubutunzi zaba iz’uburwayi…Abandi benshi babaho mu marira. Kiliziya ihora isabira abana bayo ingabire yo kutinubira ibyago. Turacyari ahantu h’amarira menshi…Cyakora, ni muri Yezu dukirizwa. Bikira Mariya araduhoza akadusobanurira ibyadutera inkunga mu rugendo. Ingabire yo gusenga idufasha kudatezuka ku mugambi wo kuganira n’Imana Data Ushoborabyose. Kuganira na yo kenshi, ni ko kugenda tugira imbaraga zo kwiyumanganya no kudacogora.
- Musangire n’abatagatifujwe bakennye. Mu gisingizo kizwi cyane ku izina rya Magnificat, Bikira Mariya, nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, agira ati: “Abashonji yabawirije ibintu…”. Ibyo birumvikanisha ko Imana Data Ushoborabyose ari yo izi kwita ku bakene bayo. Abashonji ibagwiriza ibintu maze abiratanaga ubukire bwabo bakagenda amara masa. Kwita ku bakene, Kwirinda kubasuzugura, kwihatira kubafasha no kubahumuriza, na byo ni bimwe mu biranga umwana wese wa Mariya.
- Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Kugira uwo mutima usabira abagutoteza ni ko kuwusanisha n’uwa Bikira Mariya utagira inenge. Abantu benshi dukunze kuvuga ko ibyo gusabira umugisha abadutoteza ari ibidashoboka. Ubona ugutoteza ugatangira gukambya agahanga, iseseme ikabira ugahekenya amenyo…Ibyo nta bukirisitu burimo. Nta n’ubwenge burimo kuko Ijambo ry’Imana twigishijwe ritubuza kwihorera…Gusabira umugisha abadutoteza birakomeye cyane. Ni yo mpamvu dukwiye kwihatira gusenga tudakina mu bikomeye.
- Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Nta na rimwe dushobora guhuza imimerere. Cyakora icyo uwadutoye adutoza, ni ukwifatanya n’abavandimwe mu bihe byose. Mu gihe cy’ibyishimo, ni ukwishimana n’abishimye. Mu gihe cy’akababaro, ni ukurirana n’abarira. Turacyari ahantu h’amarira menshi. Ni ngombwa gufashanya, gushyigikirana no guterana inkunga mu bihe by’amage n’amarira. Mu gihe bamwe baririra mu myotsi nyamara abandi babyinira ku rukoma, nta rugero mu bukirisitu rutangwa. Ubwitange bwa Bikira Mariya na bwo buba butazwi muri abo bantu.
- Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi. Umutima utari hamwe mu buzima bwa Yezu Kirisitu, umutima uhora ujahuka ukajagarara. Nyamara kuba hamwe no gushyira umutima hamwe urangamiye Yezu Kirsitu, ni byo bitanga amahoro bikaduhuriza hamwe mu buvandimwe.
Inzira ni ndende ariko Bikira Mariya arahari aradufasha nk’umubyeyi mu bana be. Igituma tudindira, ni ukwikundira ibyacu n’iby’isi maze ibya Yezu Kirisitu tukabyirengagiza.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ku Mana Data ushoborabyose. Abatagatifu na bo batube hafi.
Padiri Cyprien Bizimana