Abashumba ba Kiliziya y’Imana

KU WA 3 W’ICYUMWERU CYA VII CYA PASIKA, 01/06/2022

Intu 20,28-38; Zab 67; Yh 17, 11b-19.

MUBE ABASHUMBA BA KILIZIYA Y’IMANA

Bavandimwe, Yezu Kirisitu akuzwe. Uyu munsi twumve inama Pawulo intumwa atangaza. Ese ni ba nde abwira? Ibyo dusoma mu Byakozwe n’intumwa, biratureba natwe muri iki gihe.

Pawulo intumwa ari gusezera ku ba-Kirisitu b’i Efezi. Ahamaze imyaka itatu. Aragana i Yeruzalemu. I Efezi ntazahagaruka. Ni yo mpamvu ashishikariza abakuru b’ikoraniro gukomera ku butumwa no gukomeza abo bashinzwe. Arabwira bose ababurira ko hashobora kwaduka abayobe bakazatatanya intama za Nyagasani. N’Ivanjili ya none irerekeza ku bakirisitu bari mu isi. Yezu arabasabira gukomera bakaba umwe nk’uko we na Se bari mu bumwe.

Kugira ngo amakoraniro akomere mu kwemera, ni ngombwa ko abashumba baba maso. Pawulo itumwa yabwiye ab’i Efezi ati: “Mumenye ubushyo mwaragijwe na roho miutagatifu”. Abita ku bushyo bwa Nyagasani, ni Abashumba ba nyabo. Yarababwiye ati: “Mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite”. Birumvikana ko abayoboke bose bagomba guhora basabira abashumba babo. Babasabira kugira umutima wuzuye urukundo rwa Yezu Kirisitu. Rwa rundi rutuma umuntu atarungurirwa. Ni rwa rukundo Yezu yagaragaje ku musaraba. Ni rwa rundi rwitanga kugera ku ndunduro. Urwo rukundo, ni rwa rundi rushishoza maze mu bivugwa no mu bikorwa rugashobora gutahura ibituruka ku Mana Data Ushoborabyose. Kuva kera mu ntangiriro za Kiliziya, hagaragaye abashumba nyabashumba bafite igihagararo cya Kirisitu n’intumwa ze. Babikesheje gukunda cyane Yezu Kirisitu no kugira inyota yo kuzajya mu ijuru. Urwo rukundo n’iyo nyota, ni byo byatumaga bikomezamo ukuri. Birindaga amafuti yose kugira ngo batanyuranya n’Ijambo ry’Imana bakiriye. Na none ariko mu mateka y’isi ntihabuze ba Yuda Isikariyote. Abo ni abashumba baranzwe n’ibyubahiro n’amaronko yo mu isi. Abo basize inkuru mbi i musozi kandi ntibabuze gupyinagaza bamwe mu boroheje bari baremeye Yezu Kirisitu. Inzira y’urukundo rwa Kirisitu n’inyota y’ijuru ntivangirwa mu gihe uwabatijwe wese yitoje kurangamira Yezu Kirisitu mbere yo kurangarira abantu n’ibindi biremwe bijagata muri iyi si.

Pawulo intumwa aritegereza abantu bose bemeye Yezu Kirisitu aho i Efezi akumva abafitiye impuhwe. Abafitiye n’impungenge agaragariza muri aya magambo: “Nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira n’ubushyo”. Azi neza ko no mu ikoraniro rwagati hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma azatuma bigarurira abigishwa. Ibyo byarabaye. Muri Kiliziya ntihatinze kwaduka inyigisho z’ubuyobe zagize indunduro mu bihayimana bari baraminuje mu mashuli nka ba Ariyusi na ba Nestoriyusi. Kuva ubwo kugeza uyu munsi havuka amadini n’utudinidini usangamo ibitekerezo by’ubuyobe bisa n’ubujiji. Uwa-Kirisitu wamenye uko Yezu yaje mu isi n’ibyo yakoze, uwo nguwo ntateshwa igihe mu buyobe. Azi uwo yemeye. Azi icyo ashaka nta kuvangirwa n’ibitekerezo binyuranye byaduka ariko nyamara igihe cyagera bikazimira. Ni ingabire ikomeye y’ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Nta kwiheba. Yezu Kirisitu ari kumwe natwe. Isengesho yavugiye abari mu isi, na n’ubu aracyarivuga ari byo kubegera akabigaragariza bagatsinda kimwe na we ku musaraba. Umutima ushaka urukundo rwe mu nyota nyinshi y’ijuru, awukoreramo maze roho ikarindrwa kuzakorwa n’ikimwaro. Amasengesho abatagatifu batuvugira, na yo atugirira akamaro. Cyakora Yezu yigeze kuvuga ati: “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho!” (Mt 18, 7). Ni ukuvuga ko umukirisitu wese agomba kwirinda kugusha abandi mu byaha. Ibyaha bihambaye ni bya bindi bijyana abantu kure y’ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Dusabire abashumba ba Kiliziya y’Imana. Baharanire kwitangira umukiro wa bose. Babe hafi abatotezwa n’abababaye. Birinde indonke zo kuri iyi si.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubeyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Yusitini, Forutunato, Inyigo na Prokulo, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.    

Padiri Cyprien Bizimana  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho