INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 16 GISANZWE (B), KU ITARIKI YA 18/07/2021
Amasomo : Yer 23,1-6; Zab 23(22)1-2a,2b-3,4,5,6; Ef 2,13-18; Mk 6,30-34
Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki Cyumweru, araturarikira gutunganya neza inshingano twaragijwe, kandi tukamenya kuzimurikira Imana igira Impuhwe kuri bose, kuko ari byo bitanga amahoro nyayo mu ngeri zose z’abantu nta vangura iryo ari ryo ryose.
Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya, Uhoraho aravugisha uwo muhanuzi amagambo akomeye, ati:”Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye” (Yer 23,1). Gutererana izo waragijwe ni rimwe mu makosa menshi ashobora kuba yakorwa n’abashumba. Ni ikosa ryo mu cyiciro cyo kwirengagiza ibyo wagombaga gutunganya. Aha rero iyo abashumba babwiwe, bagacyahwa ko batererana intama, biba ari umwanya wo gucyebura buri wese ufite abo yakagombye kwitaho, gufasha, kuvuganira, kuyobora, kwigisha, gutagatifuza, kugoboka n’ibindi bisa n’ibyo ko natabikora neza uko ashoboye azabibazwa na Nyagasani.
Ibi bihe turimo by’urujijo duterwa na Corona ndetse n’amabwiriza yiyambitse usanga hari benshi bishaka kugamburuza mu byo bakakombye gutunganya. Buri wese rero yakagombye no gukangurwa n’iri Jambo ry’Imana akareba niba ntaho yadohotse yitwaje Corona cyangwa se ibindi binaniza, maze agasaba Imana ngo imurinde gusubira mu kabande k’Umusozi yari yarabashije kugera ku mpinga mu gihe yaba abona isuri y’ iminsi ishaka kumusubiza aho yari yararenze.
Uhoraho ntavuga ko abateshutse ku nshingano zabo bagowe gusa, ahubwo anavuga ko agiye kubahagurukira, akabahana, kandi ibyo bari bashinzwe akabishinga abandi bazabikora neza kugira ngo abari bararenganye baronke amahoro n’agahenge. Ibyo byose Uhoraho azabikora kuko ari intabera. Ubundi iyo uwari ashinzwe kukugirira neza agutereranye biba ari agahinda gahetse amage. Amahirwe ariko bene muntu bagira ni uko hirya y’Imanza zose zashobora gucibwa muri iyi si Urukiko rw’Ubujurire rusumba izindi ni Ubutabera bw’Imana kandi Imana ntirobanura mu butoni, ntirya ruswa, ntikoreshwa n’ikimenyane kandi ntivangura ihereye ku marangamutima, inkomoko cyangwa ubwoko.
Mu Isomo rya kabiri ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi, aragaruka kuri ubwo buzima bw’abamenye Imana; butanga Amahoro kuri bose muri Kristu. “Koko rero ni we Mahoro yacu” (Ef 2,14). Abamenye Kristu ntibavangura Abayahudi n’abatari bo. Iyo bavuze abayahudi n’Abatari bo’ ahari Abayahudi ushatse wahasimbuza icyo ujya ukeka ko uri cyo cyangwa icyo bavuga ko uri cyo mu byiciro by’amatsinda cyangwa ubwoko usanga bamwe na bamwe bashyira imbere kandi bakanabihuza n’ubukristu, nyamara ubundi bihabanye cyane. Abamenye Kristu koko, ntibarema urukuta rw’Urwango, inzika, itegeko n’amabwiriza bibangamira imibereho myiza, amahoro n’Ubuzima muri rusange. Pawulo abisobanura agira ati: “Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi ari Umuyahudi ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We bityo agarure amahoro” (Ef ,2,15).
Iyo Pawulo avuze ibijyanye n’inkuta Kristu yashenye z’ibyashoboraga gutandukanya abantu, ni nk’aho yanavuze ko yavanyeho inzitwazo zose zashoboraga kugirwa impamvu n’uyu cyangwa uriya kugira ngo agire ibyo yangiza, ahungabanya cyangwa se yirengagiza gutunganya.
Mu Ivanjiri ya Mariko twateguriwe none, turumva Intumwa zivuye mu butumwa ari na bwo bwa mbere, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose (Mk 6,30). Zari zinaniwe kandi zari zakoze byinshi. Byabaye ngombwa ko Yezu azibwira ati: “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya” (Mk 6,31). N’ubwo bari bananiwe kandi badafite n’umwanya wo kurya, ntibyababujije ko bakomeza ubutumwa. Kuko bagumanye na Yezu hamwe n’Imbaga nyamwinshi y’abantu baturukaga imihanda yose birukira aho Yezu n’Intumwa bari bari maze hamwe na bo bakigishwa byinshi n’Umushumba Mwiza.
Muri iyi vanjiri turumvamo byinshi byo kwiga no kwigana ariko kandi muri byo ntitwabura kunyurwa by’umwihariko n’ukuntu Yezu yabwirije abazamubera intumwa ko bagomba kujya bagira igihe cyo kugaruka iruhande rwe ngo bamuhe Raporo y’Ubutumwa. Ntiwabasha gukora Ubutumwa neza utagira n’igihe cyo kubwira Yezu ibyo wakoze n’ibyo wabuhuriyemo na byo. Ngicyo cya gihe umwogezabutumwa wese agomba kugira mu isengesho rya buri munsi nta rwitwazo rw’Uko ubutumwa bwamunogonoye.
Ntitwabura kunyurwa n’Uko Yezu yagennye ko abamukorera bagomba kugira ibihe byo kwiherera bari ahantu hadatuwe ngo bibabere uburyo bwo kwisuganya bari kumwe na we kandi banaruhuke. Nitwabura kunyurwa n’Urugero rwiza Yezu yatanze imbere y’intumwa ze rwo kutirebaho ahubwo akareba icyo imbaga yamuganaga yari isonzeye maze akabagirira impuhwe agatangira kubigisha. Biratangaje kuba ubwo yari agiye mu kiruhuko bibaye ngombwa ko ahindura gahunda ntagendere ku buryo byari byateguwe gusa ahubwo akareba igikwiye, mu gihe gikwiye ngo amare inyota abari bameze nk’intama zitagira umushumba.
Yezu ni umushumba utazimiza. Ni Umushumba wita ku bashumba kandi akanita no ku baragirwa na bo. Ibyo byombi biragaragara mu Ivanjiri ya none. Ni Umushumba mwiza umenya icyo buri wese akeneye kandi akakimuha ayobowe n’Urukundo, n’Ubwitange butabara amasaha cyangwa amabwiriza.
Hari byinshi aya Masomo matagatifu yatuma twibaza cyangwa se tukabibaza abandi kandi byaramuka bibonewe ibisubizo bigasiga impinduka nziza aho turi, aho dushinzwe, aho dukorera abutumwa cyangwa se mu buzima bwacu n’ubw’abacu.
Niba ijambo ry’Imana ryagize riti baragowe abashumba batererana ubushyo baragijwe, waba wibuka kuba maso ngo utazaboneka muri abo ? Waba se wibuka gutunganya neza inshingano zawe nta rwitwazo urwo ari rwo rwose rwaba urushingiye ku marangamutima, ivangura, umunaniro, covid cyangwa andi mananiza y’ubuzima atajya abura kwitumira. Tureke se iby’abashumba batererana abo baragijwe, ese ubwo tunakubise agatima ku baragirwa bashobora gutererana abashumba babo aho twaba tugiye hanze y’amasomo ya none ra ?
Niba intumwa zaragarutse guha Raporo Uwazitumye, aho waba wibuka guha Imana Raporo ya buri munsi, ibyo wiriwemo n’ibyo wahuye na byo mu kazi cyangwa ubutumwa ? Niba Yezu yarabwiye Intumwa ze ngo bajyane ahitaruye maze bakajya mu bwato, bakambukira ahantu hadatuwe kugira ngo biherere, wowe waba uheruka kugira umwiherero ryari ? Mu byo ushyira mu iteganyabikorwa ryawe se ujya wibuka kuwushyiramo ? Ujya ugira se abo ushishikariza kugira igihe cy’Umwiherero uhereye ku bo mubana, abo mukorana, abana, uwo mwashakanye n’abandi bagize amahirwe yo kukugira nk’inshuti, umuturanyi, umuvandimwe cyangwa se andi masano nawe uzi ufitanye na bo ?
Dusabe Yezu ngo aduhe imbaraga zo kurangiza neza inshingano dufite ku bandi, tumusabe ishyaka ryo gufasha abadufiteho inshingano kuzisohoza neza, kandi aturinde inzitwazo zituma tumuburira umwanya mu buzima bwacu kuko ni we Mushumba Mwiza nk’uko abihamya agira ati : « Ni jye Mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze » (Yh 10,11).
Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi abahe umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.
Padiri Jean Damascene HABIMANA M ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara, Diyosezi ya Kabgayi.