Abashumba bashishoza

KU WA 5 W’ICYA 16 GISANZWE A, 24/07/2020

Amasomo: Yer 3, 14-17; Ind: Yer 31, 10, 11-12ab, 13; Mt 13, 18-23

Imana Data Ushoborabyose akoresha abahanuzi agakomeza amizero y’umuryango we. Ni uko byagenze mu gihe cy’Umuhanuzi Yeremiya. Agace twumvise kanditswe nyuma y’isenyuka rya Yeruzalemu. Ingoro yaratwitswe Ubushyinguro bw’Isezerano buratokombera abantu bajyanwa bunyago.

Zimwe mu mpamvu zateye ako kaga ariko, ngo ni ukwirarika kw’abami n’abatware. Bakomeje gushyigashyiga ibigirwamana kandi bivumbura ku Mwami wa Babiloni. Yeremiya yatangaga inama yo guhigika ibigirwamana no kugenza make kugira ngo Nabukodonozoro atabashahura. Nta n’umwe wamuteze amatwi. Abashumba bose ba Isiraheli bavuniye ibiti mu matwi kugeza ishyano ricitse umurizo.

Cyakora byose ntibyarangiye. Yeremiya arahumuriza igihugu cyose. Akomeza kubashishikariza kwisubiraho bakagarukira Imana. Arababwira ko Uhoraho azabaha abashumba banogeye umutima we. Abo ni abamuragirira bafite ubushobozi n’ubwitonzi.

Abashumba babereye umutima wa Nyagasani, ni ba bandi bihambira ku gushaka kwe bakirinda kuba ba Nyamujyiyobijya. Ni ba bandi batoza abo bashinzwe kuzirikana Ijambo ry’Imana no kurikomeraho. Abashumba bashoboye, ni abarinda intama bashinzwe kwigarurirwa n’ibirura. Abo bashumba bitonda bagashishoza ni abirinda kunywana n’umugenga w’isi y’umwijima. Abo bashumba bafite ubwenge, baragororotse. Bafite ubutwari bwo kuba bakwitangira abo bashinzwe kugeza ku ndunduro. Abo bashumba bitonda bagashishoza bayobora umuryango w’Imana mu ihirwe. Imana rero itanga Isezerano ryo kuzaha umuryango wayo bene abo bashumba bafite igihagararo. Bazamurangamira birinde kudagadwa. Bazakomera birinde kudigadiga nk’urubingo rw’inkenekene.

Abashumba bahagaze bwuma, ni bo bazafasha ikoraniro gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Abayoboke bihagarariye iruhande rw’inzira, abashumba beza bazabakebura binjire mu nzira irimo ubarinda kurindagira. Bazava iyo baguye batsinde Sekibi ihora ishaka kubakuramo Ijambo babibwemo. Abashumba bakomeye bazafasha imitima y’urusekabuye kuvomererwa ihinduke nk’igitaka cyiza imbuto ishoramo imizi. Abashumba badakina mu bikomeye, ni bo bazavana imbuto mu mahwa zaguyemo, ibitovu n’amahwa babihigike bityo imihibibikano yindi yigizweyo maze roho zihugukire Ijambo ry’Imana. Abashumba beza baberewe bazaba intangarugero mu kwera imbuto nyinshi kandi nziza.

Dupfukame dusenge, dusabe Imana Data Ushoborabyose agwize abashumba nyabo hirya no hino ku isi. Iyi si itere imbere abayituye bagire amahoro nyayo.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Kirisitina, Kirisitiyana, Sarubeliyo Malufu (Makhlûf), Baluduwini, Borisi na Gleb bahowe Imana, Yozefu Ferinandezi wahowe Imana, Abahire Mariya Pilari, Tereza na Angela bahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho