Abashumba bataha bakuza Imana

Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana:

Ku wa 1 Mutarama 2013 

Amasomo: 1º. Ibar 6, 22-27; 2º. Gal 4, 4-7; 3º. Lk 2, 16-21

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

 Abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza 

Twinjiye mu Mwaka Mushya tugihumeka. Abaraye bitahiye batubimburiye, ntitwibagirwe ko turi kumwe mu bumwe bw’abana b’Imana. Abatangiye uyu mwaka barwaye cyangwa bafite ibibazo binyuranye, ntitubibagirwe mu isengesho. Abawutangiye bakiri mu icuraburindi ry’ubujiji bwo kutamenya ko Urumuri rwatangaje ku isi yose, tubaheke mu isengesho maze uyu mwaka uzarangire hagize abo twinjiza mu Rumuri rw’agatangaza YEZU KRISTU yatuzaniye mu isi. Nta muntu n’umwe wamenya iby’urwo Rumuri atabibwiwe. Jambo yariyiziye. Abamalayika bamurangira abashumba bajya i Betelehemu. Bavuyeyo bishimye baririmba kandi basingiza Imana. Amahoro nyayo yari yabatashyemo. Natwe twitoze kumva ijwi ry’Abamalayika, tujye i Betelehemu, tuvaneyo Amahoro tuyasakaze mu bandi.

1. Babwiwe n’Abamalayika

Twibuke ko Abamalayika babonekeye abashumba bari barariye amatungo yabo. Abamalayika bababwiye ko mu mujyi wa Dawudi havutse Umukiza. Abashumba bagiye bihuta basanga uruhinja ruryamye mu kavure. Batewe ubwuzu n’amajwi y’Abamalayika baririmbaga urwunge mu majwi meza y’ibisingizo: Imana nisingizwe mu ijuru no mu nsi abantu ikunda bahorane amahoro.

Abashumba bagarutse bishimye kandi basingiza Imana. Binjiye batyo mu mubare w’abantu Imana ikunda nk’uko ubwayo yavuze ko YEZU ari Umwana wayo uyizihiye kandi ikunda cyane. YEZU yaje gutangaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana Se. Ubwo butumwa yabukoze atagize akantu na gato yitandukanyaho na Se. Ngiyo yizihira Imana Se umukunda byimazeyo. Kujya kureba YEZU, kumwemera no kumwamamaza ni ko kwinjira mu mubare w’abana b’Imana ikunda kandi bayizihira. Ni ko gusagwa n’Amahoro.

Betelehemu idushushanyiriza ahantu Umwana w’Imana YEZU KRISTU ari. Aho yavukiye abashumba n’abandi bagiyeyo bagaruka bishimye basingiza Imana. I Betelehemu ni isoko y’amahoro n’imigisha y’ijuru. Ahantu hose tujya gushengerera YEZU KRISTU dushobora kuhita Betelehemu idutera ibyishimo n’Amahoro. N’umutima wacu ushobora kuba utyo Betelehemu iyo twemeye ko YEZU awuvukiramo. Bigaragazwa n’uko uvubura amahoro aho turi hose. Umutima w’amahoro utuwemo na YEZU KRISTU. Abahura n’ uwifitemo YEZU UWO we MAHORO YACU, na bo baramumenya bagasagwa n’Amahoro n’ibyishimo.

2. Dutangirire umwaka i Betelehemu

Gutangirira umwaka i Belelehemu, ni ukurangiza urangiye dusingiza Imana tuyitura igitambo kiyizihiye. Ni ukurangiza umwaka turirimba ibisingizo by’abijuru. Duhibibikanira kurangiza umwaka turya neza, twambara neza dushakashaka n’ibindi bidushimisha. Ntibikwiye ko umukristu arangiriza umwaka mu masafuriya n’amasahani. Icya mbere azirikana ni ugusingiza YEZU KRISTU wamukinguriye amarembo y’ijuru. Ibyo kurya byo biza nyuma. Uhibibikanira gusa iby’isi ngo arangize umwaka abivuyarayemo, uwo nguwo ni wa wundi n’ubundi urangwa n’ubwikunde. Ese ashobora no gutekereza abarangije uyu mwaka bishwe n’umudari?

Tubonereho gusabira abarangiriza umwaka mu tunywero, mu tubyiniro n’ahandi hakorerwa ibiteye isoni. Barababaje abarangiza umwaka batyo kandi barabatijwe! Ubu se twakora iki kugira ngo uburere bw’Amahoro nyayo ya YEZU busakare mu mitima y’abavandimwe?

3. Dutange amahoro

Impano isumba izindi twavanye i Betelehemu, ni amahoro. Ubutumwa twavanyeyo, ni ugusakaza amahoro mu bavandimwe n’abo tutazi. Iyo turangije ibirori i Betelehemu, uyoboye gahunda aratubwira ati: “Nimujyane amahoro ya KRISTU”. Turasubiza tuti: “Dushimiye Imana”. Ayo mahoro ntituyasiga mu Kiliziya, dutaha atwuzuye umutima tukayasangira n’abandi mu gihe dukomeza gushengerera umunota ku munota YEZU KRISTU twabonye mu kirugu. Muri iki gihe bwo, ntitwitegereza akana YEZU gusa ahubwo ni YEZU duhabwa muri Ukarisitiya. Turamuhabwa akatubera ifunguro rizima. Tumuhabwa duharanira kwisukura tukagira imbaraga zo kumumenyesha abandi.

Intego y’uyu mwaka mushya, ni iyo kuba inkunzi z’Amahoro. Umubyeyi wacu Papa Benedigito wa XVI yabitwibukije mu butumwa yageneye uyu munsi wa mbere w’umwaka ari na wo duhimbazaho BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’IMANA. Ni n’Umwamikazi w’amahoro. Ashaka ko tugira ubuzima busagambye uko Umwana we YEZU KRISTU yabuturonkeye. “Hahirwa abaharanira amahoro”. Ni yo ngingo Papa yatugejejeho uyu munsi. Yatwibukije ko abaharanira amahoro ari abarengera ubuzima uko bwakabaye. Yanavuze ko umuco wo kurera mu mahoro ureba abashakanye bubatse ingo bafatanyije n’izindi nzego zinyuranye mu bihugu.

4. Dusabe

YEZU KRISTU ni we utanga amahoro. Inzego zose zishakira ibyiza isi, zikwiye kwihatira guharanira amahoro nta nabi. Kiliziya n’abayirimo twese dukwiye guhora tujya i Betelehemu guhura na YEZU kugira ngo tubone imbaraga zo kwigiramo amahoro no kuyasakaza mu bandi.

Dusabire abantu bose uyu mwaka mushya usanze barahabye cyangwa bagirijwe n’amage y’amoko yose. Tubasabire kugira ngo abashizwe kubafasha bose bazamenye bidatinze Umwami w’Amahoro kugira ngo bayaharanire nta buryarya. Abanzi b’amahoro tubasabire kugira umutima mwiza maze bisubireho ibintu bitaraba nabi.

YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NYINA W’IMANA ADUHAKIRWE.

Publié le