Abashumba batererana ubushyo bwanjye…

ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE B, 22 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Yer 23,1-6

2º. Ef 2, 13-18

3º. Mk 6, 30-34

 

ABASHUMBA BATERERANA UBUSHYO BWANJYE…

 

1. Abashumba ni bande? 

Inyigisho y’iki cyumweru ni iyihe? Duhisemo kuyita dutyo duhereye ku magambo ya mbere y’amasomo y’uyu munsi. Amasomo yose ya none urebye, araganisha ku bashumba b’ubushyo bwa Nyagasani Imana Data Ushoborabyose. Ni we Mushumba mukuru mukuru. Ariko ku isi, abantu bamwe biyemeza kureka ibintu byose bibazanira inyungu kugira ngo bakenure ubushyo bwa Nyagasani. Abantu bose bafite umurimo w’ubuyobozi mu bandi, ntibagomba kumva ko babikora ku nyungu zabo gusa. Imbaga ituye isi, ni iy’Uhoraho. Abafite uruhare ku migendekere myiza y’ubuzima bw’ibihugu, bose bagomba kwiyumvamo ko ijisho ry’Uhoraho ribari hafi. Dukunze kuvuga ko ubutegetsi bwose buva ku Mana. Tubivuga dutyo, nyuma tugakora uko twishakiye. Kwemera ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana, ni ukwiyemeza kuyoborana urukundo abo dushinzwe. Ni ukwivanamo ubwirasi bwose butuma dupyinagaza abatishoboye. Imibereho mibi y’abatuye isi, iterwa ahanini n’ibyaha bikorwa n’ababayobora. Ubuyobozi bubereyeho kurwanya akajagari n’akarengane. Buri muntu wese mu gihugu ntashobora gutegeka. Ibyo byaba akavuyo kadafite shige. Abatorerwa gutegeka bakwiye kwiyumvamo ko abo bashinzwe kimwe na bo bose hamwe ari abana b’Imana. Bose ni intama za Nyagasani aragiye yifashishije abemera umutwaro wo guhagarara imbere y’abandi no kuyobora. Uwo murimo wa gishumba tuwusobanuye ku buryo bwa rusange. 

Duhereye mu Isezerano rya Kera, tubona ko abayobozi bose baba abami n’ababafasha hamwe n’abayobora imihango y’idini ya kiyahudi, bose batahirizaga umugozi umwe. Umuryango w’Imana wari ugize igihugu kimwe n’ukwemera kumwe. Abami ba Israheli na Yuda bayoboraga umuryango w’Imana bakurikije amabwiriza y’Uhoraho. Iyo bayobaga bakigira mu bigirwamana cyangwa bakabushabusha abaturage, Nyagasani yatumaga abahanuzi kubahanurira. Ni kuri ubwo buryo mu Isezerano rya Kera, abantu bari bamenyereye ko ubutegetsi n’iyobokamana bijyana. Gahoro gahoro byagaragaye ko ibihanga bibiri bidatekwa mu nkono imwe. Abategetsi mu bya politikebagaragaje ko badashoboye guhuza politike zabo n’iyobokamana. YEZU na we yadusobanuriye ko abagenga b’isi bakandamiza amahanga. Yaboneyeho guhamagarira abigishwa be kutigana imitegekere y’isi. Mu Ngoma y’Ijuru, ntihakora igitugu no kwikanyiza, umukuru yigira umuhereza wa bose (soma Mt 20, 20-28).

 

2. Ubusaserodoti bwa gihereza 

Ku buryo bw’umwihariko, hari abantu bitwa abashumba b’ubushyo bwa Nyagasani. Abo ni abatorerwa ubusaseroditi bwa gihereza. Abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni. Bunganirwa n’abayobozi ku nzego zose mu bijyanye n’iyobokamana. Abo na bo bayobora umuryango w’Imana, babihabwa n’ubusaseridoti bwa cyami duhererwa muri Batisimu. Ubwo busaserodoti bwa cyami busobanura ko twahawe ubwigenge busesuye ku cyitwa icyaha cyose. Abashakanye mu nzira nziza y’amasakaramentu, bagize umuryango mutagatifu mu ngo zabo. Umugabo n’umugore, ni abashumba b’ intama za Nyagasani zivukamo. Twahawe imbaraga zo kwitwa abana b’Imana. Ntitukiri abacakara ba Sebyaha n’ umwijima akwiza ku isi yose. Kuva ku babyeyi mu rugo rwabo no mu Muryangoremezo kugeza kuri Papa, abo bose, ni abashumba b’intama z’Imana. 

Mu gihe turimo ari cyo cy’Isezerano Rishya, tugwa mu mutego wo kumva ko abashumba babwirwa ari abasaseridoti gusa. Ibyo si byo. Buri wese uri mu buyobozi arabwirizwa n’Imana Data Ushoborabyose kwitwararika mu migirire ye kugira ngo atazava aho ayobya abavandimwe ashinzwe kuyobora. Abategetsi b’ibihugu n’ababunganira, si bo bazahezwa hanze y’Ingoma y’Imana. Na bo YEZU KRISTU yarabapfiriye. Kuyobora mu nzira imumenya ikamwubahisha, ni wo mukiro wabo. Ni ko kuzuza inshingano bahawe. 

Cyakora mu mateka maremare ya Kiliziya, byaragaragaye ko abashumba mu rwego rw’iyobokamana bafite uruhare rugaragara kandi rwihariye mu kwibutsa inzira y’Umukiro. Hari igihe abategetsi barangazwa n’inyungu zabo maze bakibagirwa inshingano zabo. Abasaserodoti rero bahawe ingabire yo gusiga byose no guhara amagara yabo bagiriye intama z’Imana. Bashinzwe kwigisha Ukuri nk’uko uwo bahagarariye yabahaye urugero. Roho Mutagatifu yabahaye, si Roho w’ubwoba ubaheza mu bucakara. Ni Roho w’imbaraga n’ubutwari butuma bavuga ugushaka kw’Imana batarya iminwa. Ni Roho utanga ubuzima agatuma batabungabunga gusa ubuzima bwo ku isi kugira ngo nibiba ngombwa bapfire ubugingo bw’iteka. Kuvugira abarengana n’abandi batagira kivurira, ngiyo imwe mu nshingano bafite mu muryango w’Imana Data Ushoborabyose. Nibita ku murimo batorewe bakurikije umurage wa YEZU KRISTU bazabaho nk’abashumba beza bizihiye Nyir’ingoma.

 

3. Zimwe mu nshingano z’abatorewe ubusaserodoti 

Nyagasani YEZU KRISTU ashaka kubibutsa mu nyigisho ya none zimwe mu nshingano za ngombwa bakwiye kuzirikana mu bihe by’ubu. Icya mbere, ni ugukenura ubushyo bwa Nyagasani. Ikenurabushyo, ni ijambo ryiza ryumvikanisha neza umurimo abasaseridoti batorewe. Gukenura ubushyo, ni ukubwitaho kuri roho no ku mubiri. Iyo abasaseridoti bitangira umurimo wo kwigisha abayoboke ba KRISTU, buzuza batyo umugambi Imana idufiteho wo kudutagatifuza. Dutagatifuzwa n’ukwemera twagezeho tumaze kwakira Inkuru Nziza y’Umukiro. Uko kwemera ni ko kuyobora imigenzereza yacu yose. Uwemera ahinduka umwemezi kuko ijambo avuga riyoborwa n’ukwemera asangiza abavandimwe bose bahura. Uwemera ntavuga ibyo adakunda mu buzima bwe. Iyo akunda iby’ubukristu abivugana ubwuzu ku buryo bigera ku mutima w’abamwumva. Inyigisho iganisha ku Bwami bw’ijuru ni ngombwa. Kwibutsa igihe cyose iyo nzira birihutirwa. Iyo nyigisho igira uruhare mu kubohora no gukiza ababoshywe na Sebyaha. Inyigisho yinjiza mu Rukundo rwa KRISTU, rwa rundi ruduhuriza hamwe tugatera imbere mu majyambere ya roho n’ay’umubiri.

 

Gukenura ubushyo bwa Nyagasani, ni ukugerageza guhuriza abantu mu bumwe. Ubumwe n’ubuvandimwe, ni cyo kimenyetso gikomeye cy’abayobowe n’Ivanjili ya YEZU KRISTU. Abunze ubumwe biturutse ku Ivanjili, ni ikimenyetso cy’ubuhamya bukomeye Kiliziya yagaragarije amahanga kuva yatangira. Ahari ivangura n’amacakubiri, nta bukristu buharangwa. Abantu bashobora kwibeshya ngo ni aba-KRISTU igihe cyose bifitemo urwango n’amatiku ashingiye ku bidutandukanya bitaduturutseho. Kuvanga imisengere n’uwo mutima w’urwango, ni nko kwambariza Imana ku ishyiga. Ubukristu si uruvangavange rw’imico y’icyuka itifitemo ireme ry’Urukundo. Ku buryo bugaragarira amaso, abantu turatandukanye. Kuba tudafite imisusire imwe, si twe biturukaho. Si icyaha rwose. Nta wihitiyemo kuvuka ari umwirabura cyangwa umuzungu. Nta wahisemo kuba umukobwa cyangwa umuhungu. Nta wihitiyemo ubwoko yavukiyemo. Nta wahisemo kuvuka ari umukene cyangwa umukire. Izo nkuta zidutandukanya, YEZU KRISTU yarazihigitse atugira ihanga rimwe rihuriye ku RUKUNDO RWE. Urwo rukundo rugera kuri buri wese. Ni rwo rusabanya abantu kabone n’aho baba bafite byinshi badahuje. Hari ibihugu cyane cyane by’i Burayi bimaze kumirwa kubera kubura abahabwa ubusaseridoti bwa gihereza. Hari n’ibihugu byo muri Afrika ndeste n’indi migabane bisangiye icyo kibazo cy’ingutu. Ikibabaje ariko, ni uko urukuta rw’amoko n’uturere tutaremera ko ruhirikwa n’Ivanjili ya YEZU KRISTU. Hari aho usanga abasaseridoti batakirwa neza ngo kubera ko abantu baho (abalayiki n’abapadiri) badakunda abanyamahanga! Ako ni akumiro. Twakwemeza dute ko twese twumvishe Ivanjili ya YEZU kimwe? Hari ibibazo byinshi by’iyogezwabutumwa bizakemuka nituramuka twemeye guhirika urukuta rw’urwango n’ivangura Sekibi yatubibyemo.

 

4. Dusabire abasaserodoti 

Dusabire abashumba bose cyane cyane abepiskopi kugira ngo bayobore intama za Nyagasani mu nzira y’Urukundo, ubuvandimwe n’amahoro nyakuri. Iyogezabutumwa Rishya Papa amaze iminsi adushishikariza, rizagerwaho twebwe aba-KRISTU b’iki gihe (cyane cyane Abepiskopi n’abapadiri) nitwagura umutima wacu tukakira umuvandimwe wese tugamije gusangira ibyiza bya Nyagasani. Dukomeze tuzirikane aya magambo yabwiwe Yeremiya Umuhanuzi: “Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri!”. Tubonereho gusabira abapadiri n’abepiskopi kwita ku murimo mutagatifu batorewe bakawemera. Birinde kugurukana n’ibiguruka. Babe umusemburo w’ubukristu nyakuri burata Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU bukanacyaha ibiyibangamiye byose byatuma havangwa amasaka n’amasakaramentu. Kutubwira ko tugowe mu gihe dutererana ubushyo bwa Nyagasani, si ukutuvumira ku gahera. Ni inyigisho ityaye igamije kudukangura. Ni byiza guhora twibutswa iby’umukiro wacu. Ni byiza guhora twibutsa ubushyo bwa Nyagasani inzira nziza igana ijuru. Ni bwo buryo bw’ibanze bwo kubukenura.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU NAKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA