INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA-UMWAKA C
Ku wa 12 Gicurasi 2019, umunsi mpuzamahanga wa 56 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana
Amasomo: Intu 13, 14.43-52; Zab 100(99), 1-2, 3, 5; Hish 7, 9.14b-17; Yh 10, 27-30
Umushumba nyawe ntiyiragira ahubwo ashishikarira gukenura ubushyo Nyagasani yamushinze
Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe,
None turi ku cyumweru cya kane cya Pasika, icyumweru cy’umushumba mwiza kikaba ari n’umunsi mpuzamahanga wa 56 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana. Hari ubutumwa Nyirubutaungane Papa Fransisko yageneye uyu munsi.
Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru araturarikira kuzirikana kuri Yezu, umushumba mwiza.
Mu isomo rya mbere umwanditsi w’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa aratubwira uburyo abakristu ba mbere bahamagarirwaga kuyoboka Umushumba mwiza, mu kumva Ijambo ry’Imana bashyikirizwaga na Pawulo na Barnaba. Ubwo butumwa natwe ni bwo duhamagarirwa none.
N’ubwo hari benshi na byinshi byaduca intege cyangwa bikatubangamira muri uwo mugambi wo kuyoboka Umushumba mwiza twita ku byo adutegeka, ntidukwiye gucika intege nka bakuru bacu tubwirwa n’ibitabo bitagatifu ni ugukomeza urugendo hamwe na Kristu Umushumba mwiza, muri we kandi ku bwe turashobozwa. Ni na byo igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa kitubwira none mu kudusobanurira ukuntu imiryango yose y’isi ihamagarirwa gusingiza Imana hamwe na Kristu, Umutegetsi n’umushumba w’amahanga yose.
Mu ivanjili Yezu yabwiye abamuteze amatwi ati: “Ni jye mushumba mwiza”. Kuba ababwira ko ari we Mushumba mwiza ni ukugira ngo arembuze indoro z’abandi bashumba ngo bajye baragira izo baragijwe bamurebeyeho, kandi anararikire intama kwitondera abashumba babi.
Byongeye ko mu bantu bo mu mahanga yose no mu bihe byose, uwamumenye kandi akakira wese inkuru nziza ye, abarirwa mu ntama ze; akaba ari we ubwe uzamubera umushumba; bityo n’aho yanyura mu magorwa ameze ate mu buzima bwe bwo ku isi, nta kizamumushikuza mu biganza. Ahubwo igihe nikigera azamushyikiriza Imana Data; aho yo ubwayo izamuhanagura amarira yose ku maso, maze akayihora imbere ayisingiza ubuzira herezo.
Muri Palestina, aho Yezu yavukiye, uwari gushaka umuntu w’umukire ufite nk’amazu y’amagorofa, n’amamodoka ya za rukururana, byari kumugora kumubona. Umukire w’aho yabaga ari ka gasaza kiberaga hagati y’amashyo y’inka. Ni yo mpamvu mu kwibwira Abayahudi Yezu yakoresheje izina bari basanzwe bazi, ubwo yagiraga ati: “Ndi Umushumba mwiza”. Hano iwacu mu Rwanda, kuza guhita twumva icyo kigereranyo Yezu aduha, ntibiza guhita bitworohera, kuko twebwe ijambo “umushumba” ririmo riracika kubera ko abaragira atari benshi nka kera.
Yezu ni umushumba, nyamara si umushumba ubonetse wese. Hari abashumba babi n’abeza. We yatwibwiriye ati: “Ndi Umushumba mwiza”. Ndetse yaduhaye ikinyuranyo kiri hagati y’umushumba mwiza n’umucancuro. Umushumba mwiza yigurana intama ze.
Umushumba mwiza yigurana intama ze kuko aba ari nyir’intama. Ni yo mpamvu azimenya na zo zikamumenya. Na ho umucancuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Yezu Kristu rero ni we Mushumba mwiza, utajya utererana intama zo mu gikumba cye.
Ubusanzwe murabizi, umushumba mwiza, iyo itungo ryavunitse araryunga, iryakomeretse akaryomora. Natwe niba twamwemereye ko atubera umushumba, nitumwereke bwa burwayi bwacu bwose, bwaba ubwo ku mutima no ku mubiri. Buriya natwe tugendana ubumuga butandukanye, ariko cyane cyane ubwo kuri roho, no ku mutima. Burya abantu bashobora kuba bambona mpagaze, nta mbago mfite, nyamara mbana n’ubumuga mu mutima. Nyamara ndi ikimuga mu rukundo. Nta muntu n’umwe tuvuga rumwe mu rugo, mu bo tubana, mu bo dukorana. Nitwiyereke Yezu umushumba mwiza, araza kudukanda. Tumwiyereke ntaho tumuhishe. Burya ngo “Ushaka gukira igikomere arakirata”.
Muri Yezu Kristu wazutse, tuboneramo ko umushumba mwiza ari uzi kurengera intama ze. Uwo mushumba yitangira intama ze, iyo igisambo kije kuziba gisanga ari jisho, ntikibone aho kimenera. Haza ikirura kije kuzitatanya gishakamo iyo cyica, we agahitamo kukirwanya kabone n’iyo byamusaba kuhasiga ubuzima kuko atifuza ko hari intama ye yazimira cyangwa yapfa.
Nyamara dushishoje twabona ko ubu ibirura byabaye byinshi, bikatudurumbanya, bigatuma aho kunga ubumwe nk’abana b’umubyeyi umwe, ahubwo turushaho gutatana no kwishishanya. Ni ugusaba Roho wa Yezu akatugoboka mu ntambara yo kwigobotora ibyo birura byiyambika isura y’abashumba.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru cy’Umushumba mwiza kandi cyahariwe gusabira “Ihamagarirwabutumwa”, dusabire Abashumba ba Kiliziya ngo Nyagasani abahe kuba abashumba beza. Dusabire cyane abiyeguriye Imana, abasore n’inkumi bari mu nzira yabyo, ariko kandi dusabire cyane cyane urubyiruko gukunda iyo ngabire; kimwe n’imiryango yose y’abakristu kurera neza abana babo; kuko uwo muhamagaro uvukira mu muryango. Abamenyereye kugusha no guca intege urubyiruko ngo aha rutavaho rukurikira Yezu, na bo nibumve ko ari ukuvangira Imana, bisubireho.
Twese hamwe dusabe Nyagasani ngo agwize muri Kiriziya ye abakozi benshi kandi beza bashishikariye gukenura ubushyo baragijwe na Data wa twese uri mu Ijuru.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel NSABANZIMA
Paruwasi GISAGARA/BUTARE.