Abashumba ba Kiliziya y’Imana

Inyigisho yo ku wa 3 w’icya 7 cya Pasika, C, ku wa 11 Gicurasi 2016

AMASOMO:1º. Intu 20, 28-38; Zab: 67, 29-30.33-36;  Yh 17, 11b-19.

Mu gihe dukomeje kwitegura Penekositi, turyohewe n’inama nziza za Mutagatifu Pawulo intumwa. Igihe yari ahitwa Mileto mu rugendo yarimo agana i Roma ariko ashaka kwihutira kunyura i Yeruzalemu ku munsi wa Penekositi, yahamagaye abakuru b’ikoraniro ry’i Efezi maze arabatongera. Ni inama nziza yabagejejeho agamije kubibutsa inshingano biyemeje: kuba abashumba ba Kiliziya ya Yezu Kirisitu. Imbaraga yavanye mu gukorera Yezu aho amariye kumumenya, ni zo zamuhaye kurushaho gusobanukirwa n’amabanga yose Imana yateganyirije umuryango wayo.

Izo nama za Pawulo twiyumviye mu isomo rya mbere, zikwiye kugarukwaho n’abakuru bose b’amakoraniro. Ibihe turimo birakomeye cyane ku buryo usanga mu isi higanje ikintu cy’urujijo mu byerekeye ubukirisitu. Ibyo Pawulo yahanuye ko namara kugenda hazaduka ibirura by’ibihubuzi kandi ko no rwagati mu ikoraniro hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma bituma bigarurira abigishwa…Ibyo byose ntibyatinze gusohora kuko tuzi neza ko mu mateka ya Kiliziya kuva icyo gihe hakunze kwigaragaza uruvangitirane rw’inyigisho zitagize aho zihuriye n’Ivanjili; tuzi ko hanagaragaye abantu bagiye batatanya ubushyo bwa Nyagasani babitewe n’urunturuntu bashyize imbere aho kwimika Urukundo rwa Yezu Kirisitu. Habayeho n’itotezwa rikomeye na n’uyu munsi rukigeretse kuzageza igihe isi izashirira. Twibaza impamvu yabyo, ariko Ivanjili ya none iduha igisubizo: “Nabagejejeho ijambo ryawe maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi”. Bigaragara ko isi idakunda Yezu Kirisitu. Abiyemeje kumukorera bakitwa Aba-Kirisitu, nta pfunwe bakwiye kugira. Ni ngombwa ko basaba imbaraga kugira ngo bataba indangare bagapfukamira isi aho kuramya uwabunamuye ahashya Sekibi wari abunamyeho. Iyo nyoko mbi ntirambirwa, n’ubu ihora irungarunga ishaka uwo yanconshomera.

Ariko se, amaherezo azaba ayahe? Umuti duhawe none, ni ugukurikiza urugero rwa Pawulo intumwa witangiye kumenyekanisha Yezu Kirisitu ubutaruhuka. Umuti tuwusanga mu bashumba bazi neza icyo bakora, ba bandi bazi ko bakorera Kiliziya y’Imana, ko atari abagaragu b’abanyesi. Nimucyo dusabe Roho Mutagatifu acengere imitima y’urubyiruko rushaka kwiyegurira Imana no gutanga urugero ku buryo bwa Pawulo intumwa.

Bikira Mariya wabanye n’intumwa muri Senakulo bategereje Roho Mutagatifu, natwegere natwe adufashe kubuganizwamo Roho Mutagatifu. Abatagatifu batubanjirije baduteye ingabo mu bitugu. Duhimbaze ibirori by’abo twibutse none ari bo: Estela, Mameriti, Fransisiko wa Yeronimu n’umuhire Seferini Namunkura. Yezu Kirisitu abisingirizwe ubu n’iteka ryose/ Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho