Abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bashaka kumwumva

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumeru cya 2 cy’Igisibo, 07 Werurwe 2015

AMASOMO: 1º. Mik. 7,14- 15.18-20; 2º. Lk 15,1- 3. 11-32

1.Kuri uyu wa gatandatu turazirikana Impuhwe z’Imana. Ni cyo amasomo yose atuganishaho. Umuhanuzi Mika mu isomo rya mbere ararata Imana ya Isiraheli avuga ko nta yindi mana bagereranywa; Uhoraho arangwa n’Urukundo akagaragariza impuhwe udusigisigi tw’umuryango we. Zaburi na yo y’103 (102) iraturatira ko Uhoraho akoresha ubutabera akaba umunyambabazi n’umunyampuhwe. Ivanjili yo dusamnzwe tuyumva, ni ya yindi YEZU aduciramo umugani w’umwana w’ikirara. Ibyo byose dukuremo iki?

2.Icya mbere, turashishikarizwa guhora dushaka kwegera YEZU no kumwumva. Ubushake bwo kumva iby’Imana, ni ikimenyetso cy’uko turi mu nzira yo gukizwa. Mu gihe YEZU yazengurukaga uduce twinshi yigisha, bamwe mu baherwe n’abandi bibwiraga ko ari abanyabwenge, nta cyo ibye byari bibabwiye. Aho kumwumva baramusuzuguraga bataretse no kurebera ku rutugu abo bitaga abanyabyaha. Nyamara icyadutangaza ni uko abasoresha n’abanyabyaha bo bigizemo urumuri rwo gusanga YEZU no kumwumva. Ubwo bushake bwabaye intangiriro y’ubuzima bushya n’ibyishimo. Ari abanyabyaha n’abasoresha, ari Abafarizayi n’Abigishamategeko bigize ba nyirandabizi, bose bari bakeneye kumva YEZU kuko Ijambo rye ryasobanuraga neza inzira y’Isezerano Imana yagiriye umuryango wayo kuva kera. Abamusanze bakamwumva baramukurikiye bagera ku ihirwe ritagereranywa. Dukwiye gusabira abari kure n’abanyabyaha bose kwigiramo ubushake bwo kwigishwa iby’Imana Data Ushoborabyose. Abigometse bapfira mu byaha byabo mu gihe umugome wese wiyemeje kugarukira YEZU akizwa akabona inzira y’ibyishimo by’ijuru.

3.Icya kabiri, ni ukwemera ko YEZU adukiza ibyaha byacu. Inzira aduhamagarira ni na yo abahanuzi bahamagariraga bose, inzira yo kureka icyaha cyose kitubuza gukurikira Ijuru. Umuhanuzi Mika yacyamuraga abakire bahuguza abakene, agashinja abashikamira ababarimo imyenda, abacuruzi bica minzani bagahenda, abaherezabitambo n’abahanuzi b’inda nini bishakira indonke, abatware bakandamiza rubanda n’abacamanza barya ruswa. Ayo mabi areze (arakwiriye) hirya no hino kandi uyakora wese anyuranyije n’ibyo Imana ishaka. Ese muri iki gihe amabi twakwiye kwikonozamo ni ayahe? Ayo se dukwiye kwamagana aho turi, yo ni ayahe? Nta gutinya niba dukora byose mu Izina rya YEZU KIRISITU. Mika wabonye akababaro k’abaturage nyuma y’isenyuka rya Samariya, ashishikariye kwereka bose ko Imana igira impuhwe ko uyigarukiye wese akizwa.

4.Icya gatatu, turirimbe impuhwe z’Imana. Imana iratwihanganira igakomeza kwamamaza Ijambo ryayo itegereje ko tuyigarukira. Iyo twitandukanyije n’Imana bikanatugiraho ingaruka tukicirwa n’umudari hanze y’Ingoma yayo, tugereranywa na wa mwana w’ikirara wamariye umugabane we mu maraha no mu bagore, ibyo byashira agahinduka umugata. Ise yahoraga amutegereje yiteguye kumukorera ibirori aho azatahukira. Igihe atungutse, Se ntiyamwamaganiye kure, yamutwikirije URUKUNDO rwe ruhoraho iteka.

5.Muri Kiliziya tugomaba guhora dukora ibirori byo kwishimira abavandimwe bagarukira Imana. Mu Rwanda mu maparuwasi, umunsi wo kugarukira Imana uba umunsi w’ibirori bihanitse. Ni ngombwa gukomeza guhamagarira abantu kugarukira Imana no gusangira na bo ibirori by’agatangaza ku Meza Matagatifu. Abari mu kiliziya batatannye ariko batifitemo inyota y’uko abavandimwe babo bataraye batahuka, abo bagereranywa n’umuhungu mukuru utarishimiye ibirori by’ihindukira rya murumuna we. Ibyo ntibikwiye, turi mu nzu ya Data tumusingirizamo ariko ntidukwiye kwibagirwa ko tugomba kwigiramo umutima wo gusabira abatorongeye no gukora ubutumwa bwo kubagarura. Buri wese kandi, mu kuzirikana Impuhwe z’Imana, nasabe imbaraga zo kubabarira abamuhemukiye no kwigiramo umutima w’amahoro, ibyishimo n’Urukundo ruzima YEZU KIRISITU yatugaragarije ku musaraba.

6. YEZU KIRISITU asingizwe mu mitima yacu. Umubyei BIKIRA MARIYA aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Peripetuwa na Felisita, Revokati, Gawudiyozi, Tereza M.Redi na Simiyoni Berine badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho