Abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazajya mu ijuru?

Inyigisho yo ku cyumweru ku cya 26 Gisanzwe, A, 01 Ukwakira 2017

Amasomo:  Isomo rya 1: Ezk 18, 25-28; Zab 24, 4-9; Isomo rya 2: Fil 2, 1-11; Ivanjili:  Mt 21, 28-32

  1. Imbabazi z’Imana ku bantu bose

Amasomo yo kuri iki cyumweru agamije kutwibutsa ko Imana Data Ushoborabyose ibabarira.Imbabazi zayo zigirira akamaro abantu bose bemeye Yezu Kirisitu wikonojemo ikuzo akaza muri iyi si kumenyesha bose Imana y’ukuri Nyirimbabazi. Twakire twese impuhwe Imana yadusenderejemo muri Yezu Kirsisitu Umwana wayo.

Mu isomo rya mbere twumvise Imana ihugura abantu bayigisha impaka bibwira ko imigenzereze yayo idatunganye. Ezekiyeli yashakaga gukangura abantu muri Isiraheli bibwiraga ko batunganye rwose maze bagasuzugura abo babonaga ko ari abanyabyaha. Si ukubasuzugura gusa ahubwo bashakaga ko Imana yahana yihanukiriye abanyabyaha ndetse ikabarimbura ku isi. Bumvaga rwose ko Imana idashobora kubabarira abanyabyaha.

  1. Twese turi abanyabyaha

Mbese mugira ngo muri iki gihe twe ntidufitanye isano n’abo Banyantungane? Ni kenshi natwe twitegereza abanyabyaha tukarungurirwa. Ariko tubyitondere: Iyo uvuze abanyabyaha muri rusange, ntibyumvikana neza ibihangayikisha abantu benshi. Tuzi ko twese turi abanyabyaha. Kandi no mu misa ya buri munsi turabyihamya tugira tuti: “Nemereye imbere ‘Imana Ishoborabyose ko nacumuye rwose mu byo natekereje, mu byo navuze no mu byo nakaoze no mu byo nirengagije gutunganya. Koko naracumuye rwose…”. Iyo tuvuga ayo magambo ntituba dukina. Ni ukuri ducumura buri munsi. Impamvu ni uko turi ku isi kandi umubiri wacu muri iyi si ukaba urangwa n’intege nke cyane. Umugabo mbwa aseka imbohe, ntawe ukwiye gusuzugura abanyantege nke. Ahubwo icy’ingenzi, ni ukugana intebe ya Penetensiya, guhora umuntu aganira na Yezu Kirisitu no kwegera ameza matagatifu duhabwa ifunguro ry’ubuzima.

Uko kumvira Imana no kwihatira gukora ibyo itubwira, ni ko kwiyungurura no kwisubiraho buri munsi. Kwemera Izina rya Yezu ari byo kwiyemeza kumwamamaza no kugana mu butumwa atwoherezamo. Ntibikwiye kumwemera no kudakora icyo adutuma gutunganya.

  1. Kwiminjiramo agafu

Umwe mu bahungu twumvise mu Ivanjili yabwiye se ko yemeye kujya kumukorera nyamara ntiyajyayo. Ubwo ni uburyarya bufitanye isano no kubaha Imana ku karimi gusa nyamara mu bikorwa nta murava. Uwa kabiri wari wabanje guhakana nyamara we yaribajije maze ajya gukorera se.

Uko kwibaza no gukurikirana icyo Data Udukunda ashaka, ni ko kwakira imbabazi z’ukugoma kwacu. Ni ko kwisubiraho no gutaha ijuru. Na ho bimwe byo kwigaragaza inyuma ko dutunganye nyamara nta kigenda mu mutima wacu, ni ko kwigira intungane kandi ibyo ntibiganisha mu ijuru. Bene abo bantu bubaha Imana by’inyuma nta gushyira mu gaciro, ni bo akenshi usanga biha kuvugaguzwa barebera ku rutugu abanyabyaha.

  1. Ababisha bazajya mu ijuru?

Twavuze ko twese turi abanyabyaha, ko nta we ukwiye kumva ko abanyabyaha Imana idashobora kubabarira. Nta cyaha na kimwe Imana itababarira iyo nyiracyo yemeye kwisubiraho akareka ibibi yakoraga akagororokera Yezu Kirisitu. Abasoresha, ni abantu rubanda yabonaga ko bajandamye mu byaha byo kunyanganya abaturage. Nyamara bamwe muri bo bumvise inyigisho ya Yezu bisubiraho. Abo bisubiyeho binjiye mu Ngoma y’ijuru. Yezu yavuze ko n’abakobwa b’ibyomanzi bazadutanga mu Ngoma y’ijuru. Abo ni abazabasha kwisubiraho bakareka uburaya bwabo bakumvira Amategeko y’Imana Data Ushoborabyose. Ijambo Yezu yatubwiye ntirivuga ko abo banyabyaha bazajya mu ijuru byanze bikunze. Bazarijyamo nibicuza bakagarukira Imana. Utazareka ibyaha bye azorama mu muriro utazima, nta kundi. Ariko kwigishwa no gukira birashoboka kuva tugifite aka kuka duhumeka.

Abanyabyaha bakunze kuducumuza tukibaza impamvu Imana ibareka bagasagamba, ni ba bandi b’ababisha ku buryo bugaragara: Abarozi, abicanyi bafite ubukocanyi burenze urugero n’abandi bateza amakuba inzirakarengane ku isi yose. N’ubwo abo babisha bivuga ibigwi muri iyi si ariko, icyo Nyagasani Yezu atwibutsa, ni uko na bo abafitiye impuhwe kandi ashaka kubahaza ubuzima bwe bwuzuye! Icyo adusaba twese, ni uguhora dusabira bene abo guhinduka no kumenya igikwiye. Ikindi adusaba, ni uguharanira kubaha Amabwiriza ye no kwirinda kwishimira akarengane kuko nk’uko Pawulo Intumwa atubwira, “Urukundo ntirwishimira akarengane” (1 Kor 13, 6).

Yezu Kirsitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu n’abandi bagenzi be mu ijuru badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho