Abatagatifu Petero na Pawulo : Ingabire zitandukanye ariko zuzuzanya

Umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo, Intumwa

Ku wa 29 Kamena 2014

 

Bavandimwe,

Iki cyumweru cya 13 mu byumweru bisanzwe by’umwaka A, gihuriranye n’umunsi mukuru ukomeye w’Intumwa Petero na Pawulo batagatifu. Amasomo matagatifu Liturujiya itugejejeho ni ajyanye n’uyu munsi mukuru. Nimucyo rero twifatanye na Kiliziya yose mu guhimbazanya ibyishimo byinshi izi nkingi ebyiri za Kiliziya ya Nyagasani Yezu Kristu.

1. Dore ingabire zitandukanye !

Kuva kera na kare, Kiliziya yahimbaje mu munsi mukuru umwe abatagatifu Petero na Pawulo. Abacengeye ubuzima bw’izi ntumwa zombi berekana ukuntu batandukanye rwose, mu miterere yabo no mu ngabire Nyagasani yabahunze. Ariko nubwo batandukanye, Nyagasani yabahurije hamwe mu kumubera abahamya no mu kubaka Kiliziya ye.

Petero yari umuntu uciriritse mu byerekeye amashuri. Pawulo we yari yaraminuje; aba atyo umuhanga n’umwigisha mu bijyanye n’iyobokamana. Petero yari atunzwe n’umurimo w’uburobyi ; Pawulo we yakomokaga mu muryango ukize, wakoraga umwuga w’ubucuruzi bw’imyambaro y’igiciro ; ku buryo ababyeyi be bari barabashije kwigurira ubwenegihugu bw’Abaromani ; kandi bizwi ko bwahendaga cyane. Petero yahamagawe na Yezu mu ikubitiro igihe atangiye ubutumwa bwe bwo kwigisha. Pawulo we yahamagawe na Yezu Kristu wazutse ; igihe ahuriye na we mu nzira igana Damasi.

Mu butumwa bwe, Petero yitaye cyane ku kwigisha abakristu b’Abayahudi benewabo kandi nk’uwahawe ubukuru mu rugaga rw’Intumwa, yatunganyije ubutumwa bwo kubumbira hamwe umuryango wose w’Abemera Kristu. Pawulo we yibanze mu kwigisha abanyamahanga. Yabaye umumisiyonari wagenze amahanga, yambukiranya inzuzi n’inyanja kugira ngo yamamaze Inkuru nziza. Ubuhanga bwe yabukoresheke mu kumenyekanisha Inkuru nziza mu mvugo no mu nyandiko. Yashinze za Kiliziya nyinshi, agashyiraho abakuru bazo ; akazisura cyangwa se akazandikira amabarwa. Mbese yabaye intangereranywa mu ikenurabushyo, mu iyamamazabutumwa no mu gusobanura amahame y’ukwemera.

Mu byerekeye imiterere yabo, twavuga ko Petero yarangwaga n’umutima woroshye ariko ugurumana urukundo n’ukwemera bitajegajega. Uwo mutima wagaragaye rimwe na rimwe mu gushidikanya no kugira ubwoba. Ndetse yageze n’aho yihakana Yezu, ariko yihutiye kuririra icyaha cye n’intege nke ze. Pawulo we agaragara nk’umuntu w’umuhate mwinshi ; udacika intege ; urangwa n’ishyaka ridacagase. Mwibuke ishyaka yari afitiye idini rya kiyahudi mbere yo kwemera Nyagasani Yezu. Yari umuntu ufite ijabo n’ijambo ; ndetse rimwe na rimwe akarakazwa no kubona ibintu bitagenda nk’uko abyifuza kubera iryo shyaka cyangwa kubera ko bitari mu murongo w’Ivanjili.

2. Dore ingabire zuzuzanya !

Nubwo Petero na Pawulo bari batandukanye bwose, ariko hari aho bahuriye ; hari icyo bahuriyeho mu mubano wabo na Kristu, mu buhamya bwabo no mu butumwa bwabo mu kubaka Kiliziya ya Nyagasani.

Bombi baranzwe no kugurumana urukundo bafitiye Kristu, nubwo umwe yigeze kumwihakana, naho undi akamutoteza. Bombi baranzwe n’ishyaka ryo kumwamamaza ; Petero akunze kwerekanwa afite imfunguzo mu ntoki, nk’uko Ivanjili y’uyu munsi ibitubwira (Mt 16, 19). Pawulo we akerekanwa afite inkota mu ntoki, nk’umuntu wamamaje Ijambo ry’Imana, rya rindi rityaye « kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro » (Heb 4, 12).

Bombi baharaniye kuba indahemuka n’abahamya ba Kristu wabatoye kugeza aho bamupfiriye. Bombi bahowe ukwemera mu mugi umwe, ari wo Roma. Petero yapfiriye ku musaraba ahagana umwaka wa 64, naho Pawulo acibwa umutwe ahagana umwaka wa 67. Nuko mu maraso yabo bombi havubukamo akabuto k’ubukristu ; maze kubera ubwo buhamya bwabo Kiliziya ikura ihereye i Roma, umurwa mukuru w’ubutegetsi bw’icyo gihe ; igaba amashami mu mahanga yose, mu moko yose no mu ndimi zose.

3. Yezu Kristu natwe aradukeneye mu kubaka Kiliziya ye

Bavandimwe,

Nyagasani Yezu natwe aradukeneye twese ; akeneye buri muntu muri twe ; buri muntu mu ngabire yamuhaye kugira ngo atange umuganda we mu kubaka Kiliziya. Nubwo ababatijwe dutandukanye bwose muri byinshi, nko mu mico, mu bushobozi, mu ngabire ndetse no mu bindi bindi bituranga, ariko turuzuzanya. Ingabire ziratandukanye, ariko ziruzuzanya(1Kor 12). Twese turi ingingo z’Umubiri wa Kristu, ari wo Kiliziya. Abayobozi n’abayoborwa ; abakuru n’abato ; abana n’ababyeyi ; abagabo n’abagore ; abasore n’inkumi ; abakire n’abakene ; abahanga kabuhariwe n’abaciye bugufi mu by’ubumenyi bw’amashuri; abasaserdoti n’abalayiki ; abashatse n’abatarashatse kubera Ingoma y’Imana ; twese duhamagariwe kubaka ubumwe bw’umuryango w’Imana.

4. Dusabe

Bavandimwe,

Uyu munsi mukuru wa Petero na Pawulo Intumwa utubere umwanya wo gusabira cyane Kiliziya ya Yezu Kristu tubereye ingingo. Nubwo muri ibi bihe isa nk’aho yugarijwe n’imiyaga n’imivumba y’amoko yose, dusabane icyizere tuzirikana isezerano rya Yezu Kristu mu Ivanjili y’uyu munsi : « …n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda » (Mt 16, 18).

Dusabire Papa wacu Fransisko n’abepiskopi bamufasha mu kuyobora Kiliziya, kugira ngo bagire imbaraga, bayobowe na Roho Mutagatifu mu gusohoza neza ubutumwa bwabo bwo gukomeza abemera. Twese tugurumane urukundo rwa Kristu. Duharanire ubumwe. Turangwe n’ishyaka n’urukundo bya Kiliziya.

Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya, atube hafi muri iri sengesho no muri uwo mugambi mwiza twifitemo.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho