Isomo rya 1: 2 Timote 1, 1-8
Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu ku bushake bw’Imana, kugira ngo namamaze Isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristu Yezu, kuri Timote, umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. Mpora nshimira Imana nkorera n’umutima ukeye, nk’uko abasokuruza banjye babigenjeje, kandi simpwema kuyambaza ijoro n’amanywa nkuzirikana. Iyo nibutse amarira yawe, nifuza cyane kukubona kugira ngo nezerwe.
Niyibutsa kandi ukwemera kuri muri wowe ku buryo butihishira, kwa kundi kwabanje kuba muri nyogokuru wawe Loyida, no muri nyoko Ewunika, nkaba ntashidikanya ko kuri no muri wowe ubwawe. Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo, igihe nkuramburiyeho ibiganza. Koko rero Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. Ntuzagire rero isoni zo kubera Umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana.
Zaburi ya 95 (96), 1-2a, 2b-3, 7-Sa, 9-10a
R/ Nimugende mwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.
Uko bukeye nimwogeze agakiza ke,
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose.
Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,
nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.
Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.
Nimuvuge mu mahanga muti «Uhoraho ni Umwami!»
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10, 1-9
Muri icyo gihe, mu bigishwa ba Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. Arababwira ati«Imirima yeze ari myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti “Amahoro kuri iyi nzu!” Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umugi wose muzinjiramo bakabakira: muzarye ibyo babahereje. Mukize n’abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti “Ingoma y’lmana ibari hafi”