Inyigisho yo ku wa 5 w’icya 1 cya Adiventi, A, 02 Ukuboza 2016
Amasomo: Iz 29, 17-24; Zab: 26, 1.4.13-14; Mt 9, 27-31.
Mu bihe byose, Imana Data Ushoborabyose ahora atwigisha kugira ngo tugire amizero mu wo yatumye Yezu Kirisitu. By’umwihariko, igihe cya Adiventi akiduheramo ingabire zo kurushaho guhanga amaso yacu amizero dutegereje y’ubuzima bwuzuye kandi nyakuri. Nta muntu n’umwe ufite ubwenge wari ukwiye kumva ko ibyo Yezu atubwira kandi yasezeranyije inshuti ze zose ari ibiganiro bisanzwe. Buri muntu wese uza kuri iyi si afite byinshi yakwigishirizwamo ariko ikibazo ni uko hari ubwo ubona muntu atitoza gutekereza. Igihe cy’amizero turimo, ni igihe cyo kwibaza aho tugana n’uburyo tuzagerayo. Nta wakwirengagiza ko ariko, icyaha cy’inkomoko cyatuye muntu mu rwobo rurerure ku buryo ubushake bwo kurusohokamo buba buke maze kubera ubujiji akihitiramo kwibera iyo! Nyamara Umukiza atwemeza ko ibyo twibwira ko bidashoboka, We abidushoboreye.
Urugero rufatika turufite mu Ibanjili ya none aho abantu batabona bashoboye kubona ku bw’igitangaza Yezu yabakoreye. Kuri bo no kuri bagenzi babo, ntibishoboka kongera kubona kandi umuntu yaravutse ahumye cyangwa yarahuye n’indwara imuhumisha ubutagira umuvuzi. Ariko ibyo Yezu akoze byo kubaha kongera kubona, ni ikimenyetso ko muri we byose bishoboka. Ibyo atubwira ntitubyumvisha ubwenge bwacu iyo bukomeje gutsiratsizwa na cya cyago cyitwa icyaha cy’inkomoko, nta gutekereza bihagije, nta gushakisha guhura na Yezu.
Duhamagariwe twese abumva Ijambo ry’Imana kwemera ko ibyo Yezu adusezeranya ari ukuri. Yadusezeranyije ko nyuma yo kubaho kuri iyi si tuzabana na we mu ijuru iteka. Ibyo ubwenge bwa muntu ntibubyumva neza, ni yo mpamvu akenshi usanga twirangariye tutitegurira ubwo buzima. Duhamagariwe kandi gukora uko dushoboye kugira ngo ibyo tubona bibi bitsikamiye muntu tugire uruhare mu kubihindura. Ese turemera ko bishoboka? Ese nk’ibyo twasomye mu isomo rya mbere twumva ko bishoboka?
Ese birashoboka ko abatumva bashobora kuzumva Ijambo ry’Umukiro? Ese hari abo tubona basa n’abasuzugura iby’Imana bagasa n’aho rwose badashaka kubyumva? Ese abari mu mwijima w’icuraburindi bahumye rwose bashobora kongera kubona? Ngo ku Munsi Nyagasani azaziraho uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome! Ese hari abagome-babisha uzi? Ese wemera ko bahinduka bakumva ukuri kubinjiza mu Mukiro? Ese urabasabira ngo bemere kwakira Yezu Kirisitu? Ngo abashaka gukora nabi bose bazarimbuka: Ese urabasabira ngo aho kurimbuka bisubireho barimbire Umukiro w’iteka? Ngo hari ukundi bizagendekera abagambanira abandi mu mvugo yabo, abatega abandi imitego mu manza, n’aboshya intungane gukora nabi! Ese bene nk’abo hari abo uzi? Ko bazarimbuka nibatisubiraho! Urabasabira bihagije? Ubafasha kuva mu mva barimo bicukurira?
Tuzirikane ibyo Umukiza adusezeranya maze twese twemere kwigishwa n’Ijambo rye n’ibimenyetso byinshi yagaragaje mu mateka ye n’abantu kuva abyawe na Bikira Mariya kugeza ubu n’igihe azagarukira aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Habakuku Umuhanuzi, Bibiyana, Adiriya, Siliveri, Abahire Mariya Angela Astorch na Yohani wa Ruusbroeck, badusabire ku Mana.
Padiri Cyprien BIZIMANA