KU WA 6 W’ICYA 4 CY’IGISIBO, 20/03/2021.
Amasomo: Yer 11, 18-20; Zab 7; Yh 7, 40-53.
Hari n’umwe mu bategetsi wamwemeye?
Pasika iri hafi. Yezu wanyuze mu rupfu ku wa Gatanu Mutagatifu akazuka kuri Pasika, ibyo yabikoreye ineza y’abantu bose. Nta n’umwe yaheje ku mutsindo we. Nyamara hariho ibyiciro by’abantu bikunze kwiheza ku bwinshi. Ibi dushaka kuzirikana uyu munsi, tubishingiye ku Ivanjili ya none.
Abafarizayi n’abandi bakomeye muri Yeruzalemu, bigeze gutegeka abagaragu babo kujya gufata Yezu ngo bamubazanire. Ubwo bashakaga kumugirira nabi birumvikana. Mu gihe abantu benshi bumvaga inyigisho ze bagatangara, ibitangaza byo byarushagaho gutera amatsiko. Bamwe bibwiraga ko Yezu ari umuhanuzi ukomeye wagombaga kuza. Abandi bagakeka ko Yezu ari we Kirisitu wa Nyagasani. Babijyagaho impaka kuko bagiraga bati: “ Kirisitu naza azavukira mu Murwa wa Dawudi Yeruzalemu” nk’uko byavuzwe muri Mikeya 5,1. Abo bose bajyaga impaka bapfa kuvuga kuko nta wibukaga ko Yezu yavukiye n’ubundi i Betelehemu. Yarerewe i Nazareti bigatuma bibwira ko ari ho yavukiye. Nta wari uzi amateka y’umuryango wa Yezu.
Abagaragu batumwe gufata Yezu, bamugeze imbere inyigisho n’ineza bye birabafata ari bo. Ntibatinyutse kugira n’icyo bamunenga. Ba shebuja bababajije impamvu batafashe Yezu maze bahamya beruye bati: “Nta muntu wigeze avuga nk’uriya muntu”. Aha twibaze ikibazo kuri abo bafarizayi: ko bari abantu bize, kuki batigeze bamenya ko Yezu ari we Kirisitu? Ese mu bihe byose, abize babangukirwa no kumenya Yezu no kumukunda? Ese ni bo bonyine? Kuki hari ibyiciro by’abantu bagenda biguruntege mu kwemera Yezu? Abagabo ugereranyije n’abagore; abize ugerenanyije n’abatarize; abategetsi; abakire n’abandi bakomeye.
Ivanjili ya none iteye imboni abategetsi. Abafarizayi basa n’abashatse gutanga ingingo ifatika ngo bemeze ko Yezu adakwiye gufatwa nka Mesiya. Abo banyamashuli babwiye abagaragu babo bati: “ Ese namwe mwashukitse? Hari n’umwe mu Bategetsi cyangwa mu Bafarizayi wamwemeye? Si rubanda ririya rutazi amategeko? Ni ibivume”. Aha dusobanukiwe ko icyo gihe, nta mutegetsi, nta mufarizayi wagaragaje koroshya no kwakira Yezu. Nikodemu ni we wenyine wagaragaje ubutwari n’ubushishozi. Abandi bose bibwiraga ko Amategeko bayacengeye. Nyamara rubanda bakekagaho ubujiji, ni bo bamenye ku bwinshi Itegeko nyategeko. Abaciye bugufi bemeye Yezu barasobanukirwa mu gihe izo ntyoza zose zitigeze zisobanukirwa.
Si mu bihe bya kera gusa abategetsi n’abantu bakomeye batitabiriye iby’Imana. N’uyu munsi iyo urebye neza, usanga mu bategetsi no mu bakomeye, abitabira kumenya Yezu ni mbarwa. Ni na yo mpamvu imibabaro irushaho kwiyongera kuko abayoboye abandi batamenya neza inzira nziza babacishamo. None se ntimubona ko hirya no hino batoye amategeko arwanya ay’Imana. Ahari urukundo kuri bose hashyizwe kwigizayo cyane cyane abanyantege nke. Buri mwaka ku isi hicwa abana miliyoni zirenga mirongo itanu, bicwa bakiri mu nda bataravuka. None ibyo ni amahoro? Ko ibihugu byinshi bimaze kubigira itegeko? Ni bangahe mu bategetsi n’abayobozi bagaragaza ko ari abakirisitu? Abakire ni bangahe? Abacuruzi n’abandi bakomeye? Muri iyi minsi muri Afurika twari dufite umuperezida w’umukirisitu udatinya guhamya ukwemera mu ruhame. Ntimwabonye ko yakoze byinshi mu rukundo ruzira uburimangatanyi?
Nta muntu n’umwe Kirisitu atapfiriye. Bose yarabapfiriye. Dusabire abagabo baganduke, ni bo usanga ari bake ugereranyije n’abagore mu by’ukwemera. Dusabire abategetsi, abaperezida b’ibihugu bahugukire umukiro wabo. Na bo Yezu yarabapfiriye. Igihe abategetsi bazagira ubushishozi bakemera Ukuri bagaharanira ijuru, bazayobora neza. Tubasabire cyane. Dusabire abize cyane bakamenya ibintu byinshi nyamara bakaba injiji mu by’ukwemera.
Yezu nasingirizwe impuhwe ze, ahora atubabarira kandi aduhamagara twese ngo tumusange tumwizere. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Heriberiti, Wulfrani, Serapiyo, Maritini wa Braga na Yohani Nepomuseni wahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana