Abatumiwe ku meza ya Nyagasani

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 28 GISANZWE, A, 11/10/2020

Amasomo matagatifu: Iz 25, 6-10ª (Zab 22, 1b-6); Flp 4, 12-14.19-20; Mt 22, 1-14                                      

Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 28 mu byumweru bisanzwe by’Umwaka wa liturujiya, Yezu arakomeza kuduha inyigisho idufasha kumva neza Ingoma y’Imana twese twahamagariwe guturamo ubuziraherezo. Imana iduhamagarira kubana na yo mu byishimo bihoraho. Amasomo matagatifu ya none aratugereranyiriza ibyo byishimo n’ibirori bihimbaje kandi bihebuje. Ni ikigereranyo mu by’ukuri kijyanye n’ibiciriritse twashobora kumva ariko ubundi ibyishimo byo kubana n’Imana no gusangira ubuzima na yo nta kigereranyo cya hano ku isi twabibonera.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aratubwira ko Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru ku musozi we mutagatifu, abazimanire by’agatangaza. Azakuraho burundu ibyatanyaga abantu byose, ndetse azatsemba burundu ikitwa urupfu. Azahanagura amarira ku maso yose, akureho ikimwaro cy’umuryango we; nuko abo azagwiriza ibyo byiza bose bazahimbarwe bagire bati: “Uhoraho ni we Mana yacu. Twaramwiringiye aratubohora, amizero yacu ari muri Uhoraho. Nitwishime tunezerwe kuko aducungura”.

Mbega inkuru nziza. Koko Uhoraho akunda umuryango we kandi twese atwifuza iruhande rwe, ntashaka ko hari n’umwe wazimirira mu mwijima wa shitani. Uhoraho azatsemba burundu icyitwa urupfu. None se ko urupfu rukomeza kudushegesha rudutwara abacu kandi tuzi ko natwe umunsi wacu nugera ruzatujyana iri sezerano ry’Imana riratubwira iki? Mu by’ukuri twese turarutinya pe. Kandi nta n’umwe wifuza gupfa kabone n’aho yaba ari umusaza cyangwa umukecuru urengeje imyaka 100, atacyumva, atakibona, amenyo yaramushizemo, atava aho ari aba yifuza gukomeza kubaho. Bajya bavuga inkuru y’umukecuru wari ushaje cyane afite imibereho mibi atagira n’umwana cyangwa umwuzukuru yatuma ngo amuhereze icyo akeneye. Ngo uwo mukecuru yaje kwijujuta avuga ati: “ariko ubundi urwo rupfu bavuga ruba he rwaje rukanjyana ko n’ubundi ndiho ntariho”. Ubwo ngo mu kandi kanya inkuba yarakubise agira ngo ruje kumujyana ni ko kuvuga ati: “burya iby’ubu ntibikinishwa; nivugiraga rwose mbabarira ube undetse”.

            Gusa ririya sezerano ry’Imana ryuzurijwe muri Yezu Kristu Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda, maze ngo nitumara kurangiza imirimo dushinzwe ku isi azatugeze mu bugingo bw’iteka. Yezu Kristu rero yemeye urupfu kubera twe, arababara arapfa arahambwa nuko ku munsi wa gatatu arazuka. Yatsinze urupfu atangaza izuka ku bamwemera bose. Bityo rero ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, urupfu ntirukidufiteho ububasha. N’ubwo turunyuramo nk’uko na we yarunyuzemo, ntabwo rudufiteho ijambo rya nyuma. Yezu Kristu ni we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu. Ku bw’ibyo rero “abayoboke b’Imana ubugingo ntibabucuzwa ahubwo buhinduka ukundi, maze ubuzima bwabo bwo muri iyi si bwamara gushira bakimurirwa mu ngoro ihoraho yo mu ijuru” (reba interuro y’Ukaristiya mu gitabo cya misa, mu misa zo gusabira abapfuye). Ni yo mpamvu iyo mugenzi wacu ashoje urugendo rwe rwa hano ku isi tuvuga ko “yitabye Imana”. Ni imvugo nziza igaragaza amizero yo kubana n’Imana ko kandi twabaho, twapfa turi aba Nyagasani. Nidukomere kuri Nyagasani rero ni Umutsinzi, arusha urupfu imbaraga, ni we utubeshejeho kandi ni we uzatubeshaho iteka. Maze dusonge mu ry’umuririmbyi wa zaburi ya none tuti: “Nyagasani, tuzibanira nawe ubuziraherezo…koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza, mu gihe cyose nzaba nkiriho, nanjye rero nzaza niturire mu ngoro y’Uhoraho, abe ari ho nibera iminsi yose”.

Bavandimwe, Yezu yongeye kutwibutsa ko twese twahamagariwe ibyishimo bihoraho iteka mu ngoma y’ijuru; bikaba bishushanywa na kiriya kigereranyo cy’ubukwe yaduhaye mu Ivanjili. Umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we, nta wundi ni Dawe wa twese uri mu ijuru. Umuhungu we ni Ntama, Yezu Kristu Umwami wacu. Aduhamagarira twese gusangirira mu bukwe bwa Ntama. Gusangira ibyishimo by’ijuru ubuziraherezo. Ariko kandi ntahwema no kubiduhaho umuganura muri liturujiya duhimbaza hano ku isi. Umuryango w’Imana, uri mu rugendo rugana ijuru, usenga kandi ukora ibirori bitagatifu cyane cyane Igitambo cya misa, usangirira ku meza ya Nyagasani. Ku mugani wa ya ndirimbo rero “ayo mahirwe ni menshi, kwegera ameza matagatifu tugahabwa umubiri wa Ntama w’Imana utagira ubwandu”. Ni yo mpamvu mbere yo gusangira Ukaristiya ntagatifu tugira tuti: “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani…”. Nyagasani rero ntahwema kudusogongeza ku muganura w’ibyiza byo mu Ijuru ngo turonke umukiro w’iteka.

Bavandimwe, tudatinze cyane ku banze ubwo butumire batitabira ibyo birori bitagatifu ngo begere ameza matagatifu bakaba bafite urubanza rwabo tugomba guharira Imana kuko ari yo izaca Imanza, twebwe twirebere ibyacu. Twebwe ababatijwe tukaba turi muri Kiliziya kandi dusangira ibirori bitagatifu tugahabwa amasakramentu, twaba twese twambaye umwambaro w’ubukwe? Imyambaro myiza y’umubiri abenshi bakunze kuyikwiza bakaberwa cyane ndetse hari n’abafite ubushobozi bambara ibihenze rwose ndetse “bakemeza” ku mugani w’imvugo y’iki gihe. Bamwe bagahiganwa mu kwambara neza ku cyumweru no ku minsi mikuru yategetswe na Kiliziya. Hakaba uwo babwira bati: “wabemeje” cyangwa bati: “wabahaye”, “wabiciyeho”, “watsapye”, “wakwikiye”, “warimbye” n’izindi mvugo nk’izo. Ndetse hari n’imyenda igenda ihabwa amazina yo kugaragaza itandukaniro hagati y’uyambaye n’abandi. Twavuga nk’imyenda bita “shinjagira mugore warashatse”, “mbarusha umugabo” n’ayandi. Ibi byose bigaragaza ukuntu abantu bagerageza kwiyitaho. Gusa inyigisho ya Yezu y’uyu munsi ntabwo yerekeza kuri iyi myambaro tubona. Igihe tubatizwa baturambitseho umwenda wera baratubwira bati: “uyu mwambaro wera de uramenyesha ubutorwe bwanyu. None rero muzafashwe n’inama n’ingero nziza muhawe n’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti muzawugerane mu buzima bw’iteka utanduye”. Dukwiye rero kwisuzuma tukareba uko duhagaze mu butore bwacu. Rwa rwererane rwa roho zacu igihe duhabwa batisimu, ubu zirasa zite? Imitima yacu iracyeye? Abanyarwanda bati: “nta muzindutsi wa kare cyane watashye ku mutima w’undi”. Ni byo koko hari abagira umutima mubi bakanabigaragaza, ariko ibyinshi biri mu mutima wa muntu bimenywa na we ubwe n’Imana yamuremye. Buri wese rero ni we wakwisuzuma akareba koko niba akereye ameza matagatifu kandi niba yambaye umwambaro w’ibirori byo mu ijuru igihe Nyagasani yamuhamagara.

Twese dusabirane kuko turi abanyantege nke kandi dushukwa na byinshi tugakururwa na byinshi bihindanya roho zacu, kandi ntitugasete ibirenge mu guca mu isukuriro ry’impuhwe z’Imana ndavuga mu ntebe ya Penetensiya igihe cyose twiyanduje kubera icyaha. Dusabe kandi imbaraga zo gukunda no gukora ibitunganye bihamya koko ko twamenye Imana ku bwa Yezu Kristu waturaze urukundo. Umubyeyi Bikira Mariya utarigeze arangwaho inenge y’icyaha akomeze adusabire natwe tugire tuti: “Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu akampa ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, nk’uko wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano. Amina

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho