Abaturage n’abakristu ni ab’Imana: ni yo ibafiteho ububasha busesuye

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya IV gisanzwe B

Amasomo: 2 Sam 2.9-16ª.17; Z 31(329,1-2,5bc, 6,7; Mk 6,1-6

Imana ni yo idufiteho ijambo rya mbere n’irya nyuma

Mu isomo rya mbere, twumvise ukuntu umwami Dawudi yashatse kwirata, yibaruzaho umuryango w’Imana nk’aho ari uwe.Yategetse ko bakora ibarura, akamenya amaboko afite ndetse n’imbaraga afite zamurwanirira. Iryo barura ntiryari rigamije gukenura no guteza imbere mu musabaniramana uwo muryango. Bwari uburyo bwo kwishongora no gupima ibyubahiro cyangwa se amashyi afite agomba kumukomerwa nk’umwami.

Ubwishongozi nk’ubu hari ubwo natwe buturanga haba mu nzego za Leta, haba no mu buyobozi bwa Kiliziya n’amatorero. Hari ubwo tubona dufite abaturage cyangwa abakristu benshi bitabira ubutumire bwacu bikaba byatuma twirata ngo turakomeye. Burya abaturage n’abakristu si abacu bwite, ni ab’Imana Data, Umubyeyi wa bose. Ntitwemerewe kubakoresha, kubasaba, kubaha no kubaturaho ibinyuranye n’ugushaka kw’Imana cyangwa n’uburenganzira bwabo. Dukwiye kumenya ko n’iyo bitabiriye ubutumire bwacu, si twe nk’abantu baba bitabye, ahubwo ni inshingano duhabwa n’Imana cyangwa Igihugu baba bitabiriye. Igihe baje mu Misa cyangwa mu makoraniro y’abasenga, baba baje kumva Ijambo ry’Imana. Si umwanya wo kwivuga ibigwi, si umwanya wo kuvuga imibereho isanzwe y’abantu (hari ababishinzwe). Si umwanya wo gutukana no kurakarira umuryango w’Imana. Si umwanya wo kwigisha amaturo, imitungo n’ibindi. Ibyo nabyo ni byiza ariko bigira umwanya wabyo nawo mutoya cyane, kuko utura neza agafasha Kiliziya ye gutera imbere ni uwaryohewe n’Ijambo ry’Imana, agahura na Yezu koko. Baba bazinduwe mbere na mbere no guhura n’Imana no kuyumva. Twitoze kuba abagabuzi b’Imana muri bagenzi bacu mbere y’ibindi byose.

Dawudi amaze gusobanukirwa neza ko abagenerwa-bwami be atari abe bwite, ko atanabafiteho ijambo rya nyuma, habe n’irya mbere, yarapfukamye asaba Imana imbabazi. Ati “ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha…ndakwinginze Mana ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye”. Uhoraho yumvise iri sengesho maze ababarira Dawudi, umuryango we n’abaturage bose. Tujye twibuka gupfukama dusabe Imana n’umuryango wayo imbabazi igihe twabaye ibigwari ntituyobore neza abayo. Twitoze kwihana no kwitaza ibiranga imiyoborere mibi iyo biva bikagera: igitugu, ubugugu, ubwikunde, kwikubira, kwikunda, kurenganya, kuryanisha abo dutumwaho n’ibindi byose bituruka kuri Nyakibi. Koko mu butumwa duhabwa, tujye kwihatira guhagararira Kristu no kubungabunga ubuzima bw’abe nk’aho ari we wakabyikoreye muri twe.

Twihatire kandi guhuza ubuzima bwacu bwa buri munsi n’ugushaka kw’Imana. Twigane Yezu, we mwene umubaji, nyamara kubaza (umurimo uciriritse) akaba yarabikoze neza abihuza no gukora icyo Imana ishaka. Byageze n’aho ab’iwabo bamutangarira bati ni gute umuntu yabaza akanagira na buriya bwenge n’ubutunganira-mana? Ntibitangaje: umusirikari cyangwa umupolisi abyitwayemo neza nk’uko Imana ibishaka, yaba umutagatifu nk’uko Uwihayimana yaba we. Akazi kose ukoze urangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo nyarwo kakugeza mu ijuru. Umurimo dukomoraho imibereho ya buri munsi tuwutagatifuze, urangwe n’intumbero y’ugushaka kw’Imana. Mutagatifu Yohani Bosiko duhimbaza none, atwigishe gukora neza dufashijwe n’isengesho. Isengesho ryiza rimwe rituwe Imana Data, ku bwa Yezu Kristu no mu bumwe bwa Roho Mutagatifu ridutere imbaraga zo kunoza cyangwa kuzuza neza umurimo n’ubutumwa dushinzwe.

Nyagasani Yezu Kristu, ineza yawe iduhoreho  kandi natwe ntiducogore kugushingiraho amizero yacu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho