Abavandimwe ba Yezu ni abakora ugushaka kw’Imana

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C

Ku wa 29 Mutarama 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Abavandimwe ba Yezu ni abakora ugushaka kw’Imana (Mk 3,31-35)

Aya magambo Yezu yayavuze nyina na benewabo baje kumushaka. Aho kugira ngo batere intambwe nabo babe abigishwa be, barashaka kumutesha gahunda yatangiye kwigisha Inkuru nziza. Ibi byabereye i Kafarinawumu aho Yezu yari afite inzu.

Abari bahari:

  • Yezu.

Ari mu nzu. Ntagushidikanya ko arimo kwigisha. Abantu benshi bicaye bamukikije. Baramubwira ko benewabo bari hanze bamushaka. Arababaza ati « Benewacu uvuga ni bande ? » Arazengurutsa amaso mu bari bamukikije. Indoro ya Yezu, Mariko akunda kuyigarukaho. Aravuga ko benewabo ari abakora icyo Imana ishaka, mbese nk’aba bamukikije.

  • Nyina wa Yezu n’abavandimwe be

Baje kureba Yezu. Ntibinjira baraguma « hanze ». Bamutumaho ngo abasange « hanze » babonane. Barashaka ko asiga ibyo yakoraga n’abo bari kumwe.

  • Abantu benshi

Bari mu nzu. Baratuje, bicaye bakikije Yezu. Bamuteze amatwi.

Inyigisho

Turabona abavandimwe ba Yezu bafata urugendo baza kumureba. Ntibazanywe no kumva inyigisho ze. Baragira ngo bahamuvane « kuko bavugaga ngo « Yasaze !» (Mk 1,21). Ntibirirwa binjira mu nzu; baramutumaho ngo asohoke mu nzu areke ubutumwa bwe,aze yumve icyo bamubwira. Igisubizo Yezu atanga kigomba kuba kitarabashimishije.

Muri Paruwasi nakoraga mo ubutumwa hari inyigisho twahaga abakristu zitwa “Tumenye Bibiliya”. Twageze kuri ariya magambo ya Yezu aho avuga ati “Mama ni nde? Abavandimwe banjye ni bande?”, umukristu arabaza ati “Ese buriya Yezu ntiyasuzuguye umubyeyi we?”. Tureke iby’amarangamutima, twibande ku nyigisho y’ukwemera. Ese aho Mariya, Nyina wa Yezu we ntiyari akeneye gukura mu kwemera ! Ni uwambere mu rugendo rw’ukwemera. Ariko nkeka ko nawe byabaye ngombwa ko akora urugendo rwo gukura m’ukwemera.

Hari n’abibaza bariya bavandimwe ba Yezu abo ari bo kandi Yezu ari umwana w’ikinege. Aha twakwibuka ko mu bayahudi, mu banyarwanda no mu bihugu byinshi by’Afurika, umwana wa data wacu cyangwa wa mama wacu, ari umuvandimwa wa njye. Ni mukuru wanjye, murumuna wanjye, cyangwa se mushiki wanjye. Ntagitangaza rero ko ivanjili ibita abavandimwe ba Yezu.

Ino vanjili iratwereka uko Yezu afite ubwigenge kuri benewabo, bafitanye isano y’amaraso. Niyo nyigisho ikomeye twakuramo. Kugira ngo ayitange, Yezu arazengurutsa amaso mu bantu bicaye bamukikije. Iriya ndoro ya Yezu, irerekana ko ari igihe gikomeye, ko agiye kuvuga ijambo riremereye. Koko rero, abavandimwe be nyakuri si abo bafitanye isano ishingiye ku maraso, ahubwo ni abo bagabo n’abagore bamukikije bateze amatwi Ijambo rye kandi biteguye gukora icyo ababwira. Ati « Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi niwe mama ». Koko rero guhora ushishikajwe no gukora ugushaka kw’Imana, biruta kwizirika kuri benewanyu. Nibyo kugira ukwemera. Nibyo kandi bitanga amahoro n’ibyishimo bya nyabyo.

Iyi nyigisho iradufasha kumenya neza Kiliziya. Mu gihe iriya vanjili yandikwaga, hari igihe cy’ibitotezo. Muzi ko binyejana bitatu bya mbere nyuma ya Yezu, abakristu batotejwe cyane. Bamwe muri bo baricwa (aribo twita abamaritiri), abandi barafungwa, abandi birukanwa ku kazi, abandi bakoreshwa imirimo y’uburetwa n’ibindi. Nta kindi baziraga uretse kuba abakristu. Ibitotezo byateraga ibibazo by’insobe mu miryango. Abiyemezaga kuba abakristu byabasabaga guhitamo hagati y’umuryango bavukamo n’umuryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya. Ivanjili iratwereka ko na Yezu byabaye ngombwa ko ahitamo akibohora kuri benewabo kugira ngo asohoze ubutumwa nta kimuziga.

Mu 1994, i Roma habaye Sinodi idasanzwe y’Abepiskopi , yigaga ku iyogezabutumwa muri Afrika. Mu myanzuro yafashwe, hamejwe ko Kiliziya ari « Umuryango w’Imana ». Muri Afurika muri rusange abavandimwe barakundana, bagafashanya, bakamenyana, bakagirana inama, bakigira hamwe ibibazo bakabishakira umuti kandi buri wese akabigiramo uruhare, basangira ibyishimo n’imibabaro, bakamenya gusabana imbabazi no kwiyunga bya kivandimwe… Buriya bumwe na buriya buvandimwe bikwiye kugaragara mu miryangoremezo, mu masantarali, mu maparuwasi, mu makoraniro y’abasenga. Muri batisimu twavutse bundi bushya, tuba abana b’Imana, abavandimwe ba Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu. Ubwo buzima bushya muri Kristu buraduhuza ; dufitanye isano ikomeye ishingiye ku kwemera. Iyo duhawe Ukaristiya, ubuzima bwa Kristu buhindura ubuzima bwacu. Yezu mu Ukaristiya aha abamuhawe kurushaho kunga ubumwe nawe no kunga ubumwe hagati yabo.

Aha rero ni ukwisuzuma tukareba niba isano y’ubuvandimwe muri Kristu yarashinze imizi muri twe. Bityo bikaduha kurenga andi masano yandi twihambiraho. Isano dufite muri Kristu ntirangirira hano ku isi ; izakomeza kugera mu buzima bw’iteka.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho