Abavuye mu magorwa akaze

Ku cyumweru cya 31 gisanzwe, A, 1 Ugushyingo 2020: ABATAGATIFU BOSE

Amasomo: Hish 7, 2-4.9-14; Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab,5-6; 1 Yh 3, 1-3; Mt 5, 1-12a

Abavuye mu magorwa akaze beza amakanzu yabo mu maraso ya Ntama

Abatagatifu ni bantu ki? Ese babaye kuri iyi si kimwe natwe? Ese bashingiye ku ki kugira ngo bitwe abatagatifu? Amasomo yo kuri uyu Munsi mukuru cyane arabitunyuriramo.

1.Bameshe amakanzu mu maraso ya Ntama

Isomo rya mbere riduhaye igisubizo nyacyo: “Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama”. Yohani intumwa yagize amahirwe yo kwerekwa ibyo mu ijuru. Hashize imyaka igera kuri mirongo itandatu Yezu apfuye akazuka, Yohani wabaye intumwa ye akiri agasore, na we ubwo yari ageze mu zabukuru. Bivugwa ko ari bwo yatangiye kwandika ibyo yari yarabonye kandi yarumvanye Yezu. Byamubereye akarusho kuko yagize iyerekwa yibonera neza uko urugamba rw’aba-Kirisitu rurangira binjiye mu ijuru. Yeretswe rwose intambara abamalayika b’Imana baturwanirira kugira ngo imyuka mibi ikomoka kuri cya Lusuferi itadutsiratsiza. N’ubundi hatabaye imbaraga zidasanzwe, nta muntu n’umwe wakurikira Yezu Kirisitu. Muri iyi si, Shitani ihora ishakisha uburyo yakwigarurira abantu bose. Ibyago bigwira abagabo: hariho abahitamo gukurikira Sekibi bakananirwa kwinyugushura rukuruzi yayo. Abo bumvira Sekibi maze umwuka wamara kubashiramo bakidumbura ikuzimu. Nyamara abemera kurwana bakizirika kuri Yezu uyu Mwana w’Imana bakumvira Ivanjili ye, byose birangira batsinze bakinjira mu byishimo bihoraho hamwe n’abera bakikije Data Ushoborabyose mu ijuru. Ibyiza baronka bakabituramo ubuziraherezo, ntidushobora kubimenya ijana ku ijana kuko tukiri ahantu dutwikiriwe n’ibihu bitubuza kubona neza uko ijuru riteye. Nta gushidikanya, buri wese agira igihe cye cyo kuryinjiramo no kuryishimira. Ibyo ariko biba iyo yarwanye urugamba agatsinda yumvira abamalayika beza bamuyobora. Ni byo kumesa ikanzu ye akayezereza mu maraso ya Ntama. Na ho iyo ahisemo kumvira shitani, iyo nyagwa imushimuta agitirimuka kuri iyi si ikamujyana aho azaririra agahekenya amenyo ubuziraherezo.

2.Gucishwa mu isukuriro

Imana ntawe yifuriza gucibwa. Twese itwifuriza kubana na yo iteka mu ijuru. Ni yo mpamvu idahwema kutwigisha. Yatweretse ububyeyi igihe idatereranye Adamu na Eva bamaze kwivana mu rumuri rwayo. Imana yatweretse urukundo igihe yohereje Umwana wayo Yezu Kirisitu. Yatugiriye neza kuko nta muntu n’umwe umumenya ngo azatsindwe na Sekibi. Keretse gusa umuntu umusuzugura Ijambo rye akarikerensa ndetse n’ibikorwa bye bikarwanya Ivanjili ku bushake. Abatagatifu, abo bose bakunze Kirisitu bakarangwa n’urukundo rwe mu bandi, bahoraga bashakisha uburyo bisukura hakiri kare. Yohani yatubwiye ati: “Umuntu wese umufiteho amizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge”. Iyo umuntu apfuye atarisukura bihagije, abanza kunyura mu Isukuriro twita Purugatori mbere yo kwinjira kwa Nyir’ubutagatifu.

3. Isi ntikunda abatagatifu

Abatagatifu ntibabaye kuri iyi si ku buryo bworoshye. Baranzwe n’ineza ariko kenshi na kenshi isi yarabanze kuko itamenye uwo bayobotse. Yohani ati: “Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana”. Kuva Yezu abambwe ku musaraba bose babireba akazuka ariko akiyereka abamwemera, na n’ubu hariho abantu bagitoteza abakirisitu.

Mu bihe by’ikubitiro, abategetsi bibwiraga ko kwiyambaza Yezu Kirisitu ari ukubasenyera imana zabo. Bari bataramenya ko Imana y’Ukuri ari imwe rukumbi. Abo bagenga b’isi shitani yakoresheje, barishe barica barongera barica…Bakembye abemera Kirisitu. Nyamara ariko bagiye bapfa Kiliziya igakomeza kugwiza abayoboke ba Yezu. Bamwe mu bami batubereye ababisha, ni ab’i Roma. Nyamara abo baromani bageze aho batsindwa n’abatarigeze babarwanya! Baragamburujwe bemera Kiliziya ya Yezu Kirisitu ubukirisitu bukwira Uburayi bwose bugera no mu yindi migabane. Iwacu i Rwanda Izina rya Yezu ryahagejejwe muri Gashyantare 1900.

Ku isi hose, mbere y’uko Imana y’ukuri yigaragaza, abantu bamaze imyaka n’akaka batekereza bakihimbira imana zabo kuko muri kamere muntu habamo gushakisha uwaba agenga byose. Bamwe bagiye bibeshya kuko Imana itari yarigeze yigaragaza. Ni uko bamwe basengaga izuba, ukwezi, inyenyeri bibwira ko ari byo Mana. Cyakora hose ku isi no mu Rwanda rwacu, hariho abantu batsimbaraye ku myemerere ya kera. Abemeye Yezu, baracyafite umurimo wo gukomeza ukwemera no kwemeza isi. Kuko iyo umuntu wese apfuye, roho ye ihita isobanukirwa. Barahirwa abahita binjira muri iriya mbaga itabarika yashyizweho ikimenyetso cy’Imana uko Yohani yabitubwiye. Abandi babaye ababisha bakarwanya Yezu nkana bagakora ibibi kuri iyi si, abo nta kabuza binjira mu nyenga bakazabaho ubuziraherezo barira kandi bahekenya amenyo.

4.Abatagatifu si abamalayika

Imana igira impuhwe kuko bitabaye ibyo, twese abenshi twajya mu muriro. Ku mpamvu ki? Umuntu wese aho ava akagera anyuzamo agacubangana. Yewe n’abantu bigaragara ko bemeye Yezu, turi kuri iyi si ariko turi mu ntamabara ikaze. Ni nde udahura n’ibishuko binyuranye? Ni nde utagwa mu byaha? Nta n’umwe. Ese abanditswe mu bitabo by’abatagatifu bo babayeho nta cyaha na kimwe? Yemwe, na bo bahabwaga isakaramentu ry’imbabazi. Bamwe muri bo kandi banditse ubuzima bwabo batubwira intambara barwanye na Mushukanyi. Ari abo yateje umwuma mu buyoboke bwabo, ari abagize gushidikanya, ari abagoswe n’irari ry’umubiri rikababiza ibyuya…Nta muntu n’umwe utarwana urugamba kuri iyi si kuzageza avuyemo umwuka. Nta muntu n’umwe ushobora guhinduka umumalayika n’aho yasenga bingana iki! Twese dukenera kwiyoroshya no gushakisha inzira abo Yezu yita abahire banyuzemo.

5. Urufunguzo rw’ubutagatifu

Urufunguzo rw’ubutagatifu, nta handi ruri usibye mu kwifuza kwinjira mu ijuru no kubana n’abarituye. Iyo ibyo byiza by’ijuru bigukurura, ntuba ugiha umwanya wa mbere ibi byo ku isi uzasiga bidatinze. Uziyumvamo ubukene bw’iby’ijuru ubiharanire mu bwiyoroshye ugamije iki? Uzemera kubabara aho kubabaza ushaka iki? Ese guharanira ubutabera no kugira inyota y’ubutungane bituruka he? Kugirira impuhwe abakene n’abarengana bose biterwa n’iki? Guharanira umubiri usukuye urwanya icyaha kiwuhindanya mu busambanyi n’ingeso mbi bikuvunira iki? Gushaka amahoro no kwemera kubitoterezwa byungura iki? Abatagatifu bumva neza izo ngingo zose. Umuntu wese wumva izo ngingo nterahirwe agakurikiza Yezu Kirisitu, nta kabuza, uwo nguwo agahe ke hano ku isi nikarangira azinjira mu Rumuri ruhoraho.

6. Natwe muri iki gihe

Igihe turimo, si icyo kwituramira. Abatagatifu benshi batwigishije ko kwemera Kirisitu bitanga imbaraga zo kurengera umuntu wese aho ava akagera. Gukunda Yezu Kirisitu, ntacyo bivuze iyo bitatugeza ku gukunda abantu bose nta kuvangura. Kubabarana n’abababaye, kuvugira abarengana no gufasha abatishoboye, ngibyo ibikorwa Abahire bagaragaje. Si ibintu bya kera gusa. Na n’ubu turibuka abaharaniye ubutagatifu barabizira (abahorwa Imana): hafi yacu mu Bugande barahari kandi si kera cyane. Mu gihugu cyitwa Salvador, umwepisikopi witwa Oscar Romero yishwe mu 1980 ubutegetsi bumuziza ko yashyiraga ijwi hejuru yigisha amahoro, ukuri n’ubutabera. Ni ugusaba kugira ngo hose mu bihugu Abepisikopi babe maso bajye batinyuka bavugire abababaye. Ni bwo bahesha ishema Izina rya Yezu na Kiliziya ye. Iyo bituramiye, umwijima ukwira aho baba hose.

Kwakira Yezu, kumukunda, kumuhabwa mu masakaramentu ye, kumukundisha abandi, gufasha abamerewe nabi, ni yo ncamake y’imibereho y’abatagatifu. Ibyo byakozwe n’abantu b’ingeri zose mu bice byose by’isi. Dushimire Nyagasani ubuhamya duherutse kubona mu mwana witwa Carlo Acutis wapfuye muri 2006 ariko ubu akaba aherutse gushyirwa mu rwego rw’abahire. Birerekana ko umuntu ashobora kuba umutagatifu akiri muto cyane. Niba abana babishobora se, twe abakuru byatunaniza iki? Dukataze, duhore twitwara kuri Yezu kandi dusabirane cyane.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya ahabwe impundu. Abatagatifu bose badusabire kuri Data ushoborabyose maze bidatinze natwe tuzabane na bo mu ijuru.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho