Abayisiraheli bateye agahinda Pawulo

Ku wa 5 w’icya 30 Gisanzwe C, 01/11/2019

AMASOMO: 1º.Rom 9, 1-5; Zab 147 (146-147); . Lk 14, 1-6.

1.Uwa Gatanu wa mbere w’ukwezi

Uyu munsi ni uwa gatanu w’Icyumweru cya 30 Gisanzwe mu mwaka C. Ni n’uwa gatanu wa mbere w’ukwezi. Hirya no hino ku isi, Kiliziya yahimbaje Umunsi Mukuru w’Abatagatifu Bose. Ni umunsi w’ibyishimo bikomeye, cyane cyane mu ijuru. Ku isi na ho ni ibyishimo usibye ko nta byishimo bisendeye muri iyi si izahajwe n’ikinyoma n’ubugome.

Twishimiye ko mu maparuwasi mu Rwanda ahenshi bashebgerera Yezu cyane cyane ahari umuryango w’Abanyamutima. Kiliziya ntihwema kutwibutsa akamaro k’Ukarisitiya. Ni umubiri wa Yezu duhabwa. Ni Yezu rwose dushengerera akatubwira ijambo ridukiza. Twitoze gushengerera. Paruwasi idashyira imbere gutoza ababatijwe gushengerera, bene iyo Paruwasi idindiza abakirisitu. Abahagurukiye kurangamira Yezu ubutaretsa abo bagenda bakura gahoro gahoro mu kwemera. Uko bakura mu kwemera kubera Yezu bahora barangamira muri Ukarisitiya, baba abantu basenga by’ukuri. Bahinduka ba bakirisitu basengana ubushishozi, ba bandi basenga bagashungura byose ibidahuje na Kirisitu bikagenda nk’inkumbi, ba bakirisitu bitegereza byose bakamenya akatsi n’ururo bakamenya icyiza bakamaganira kure ikibi. Bene abo bantu ni ba bandi badashobora kurebera akarengane mu isi bituramiye. Abo ngabo ntibashobora gushyigikira ibinyoma aho biva bikagera. Abo rwose ni abari kuri iyi si bazi ko bari mu rugendo rugana ijuru. Bahora birinda uburangare kugira ngo Sekibi itava aho ibacishamo ijisho ikabajisha ku bibi byayo.

2.Ntituzatere intimba Kiliziya

Nidusenga by’ukuri dushingiye ku Ijambo ry’Ukuri rya Data Ushoborabyose, ntituzigera dutera intimba Kiliziya n’abashumba bayo. Twumvise ukuntu Pawulo intumwa afite agahinda. Yagatewe n’Abayisiraheli babaye aba mbere mu kugendererwa n’Imana y’ukuri nyamara bakirangaraho. Pawulo rwose asa n’usuka amarira iyo yibutse ukuntu idini ya kiyahudi yanze kwakira Yezu Imana yabateguje kuva kera ibigirishije abahanuzi. Twese tuzi ukuntu Yezu yaje mu be bakanga kumwemera no kumwakira. Mu ivanjili twiyumviye ukuntu Abayahudi bangaga ko akiza abarwayi, bitwaje isabato yabo… Bivukije batyo ibyiza byo mu Ngoma y’Ijuru. Ni ko gahinda ka Pawulo.

  1. Kunyungutira no kurungurirwa k’usenga

Wa muntu usenga koko nk’uko twabivuze, na we ashengurwa na bene wabo, inshuti n’abavandimwe batemera Yezu. Anyungutira ibyiza avoma mu masakaramentu ariko akarungurirwa n’ubuzima bwitaruye iby’Imana mu bavandimwe be. Abayisiraheli bahoraga bagenzura Yezu barekereje kugira icyo bakuririraho ngo bamurege. Nguwo umuntu mubisi utarigiramo agashashi k’Ivanjili. Icye ni ukurwanya ibyiza no guhimba ibindi bidafite cumi na rimwe.

4.Twisuzume

Nimucyo twisuzume. Ese dukomeye ku isezerano twagiranye n’Imana tubatizwa? Ese igipimo turiho cy’ukwemera Yezu giteye gite? Dukora iki kugira ngo n’abatamuzi bamumenye? Ese aho ntidushavuza abatwigishije bakatuyobora inzira y’ukwemera? Twemerera Yezu Kirisitu kwigaragaza no gukiza abavandimwe? Ese isengesho ryacu ritera intambwe? Dusenga turi maso twirinda ibinyoma n’amafuti yose? Ese inzira Yezu yatweretse, ya yindi Bikira Mariya ahora atwibutsa ari na yo Abatagatifu banyuzemo, tuyihamyamo ibirindiro?

Dusabirane cyane muri Yezu Kirisitu.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho