“Abazima si bo bakeneye umuvuzi ahubwo ni abarwayi”

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, A

Ku ya 04 Nyakanga 2014

AMASOMO MATAGATIFU: 10. Am 8, 4-6. 9-14; 20. Mt 9,9-13

Bavandimwe, muri iki gice cy’Ivanjili ya Matayo tumaze iminsi twumva, ijambo fatizo rikigize ni ugukurikira Yezu Kristu. Muri iyi minsi twakomeje kumva Yezu Kristu uhamagarira abantu kumukurikira, ndetse akababwira ibyangombwa mu kumukurikira bijyanye no kumenya uwo bakurikiye uwo ari we. Ni umwana w’umuntu utagira aho arambika umusaya. Ni Nyir’ubuntu si Bintu. Ndetse akongeraho ko n’abo dusangiye isano y’amaraso batagombye kutubera inzitizi zo kumukurikira. Ni yo mpamvu yabwiye umwe mu bigishwa be ati “wowe nkurikira ureke abapfu bahambe abapfu babo”. Nkurikira ni na ryo jambo twumva uyu munsi YEZU Kristu abwira umusoresha Matayo.

Yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro witwa Matayo aramubwira ati “Nkurikira”.

Uyu Matayo twumvise muri yi Vanjili, ni we Ivanjili ya Mariko yita Levi mwene Alufeyi(Mk 2,14), naho Ivanjili ya Luka ikamwita Levi(Lk 5,27). Mu by’ukuri amavanjili ntagaragaza neza uko yari ateye cyane cyane ku byerekeye imyitwarire isanzwe mu buzima. Icyakora kimwe n’abandi basoresha bose bigaragare ko yari umuntu udakunzwe na rubanda. Umuntu w’umunyabyaha ugereranyije n’abandi basoresha bose kuko igitekerezo cyabo cy’ibanze ni icyo kwigwizaho ibintu, umutungo, amafaranga no kwirengagiza abakene. Bari abantu bakize ku mutungo n’amafaranga ariko bakennye ku mutima. Ariko rero bavandimwe aho Yezu abera igitangaza, akaba RUKUNDO na NYIRIMPUHWE, ni uko abo bose basuzuguritse kandi b’abanyabyaha ari bo yihitiramo. Muri iyi Vanjili ya Matayo, nyuma yo gutora abarobyi bo ku nyanja ya Galileya noneho atoye na Matayo umuntu udakwiye kugirirwa icyizere. Mbega urukundo n’ubuntu bitagira urugero! Uyu Matayo ni na we uruhererekane (Tradition) ruzagaragaza ko ari we wanditse Ivanjili ya Matayo. Mbega ukuntu njyewe nawe abanyabyaha Yezu Kristu ashobora kudukoresha ibitangaza bikomeye niba twemeye kumva ijwi rye!

Arahaguruka aramukurikira

Iri jambo riragaragaza igikorwa cyabaye ako kanya. Guhaguruka no guhita amukurikira ntaho ahitiye nta n’icyo yihambiriyeho. Ni na byo Yezu yari yarabwiye wa mwigishwa wundi ati:”wowe nkurikira”( Mt 8, 18-22). Mbega ingorane zikomeye ku muntu wihambiriye ku bantu no ku bintu!! Ibi biratwibutsa rwose ko buri wese ahamagariwe kugira icyo yigomwa ngo akurikire Yezu Kristu. Rwose nisuzumye ntihenze nabona ibinzitira bimbuza gukurikira yezu Kristu kurushaho.

Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?

Bavandimwe, ku bantu bafite iyobokamana ry’irihezanguni iki kibazo kirumvikana. Kuba Matayo yari yagize ibirori byo kwishimira umunsi mukuru w’ihamagarwa rye, nta bandi batumirwa yari kugira usibye abo baturanye n’abo bahwanyije umwuga. Kandi abo bose bari abantu b’abanyabyaha, b’abasoresha. Maze baricara, baranywa, bararya, bararirimba hamwe na YEZU. Mbega ishyano ku Bafarizayi! Ese wowe ntujya wirengagiza abandi ndetse ukabacira urubanza kandi urubanza rw’iteka? Nyamara icyari ishyano mu maso y’Abafarizayi ni cyo gikubiyemo ubusobanuro nyakuri cy’ubutumwa bwa Yezu atanga agira ati “abazima si bo bakeneye umuvuzi ahubwo ni abarwayi”.

Tugomba rwose kumva iryo jambo rya Yezu kandi tukarigira iryacu. Twese turi abanyabyaha ariko tunamenye ko ari cyo cyazanye Yezu Kristu. Ntabwo yazanywe no kudukiza icyaha n’urupfu gusa ahubwo yaje no kudukiza icyago. Abantu b’iki gihe bibaza niba Imana yagaragara ahari amatiku, urwango, ubugambanyi n’ubucabiranya, amacakubiri n’inabi…Yego. Imana yahagaragara kugira ngo icungure kandi ikize. Ni byo koko Ivanjili itwereka ko ubutabera bw’Imana budasigana n’impuhwe zitageruye ku banyabyaha. Ni yo mpamvu ku bwa Yezu impuhwe ziruta ibitambo byose. Icyo Yezu ashaka ni impuhwe si ibitambo.

Umwamikazi w’impuhwe, Nyina w’Umukiza adusabire!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho