Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi

Inyigisho yo ku wa 6 nyuma y’uwa 3 w’Ivu, IGISIBO, ku wa 13 Gashyantare 2016

AMASOMO: 1º. Iz 58, 9b-14; 2º.Lk 5, 27-32

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Turacyari mu ntangiriro z’igisibo.Twatangiye iminsi mirongo ine yo gusenga, gusiba no gufasha. Ni igihe rero cyo kwisubiraho, tugasumba uko dusanzwe mu nzira igana Imana. Amasomo matagatifu dukomeza kumva, ari mu murongo w’iyo mpuruza yo kugarukira Imana. Koko imbere y’Imana twese turi abarwayi bityo dukeneye umuvuzi ngo atuvure. Burya ngo indwara mbi ni ukurwara ntubimenye, ngo ufate imiti nk’abandi ahubwo ukitwara nkaho nta kibazo, kugera ubwo uburwayi bwawe bukurunduriye mu rwobo.

Henshi ku isi, usanga ibitaro n’ibigo nderabuzima byuzuye abarwayi b’amoko menshi. Abo kandi baza bizanye ntawe ubahamagaye. Bagakoresha ibizamimi bishoboka n’ibidashoboka bakurikije ubushobozi bwabo. Abandi basanga ba magendu, abapfumu n’abandi, bagamije kurwana ku buzima buzima. Ariko se ni bangahe bibuka gusanga Nyagasani mu ivuriro ry’Impuhwe ze, ngo abasukure imitima? Ese ni uko ari bataraga?

Muri za Kiliziya nyinshi, intebe za Penetensiya zatashywe n’ibitagangurirwa, ntabwo tukihikoza. Nyamara buri munsi turacumura, Nyagasani akadusanga nkuko yasanze umusoresha Levi muri gasutamo, akaduhamagara ngo adukize, tukanangira umutima. Ese ibyo bizaherera he?

Bavandimwe, muri uru rugendo rugana Pasika, nitwemere twese ko turi abarwayi, dusange Yezu Kristu adukize. Araduhamagara kandi aradutegereje, ntitunangire umutima. Nitumuhe umwanya, abone aho ahera atuvura kuko kenshi turamuhunga aho kumusanga, maze umukiro We, ukaduca mu myanya y’intoki.

Tumurikiwe na Roho Mutagatifu; Isengesho ryacu ritume duhagurukira gukurikira Yezu Kristu, tubone neza ibyaha byacu tubyicuze nta buryarya maze duhagarare neza ku rugamba duhamagariwe kurwana.

Dusabe Imbara zo gutsinda ibintu byose biduhindanya bikanabihiriza abavandimwe bacu, maze tubone imbaraga zo kubirwanya; nkuko twabizirikanye mu isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi : “Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima…uzamera nk’ubusitani buvomererwa”.

Bavandimwe, muri iki Gisibo nitwemere kugendana na Kristu uko bwije ni uko bukeye. Twihatire gutekereza bihagije ku mibereho yacu, twicuze ibyaha tubikuye ku mutima, tuzagere kuri Pasika twiteguye kuzinjira muri Pasika ihoraho yo mu Ijuru.

Dusabe: Nyagasani Yezu Kristu, Wowe wamanutse mu ijuru kubera twebwe abanyabyaha kugira ngo dukire, twoherereze Urumuri rwawe ruhoraho, tubashe kubona uburwayi ndetse n’ubukene bwacu, kandi tubone imbaraga zo kugusanga ngo udukize, Wowe wadusanze mbere. Amen.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Higiro-Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho