Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya III gisanzwe, A.
Amasomo: He 10, 1-10; Zab 40(39), 2.4.7-8.10-11; Mk 3, 31-35.
Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri uyu wa kabiri aradufasha kongera kwikebuka, tukareba uburyo dukurikiza ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu, turebeye kuri Yezu Kristu, we wivugiye ati: « Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we mama» (Mk 3, 35). Yezu ntatubuza gukunda ababyeyi bacu cyangwa abavandimwe bacu, ahubwo arashaka kutwumvisha ko kwiyegurira Imana ugahora urarikiye kurangiza ugushaka kwayo, biruta kwizirika kuri bene wanyu.
Nk’uko tubibona mu ivanjili y’uyu munsi ndetse no mu mavanjili tumaze iminsi dusangira, ibyo Yezu yakoze byose mu buzima bwe bwa hano ku isi, yabikoraga ahihibikanywa n’ugushaka kw’Imana, mu mugambi wayo wo gukiza abantu. Yakizaga abarwayi kandi akigisha inkuru nziza kugeza n’aho yaburaga umwanya wo kwita ku mubiri we (kurya), maze bigatuma bakeka ko yahanzweho na roho mbi. Nyamara ntiyabaga yahanzweho ahubwo ni uguhihibikanywa nyine n’uko muntu yakira kuri roho no ku mubiri.
Bavandimwe, muri Yezu Kristu Imana yaje itugana, idukorera ibitangaza kandi ikadukiza. Iduha kumenya ukuri kuyikomokaho. Nyamara ariko tutitonze dushobora kutabibonamo ukuboko kw’Imana, ndetse tukaba twafata iya mbere mu kubera inzitizi umugambi wayo no mu kuyihinyura, tubitewe wenda n’ubujiji, uburangare cyangwa ukwemera gucye. Dusabe Imana imbaraga zidushoboza kumenya ibiyikomokaho no kubitandukanya n’ibikomoka kuri sekibi. Dusabe kandi imbaraga ziduha kumenya icyo Imana idushakaho no kugikora vuba; ni bwo tuzitwa abana b’Imana n’abavandimwe ba Yezu Kristu. Mutagatifu Fransisko w’i Salezi (umwarimu n’umuhanga wa Kiliziya) duhimbaza none, we wamenye ugushaka kw’Imana kandi akagukurikiza, adusabire. Ineza n’amahoro, urukundo, impuhwe n’ubupfura, biragahora mu mitima no mu bikorwa byanyu. Bikira Mariya Mwamikazi w´isi n´Ijuru dusabire.
Diyakoni Sixbert BYINGINGO.