Abigishwa batange ibyo kurya

Inyigisho yo ku Cyumweru cya 18 gisanzwe,  A,  02 Kanama 2020

Amasomo: Iz 55, 1-3; Zab 144, 8-9,15-16, 17-18; Rm 8, 35.37-39; Mt 14, 13-21

“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”

Kuri iki cyumweru, Imana Data Ushoborabyose araduhumuriza. Aratubwira ko nta nzara nta n’inyota biteze kutuzahaza. Aratuganisha ku mariba tuvomaho amazi aduhembura. Amasoko ye ntakama. Amasoko atuganishaho ni ay’ubuntu! Umuhanuzi Izayi atugezaho iyo Nkuru Nziza ati: “Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na Divayi nta feza, nta n’ubwishyu!”.

Ariko se aho hantu ni he bazaduhaza amafunguro nta faranga dutanze? Ese ibyo biribwa byo tuzabona tutabiguze, ni bwoko ki ko nta cy’ubu cy’ubusa? Abacengeye Bibiliya badusobanurira ko bene ibyo biribwa ari bya bindi bitagenewe umubiri. Ni amafunguro ya roho. Gukomera ku gushaka kw’Imana ni byo bizahembura umutima wa muntu. Kandi umutima uzahemburwa n’ugushaka kw’Imana, ntuzabura n’ibihaza umubiri. Abahanuzi bakunze gushishikariza abami n’abaturage bose kugarukira Imana imitima yabo igahugukira iby’ijuru. Birumvikana kandi, abatware bubaha Imana bitangira abo bashinzwe bagatera imbere ku mutima no ku mubiri. Abaturage beza na bo bahabwa urugero rwiza n’ababayobora, na bo bitangira imirimo bashinzwe bagakora barangamiye Imana Data wa twese. Muri iyo nzira, barunguka bakungura n’abandi bakabaho mu butungane n’amahoro.

Mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu Kirisitu aragaragaza ko ashoboye byose. Agirira neza abamugana. Arabahembura bagashira inzara n’inyota ku mubiri no kuri roho. Biragaragara ko ububasha Yezu afite bwo guhembura abantu kuri roho no ku mubiri abubuganiza mu bigishwa be atuma ku isi yose. Ni yo mpamvu yabwiye abigishwa be ati: “…nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”. Abigishwa ba Yezu babonaga ko kugaburira imbaga ingana ityo bidashoboka. Yezu yaberetse ko bishoboka. Yahereye ku duke twari duhari, utugati dutanu n’udufi tubiri gusa. Ni utwo yatubuye maze abantu barenze ibihumbi bitanu bararya baranasagura. Ni uko Yezu yatoje abigishwa be guhembura abantu. Abigishwa beretswe ko bagomba guhora bagenza nka Yezu. Basabwe kumenya uko abantu bamerewe, ibyiza bifitemo no kubafasha kubyongera ngo bibahaze. Iyo abantu bafatanyije kugana Imana, bakora neza uko Yezu Kirisitu ashaka, bakumvira abo Yezu atuma, inama zabo zikabagirira akamaro bityo bakagera ku byiza bibateza imbere kuri roho no ku mubiri.

Kuva mu ntangiriro zayo, Kiliziya yitangiye kumenyesha isi yose Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Ntitwakwirengagiza uburyo abo Yezu yatumye hirya no hino bagiye bateza imbere amahanga. Nko mu Burayi, abamonaki bagize uruhare rugaragara mu kwigisha abantu umuco wo kwiteza imbere. Bigishije Ijambo ry’Imana bogeza Ingoma yayo. Banigishije abantu imirimo inyuranye ibateza imbere maze isi batuyeho bayigira nziza bayibyaza umusaruro w’ibibatunga. Ntitwakwibagirwa natwe i Rwanda umurimo abamisiyoneri bakoze bamamaza Ivanjili kandi bigisha Abanyarwanda iby’iterambere mu bwenge no mu buzima busanzwe.  

Ni uko Ijambo ry’Imana rikora. Riramamazwa rigahumura abantu bakamenya ikibafitiye akamaro ikibadindiza bakacyanga. Byaba ari ibyago bikomeye umuntu aramutse atamenye inzira igana Yezu Kirisitu. Yazicirwa n’umudari muri iyi si duhuriramo n’amakuba menshi. Nyamara iyo umuntu yemeye Inkuru Nziza twamamaza, yakira Yezu Kirisitu akamuyobora. Abeshwaho n’Urukundo rwa Yezu rwa rundi rwitangiye abantu bose ku musaraba. Ni we umurengera mu makuba ahura na yo muri iyi si. Pawulo intumwa yatubwiye ko nta kintu na kimwe cyadutandukanya n’urukundo rwa Kirisitu. Ibyago tuzahura na byo. Imitego n’ibitotezo ntibizabura. Ubukene n’inzara na byo bizaterwa n’impamvu nyinshi zitabuze. Pawulo Intumwa atubwira ko ibyo byose tuzabitsinda tubikesha uwadukunze. Agira ati: “…nta na kimwe kizadutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kirisitu Yezu Umwami wacu”.

Ibyo Yezu yakoze agirira neza bene muntu na n’ubu ashaka ko bikomeza gukorwa. Yazanywe muri iyi si no gukiza abantu bose. Mu kubwira abigishwa be ati: “…nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”, twumve ko akomeza gusaba abigishwa be gufasha abantu bose kubona ikibatunga kuri roho no ku mubiri. Abiyemeje gukorera Yezu by’umwihariko bibuke ubutumwa biyemeje babukore ubutarangara. Nibamenye abantu batumwaho n’ibyo bakeneye. Nibabafashe koroherwa mu mihangayiko bafite. Mu nyigisho zabo, nibibande ku rukundo rwa rundi rugera ku bantu bose. Ariko ntibakigishe gusa urwo rukundo. Nibarugaragaze mu mibereho yabo mbere na mbere. Nibitangire abakene bashishikarize abakire kutarenganya abakene. Koko rero aho umwijima ugandiye higaragaza ubusumbane butuma bamwe barushaho gukira mu gihe abandi barushaho gutindahara. Kiliziya mu nyigisho zayo ishishikariza ibihugu byateye imbere kutaryamira ibikennye mu buryo bwinshi byigaragazamo. Iyo nyigisho igomba kugera mu nzego zose. Nta we ushobora kwibwira ko yakiza muntu inzara n’inyota kuri roho mu gihe umudari wazahaje umubiri.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu twiyambaza badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho