Ab’iki gihe bameze nk’abana

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 2 cya Adiventi,

Ku ya 14 ukuboza 2012 

Amasomo matagatifu: Iz 48, 17-19; Mt 11, 16-19

Inyigisho ya Diyakoni Théoneste NZAYISENGA 

Ab’iki gihe bameze nk’abana 

1.Abameze nk’abana ni bande? 

Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru cya kabiri cya Adiventi, YEZU KRISTU adushishikarije gukura mu kwemera kwe. Twirinde kumera nk’abana basabayangwa batazi icyo bakora n’icyo bakwiye kwemera mu buzima bwabo. Kwigira nk’abana, ni ukumera nk’abafarizayi n’abigishamategeko batamwemeye kandi bari barigize intyoza mu by’Imana. Bari bazi byinshi byerekeranye n’amaza ya Yezu, bakabyigisha ariko aje ntibamumenya, ntibamwakira. Ibyo ariko bigaterwa no kutumva icyo umuhanuzi Izayi yari yarahanuye agira ati: «Ni jye Uhoraho Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro nkakuyobora inzira unyuramo». Kwemera no kwakirana ubwiyoroshye n‘urukundo ibyo Kiliziya itwigisha mu izina ry’Imana ni yo nzira y’ibanze yo kwitegura no kwakira Yezu Kristu. 

2.Ukwiyoroshya no gukunda, imigenzo ngombwa mu gihe cya Adiventi 

Muri iki gihe cya Adiventi, Kiliziya ishishikariza abana bayo kwitegura Umukiza bisunze Bikira Mariya, we wamwakiriye mbere. Tukabigirana ubwiyoroshye n’urukundo. Amibukiro 2 ya mbere yo kwishima asobanura neza iyi migenzo: Gabriyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana: dusabe inema yo koroshya. Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu: dusabe inema yo gukundana. Iyi migenzo kandi umwe usobanura undi maze ikanuzuzanya. Bikira Mariya yakiranye ubwiyoroshye Inkuru nziza y’uko azabyara Umwana w’Imana. Agira ati: «Ndi umuja wa Nyagasani»( Lk 1, 38). Yagaragaje urukundo ajya gusura Elizabeti: muri iyo minsi Mariya yarahagurutse ajya gusura Elizabeti; agenda imisozi n’inzira ndende igana muri Yudeya yihuta cyane kubera urukundo, rumwe rwihangana rukanitangira abandi ( 1Kor 13, 4-7). Ngo ahagere biba ibyishimo. Ako kanya ikimenyetso cy’Imana cyongera ukwemera kwa Mariya: Umwana Elizabeti yari atwite yisimbizanya ibyishimo mu nda. Koko rero Imana yahaye uburumbuke umugore w’ingumba maze imuha ibyiza. Nta muntu uhwanye na Nyagasani, ni We ubeshaho.

Ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, igihe abonanye na Elizabeti, Bikira Mariya yabigiriyemo ukwemera gukomeye. Na roho ye yose n’umubiri we wose, yitanga atizigamye, nta kindi abikesha, uretse kwakira Rukundo wa Nyagasani akazamugeza ku bandi. Bityo rero, ubwiyoroshye n’urukundo bya Bikira Mariya byatumye amizero avukira imbaga, isi nshya iratangira, Isezerano rya kera riruzuzwa. Imana igaragaza urukundo rwayo. Abikuza baratatanywa, abanyamaboko bahantanurwa ku ntebe zabo, abakungu basezererwa amara masa, ab’intamenyekana barakuzwa, abashonji bahazwa ibintu ( Lk 1, 51-53). 

3.Urugero rwa Mutagatifu Yohani w’Umusaraba

Yohani w’umusaraba yavukiye bugufi ya Avila muri Espanye. Amaze kuba umusore yinjiye mu muryango w’Abakarumeli, mu mwaka w’i 1567 ahabwa ubusaserdoti. Haciye iminsi yigiriye inama yo kuvugurura amategeko ya Karumeli hamwe na Mutagatifu Tezereza wa Avila. Tereza yaravuze ati: «Yohani ni umuntu mugufi, ariko nemera ko ari umuntu muremure mu maso y’Imana». Yohani yari afite imyaka makumyabiri n’itanu, na we Tereza afite mirongo itanu n’ibiri. Nyamara ariko ibyo ntibyababujije gukorera hamwe mu bwumvikane, batera umwete abo mu muryango wabo. Yohani w’Umusaraba yakundaga kuvuga ati: « ahatari urukundo muhabibe urukundo maze muzahasarure urukundo. Ubumenyi dushobora kugira bw’Imana, buba mu mutuzo dukesha Imana». Mutagatifu Yohani w’umusaraba ni umuyobozi utagereranywa wa buri muntu wese ugaragariza ukwemera kwe mu mibereho ye ya buri munsi. Muri iki gihe cya Adiventi natwe turasabwa kwitegurira Umukiza mu mibereho yacu ya buri munsi.

4.Twakora iki?

Umuhanuzi Izayi aratubwira ati: «Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja». Bavandimwe, amahoro n’ubutungane ni zimwe mu mbuto uwakoze neza urugendo rwa Adiventi aronka. Ibyo ariko umuntu akabikesha kuvugurura umubano we n’Imana yita ku mategeko yayo. Uyu munsi nk’uko tubizirika mu isengesho ry’ikoraniro, dusabe Nyagasani ngo akaze ububasha bwe maze abanguke, kugira ngo amakuba atwugarije atewe n’ibyaha byacu, dushobore kuyakizwa n’uko aturwanyeho, nuko tugire amahoro burundu.

Umubyeyi Bikira Mariya nadukikire dukire icyaha. Mutagatifu Yohani w’Umusaraba udusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho