Ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 28, C, 13 Ukwakira 2016

Amasomo: Ef 1, 3-10; Zab: 97, 1-6; Lk 11, 47-54.

Ivanjili ya none itwereka Yezu Kirisitu ahanganye n’Abafarizayi n’Abigishamategeko. Bene abo bantu bari baraminuje mu by’iyobokamana, amategeko bafashe mu mutwe bashinzwe kuyigisha. Ikidutangaza ariko, ni uko igihe Umugenga w’ayo mategeko yose aziye, baramurwanyije biyemeza kumushandikira uko byashobokaga kose. Bishimiye ko yicwa urw’agashinyaguro. N’ubwo bari bafite ubukana bwose, Yezu Kirisitu ntiyigeze aceceka ukuri kugamije gukiza abantu.

Yezu Kirisitu yitegerezaga rubanda rwa giseseka akabagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba. Ku rundi ruhande, yabonaga abaminuje mu by’iyobokamana bibereyeho nk’abagashize, bagasuzugura abakene bakanannyega ukuri Yezu yashakaga kubagezaho. Abo bantu bari baratwaye urufunguzo rw’ubumenyi nyamara ntibinjire kandi n’abashatse kwinjira bakababuza! Abakora batyo bahuje rwose n’abandi benshi batoteje bakica abahanuzi batumwe n’Imana uko amasekuruza yasimburanye. Muri iki gihe na bwo, umuntu wese urwanya ukuri, akannyega ibyimana akanatoteza abigisha Inkuru Nziza, na we ari muri abo Yezu avuga bazaryozwa amaraso y’abahanuzi yamenetse.

Ababatijwe twese turebwa n’icyo kibazo: twahawe Batisimu twemera kwitwa abana b’Imana, twishimiye umugambi w’Imana wasohojwe muri Yezu Kirisitu, twiyemeje kubaho dusingiza Imana Data Ushoborabyose yaduteguriye umugambi dukirizwamo. Ibyo tubirenzeho, twakwitura mu rwobo rw’indryarya z’Abafarizayi n’Abigishamategeko Yezu yaburiye ashize amanga. Beraho gusingiza Imana kubera umugambi wayo o kudukiza yateguye muri Yezu Kirisitu.

Beraho kwamamaza Inkuru Nziza mu byishimo. Beraho guhuza ubuzima bwawe n’Inkuru Nziza. Beraho kurwanya uburyarya n’ibinyoma muri wowe, muri bagenzi bawe no mu isi urimo mu rugero ubwirizwa na Roho Mutagatifu. Saba ingabire yo kubaho mu Kuri kwa Yezu Kirisitu. Menya ko kubaho mu Kuri kwe ari yo nzira ijyana mu ijuru n’ubwo itabuzemo ibitotezo n’imisaraba. Ni We wenyine uzabigushoboza.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Eduwaridi, Tewofili, Fawusito, Jenaro na Marisiyali, Folorensiyo na Venansiyo, badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho