“Ab’iyi ngoma ni abantu babi !” Twe se duhagaze dute ?

Ku wa gatatu w’Icyumweru cya mbere cy’Igisibo, ku wa 25 Gashyantare 2015

Bavandimwe,

Yezu Kristu akuzwe ! Ndizera ko mwatangiye neza iki gihe cy’Igisibo kandi ko Nyagasani akomeje gukomeresha ineza n’amahoro intambwe zanyu.

Nimucyo dufate akanya gato tuzirikane amasomo matagatifu Liturujiya y’uyu munsi yatugeneye.

1. Abanyaninivi barahirwa bo bumvise ko Imana ikenutse ku mbabazi!

Mu isomo rya mbere cyo mu gitabo cya Yonasi, twumvise inkuru y’ukuntu abaturage b’umugi wa Ninivi bicujije imigenzereze yabo mibi maze Imana ikababarira. Ibyo babikoze bamaze kumva impuruza y’umuhanuzi Yonasi wababuriye igihano cyari kibategereje agira ati: Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninive ikarimbuka.” (Yon 3, 4).

Dushime aba Banyaninivi batatindiganyije kumva iryo jwi ryabahamagariraga kwisubiraho. Tubashimire ko bemeye Imana, bagatangaza igisibo cyo guhinduka, bakambara ibigunira kuva ku mwami kugeza kuri rubanda, kuva ku mukuru kugeza ku muto, kuva ku bantu kugeza ku nyamaswa no ku matungo.

Barahirwa bo bamenye rugikubika ko Nyagasani Uhoraho atajya yishimira urupfu rw’umugome, ahubwo yishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi kugira ngo abone kubaho (Ez 33, 11)!

Bavandimwe, buri gihe cy’Igisibo, tugira amahirwe yo kugira iminsi mirongo ine yo kwicuza, kwigomwa no kwambaza ngo tugarukire Imana. Ni iki rero dutegereje kugira ngo duhinduke? Nitwisubireho natwe, tuzibukire inzira mbi zacu. Ni kuki se twarinda gupfa (Ez 33, 11) kandi Imana ikenutse ku mbabazi?

2. Ab’iyi ngoma ni abantu babi!

Mu Ivanjili uko tuyigezwaho na Luka, Yezu aratonganyiririza Abayahudi ukunangira umutima kwabo. Banze kwisubiraho. Nyamara, nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere, Abanyaninivi bo bumvise ijwi ry’Umuhanuzi Yonasi bisubiraho kandi bari abanyamahanga n’abapagani imbere y’Abayahudi. Ni iki rero gituma Abayahudi barutwa n’abo bapagani ? Ni iki gituma batabakurikiza kandi bo Imana y’ukuri yarabimenyesheje kuva kera, ndetse ikaboherereza n’Umwana wayo Yezu Kristu, we uruta kandi usumba kure abahanuzi bose barimo na Yonasi ?

Umwanditsi Matayo, mu kutugezaho iyi vanjiri, we atubwira ko ari bamwe mu bigishamategeko no mu Bafarizayi bateruye bagira bati « Mwigisha, turifuza kubona ukora ibitangaza » (Mt 12, 38). None se ibitangaza b’indi bashaka ni ibihe ? Ko Yezu yakoze ibitangaza byinshi byagombye kubakora ku mutima maze bakisubiraho ! Koko muri we impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka ndetse n’abakene barigishwa Inkuru Nziza (Mt 11, 5).

Mariko we atubwira gusa ko ari Abafarizayi baje, maze bagatangira «kumwiyenzaho bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja » (Mk 8, 11). None se ikimenyetso kindi giturutse mu ijuru bashaka ni ikihe ? Ko Yezu ari we waturutse mu ijuru kandi akazasubira mu ijuru ! Ni wivugira ati «Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru » (Yh 3, 13).

Bose ni bamwe ! Koko ibyo byari urwiyenzo ; byari ugushaka kumwinja ! Koko ibyo byari ukwigaragaza nk’inyoko mbi kandi y’abahemu (Mt 12, 29). Ijambo ry’Imana ryabuzurijweho : Baritegereza ariko ntibabona, barumva ariko ntibasobanukirwa kugira ngo hato badahinduka bagakizwa (Iz 6, 9-10). Yezu ati « Ab’iyi ngoma ni abantu babi ! Barashaka ikimenyetso ; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi » (Lk 11, 29).

3. Twe se duhagaze dute ?

Twebwe se hari icyo turusha ab’ingoma y’icyo gihe ? Yewe, twirebye neza tukisuzuma tutihenze, twasanga ntacyo tubarusha. Turasa nk’abo. Ndetse wenda tubarusha kuba babi.

Natwe dushakashaka ibimenyetso. Ni kenshi twinja Nyagasani tukamwiyenzaho tumusaba ibimenyetso bikomeye, biturutse mu ijuru ngo aha twakwisubiraho tukemera. Byahe byakajya ! Hari ubwo tugira tuti : Nyagasani Mana, nunkorera iki cyangwa kiriya ; nunyereka iki cyangwa kiriya ; numpa ikimenyetso kigaragaza ubuhangange bwawe ; numpa gutsinda ; nunkiza iyi ndwara ; numfasha kuva muri ibi bibazo ndimo…, nzahinduka, nzakwemera, nzagukunda, nzakwamamaza, nzakwiyegurira ndetse nkwegurire abanjye n’ibyanjye byose…

Nguko uko kenshi duciririkanya n’Imana. Ndetse hari ubwo ihita iduha icyo tuyisabye, ariko twe ntituyihe icyo twayisezeranyije. Natwe turi inyoko mbi kandi y’abahemu ! Turi nka ba bandi bima uwabahaye hanyuma bagahindukira bagasaba uwo bimye. Turi nka ba bandi bima amatwi uwabahaye amata.

Tujye duhora tuzirikana ko Yezu Kristu ari we kimenyetso gisumbye ibindi byose Imana yaduhaye. Ni Jambo w’Imana. Ni Umwana w’Imana. Koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege (Yh 3, 16). Asumba kure abamalayika (Hb 1, 5-14). Ni We Buhanga bw’Imana. Aruta kure Salomoni (Lk 12, 31). Ni We waje kugeza ku ndunduro Amategeko n’Abahanuzi (Mt 5, 17).

Muri iki gihe cy’igisibo, natwe nitwumve impuruza ya Yezu uduhamagarira kwisubiraho: Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza (M 1, 15). Twakire impuhwe z’Imana nk’uko Abanyaninivi bazakiriye.

Mukomeze kugira Igisibo cyiza.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho