Inyigisho ku wa gatanu, icyumweru cya 28 gisanzwe, igiharwe, ku wa 16 Ukwakira 2015
Bavandimwe,
Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye uyu munsi ngo ritubere ifunguro ritubeshaho rikubiyemo inyigisho nziza kandi nyinshi. Nagira ngo nibande ku kwemera. Bibiliya ntabwo iduha igisobanuro cy’ukwemera ahubwo itwereka abantu baranzwe n’ukwemera n’uburyo babayeho kugira ngo batubere urugero. Nibyo Pawulo atubwira uyu munsi mu ibaruwa niziza yandikiye Abanyaroma aho agira ati “Aburahamu yemeye Imana bityo aba urugero rw’ubutungane”. Muti ese Aburahamu yemeye Imana ate? Ni urugendo rurerure. Imana yagiye imwigisha buhoro buhoro, igenda imufasha kwibohora ku bantu no kubintu yari yihambiriyeho bityo aba ari yoyonyine yubakaho amizero ye. Dore uko Imana yagiye irera ukwemera kwa Aburamu ari we yaje guhindurira izina imwita Aburahamu.
-
Va mu gihugu cyawe (Intg 12,1-5)
Byatangiye Imana isanga Abrahamu aho yari atuye mu gihugu cye mu bavandimwe be. Iramubwira iti “Wimuke mu gihugu cyawe, mu muryango wawa… ujye mu gihugu nzakwereka”. Imana yongeraho isezerano “Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha”
Abrahamu, umusaza w’imyaka 75, yumvira Imana arahaguruka n’umugore we Sarayi na mwene se Loti baragenda berekeza mu gihugu batazi, mu bantu batazi. Abrahamu yemera Ijambo ry”Imana ava mu gihugu cye, mu byo amanyereye, ajya mu gihugu atazi, mu bantu atazi, mu mico atazi ayobowe Imana.
-
Abrahamu atandukana na Loti (Intg 13, 2-13)
Bageze mu gihugu cya Kanahani baratura. Bakaba bari bafite amashyo menshi, ari Abrahamu ari na Loti. Abashumba baza gutongana. Abrahamu asanga Loti, ati “Ntibikwiye ko haba intonganya hagati yanjye nawe, hagati y’abashumba banjye n’abawe. Turi abavandimwe. Hitamo, nujya mu majyaruguru ndajya mu majyepfo, nujya iburasirazuba ndajya iburengerazuba. Abrahamu amuhitishamo kandi yarashoboraga kumugenera kuko Loti yari nk’umwana we.
Muri icyo gihugu cy’amahanga, wenda Abrahamu ntiyari yakamenya ururimi rwaho, yajyaga kwa Loti bakaganira, bagasangira akagwa ko muri ayo mahanga. Mbese Abrahamu yumvaga ko agize ibibazo Loti yamutabara. None Imana imweretse ko atagomba kwishingikiriza kuri Loti, ko ari yo yonyine agomba kwiringira. Aburahamu arabyakira kubera ukwemera.
Hagati aho, kubera kugendana n’Imana, Abrahamu yamenye ko igira impuhwe n’imbabazi. Niko gusabira Sodoma na Gomora ngo bitarimbuka (Intg 18,16-33).
-
Hagara na Ismaheli bameneshwa (Intg 21,8-21)
N’ubwo Imana yamusezeranyije urubyaro, isezerano ryaratinze. Abrahamu asa n’urambirwa nako Sara arambirwa mbere ye. Asanga Abrahamu ati “Urabona ko iminsi igenda idusiga. Nyamara hari uburyo “twatekinika” tukabona urubyaro. Muri aya mahanga turimo hari umuco. Buriya naguhitiramo umwe ma baja banjye. Muzaryamana ariko umwana uzavuka azaba ari uwanjye”. Abrahamu abanza kubirwanya, agezaho nawe arambirwa gutegereza. Akurikiza inama ya Sara aryamana na Hagara umuja wa Sara.
Hagara abonye atwite, atangira gusuzugura nyirabuja bikurura ibibazo n’umutekano muke mu rugo. Mbese umuti w’ikibazo abantu bishakiye wazanye ibibazo byinshi, amahoro aba make mu rugo. Umwana aravuka, bamwia Ismaheli. Abrahamu arishima ati “Mbonye urubyaro, mbonye uzanzungura”. Imana iramubwira iti “Komeza utegereze nturambirwe. Ismaheli siwe mwana w’isezerano”.
Igihe kigeze Sara arasama abyara umwana w’umuhungu bamwita Izaki. Ni ibyishimo birumvikana. Amaze kumenya kugenda, akajya akina na Ismaheli. Sara ababonye arabisha. Abwira Aburahamu ati “Ko umwana wamubonye Ismaheli na nyina barakora iki hano? Birukane. Umwana w’uriya muja ntagomba kuzagabana umurage n’umwana wanjye Izaki”. Aburahamu bibanza kumunanira. Kuko Ismaheli yari umwana we. Kwirukana umwan wawe nta n’icyo mupfuye ntibyoroshye. Abrahamu ageze aho aha impamba Hagara n’umwana arabasezerera baragenda.
Aha naho Aburahamu yari atangiye kwihambira ku muryango we ati “ Bariya bahungu banjye bombi barashimishije. Buriya umwe apfuye undi yasigara mu bintu ntunze akabizungura, simbisigire umwe mu bagaragu banjye. Imana irashaka gukosora iyo myumvire. Abrahamu agomba kubaka ku Mana no ku isezerano ryayo aho kubaka ku rubyaro.
-
Aburahamu yamera gutamba Izaki (Intg 21,1-19)
Kurera ukwemera nytibijya birangira. Izaki amaze kuba mukuru, Imana ishaka gusuzuma ukwemera kwa Abrahamu. Abrahamu yarebaga Izaki agasagwa n’ibinezaneza, ibyishimo bikamurenga. Mbese agasa n’uwibagirwa Imana yamumuhaye. Imana iramwegera iti “ Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki, ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka”. Abrahamu agwa mu kantu. Ariko kubera ukwemera afata umwana we w’ikinege ngo ajye kumunturaho igitambo. Aburahamu abanguye inkota Malayika wa Nyagasani amufata akaboko. Koko rero nta muntu ukwiye guturwaho igitambo. Imana iramubwira iti “Nagira ngo nsuzume ukwemera kwawe. Ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja… Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.» Aburahamu abona intama mu gihuru aba ari yo aturaho igitambo.
Bavandimwe,
Ubuzima bwa Abrahamu butubere urugero mu rugendo turimo hano ku isi turangwe n’ukwemera. Nk’uko tubibona mu mibereho y’Abrahamu, ukwemera si amagambo, indirimbo cyangwa se amarangamutima gusa. Ukwemera ni ubuzima. Uwemera Imana by’ukuri, ukwemera kwe guhindura imibereho ye yose. Mbese aba yubatse ku Mana no ku Ijambo ryayo ahora azirikana amanywa n’ijoro. Ijambo ry’Imana rikamubera ifunguro rya buri munsi kandi rikamumurikira mu buzima bwa hano ku isi budatana n’ingorane. Abrahamu yahuye n’ibibazo byo kuba mu gihugu cy’amahanga, kubura urubyaro, indwano hagati ya Sara na Hagara n’ibindi. Muri ibyo byose yaranzwe n’ukwemera, yizera Imana, yizera isezerano ryayo. Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha. Igihe cyarageze riruzuzwa, Abrahamu abona urubyaro yari ageze muza bukuru. Ubu ngubu abamukomokaho baruta umusenyi wo ku nyanja n’inyenyeri zo mu kirere. Abo ni Abayahudi, Abakristu n’Abayisilamu. Ukwemera kw’Abrahamu kuduhe kwibohora imigozi yose Sekibi ashaka kutubohesha no kunga ubumwe kuko turi abana b’umubyeyi umwe, Imana Data.
Padiri Alexandre UWIZEYE