Ku wa 2 w’icya 25 Gisanzwe, B, 25 Nzeli 2018
AMASOMO: 1º. Imig 21, 1-6. 10-13; 2º. Lk 8,19-21
Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza
Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,
Amasomo ya none cyane cyane Ivanjili iratwereka ukuntu yezu Kristu mu nyigisho ze, yagiye yerekana ko uwemeye kugendere mu mugambi w’Imana Data ushobora byose, agomba kwirinda ibyo byose bishobora kumubangamira muri uwo mugambi mutagatifu. Ni byo mutagatifu Luka umwanditsi w’ivanjili atubwira none, mu gisubizo yezu yahaye uwari uje amukangisha ko nyina na bene se bari hanze bamutegereje, agira ngo asubike ibyo yarimo ajye kubareba. Yezu mu mvugo nziza, aramusubiza amwereka ko Nyina n’abavandimwe be, muri make abo bafitanye isano ikomeye atari abo bavukana ku bw’amaraso, ahubwo abavukana na we ku bwa Roho.
Bavandimwe, aha yezu aratwereka twese ababatijwe, ko dufitanye isano ikomeye, isumba iy’amaraso. Iyo ni isano y’ukwemera, dukesha batisimu twahawe, tugasigwa amavuta y’ubutore tugahinduka abasaserdoti, abami n’abahanuzi. Bityo natwe isomo rya mbere iyo rivuga ko umutima w’umwami uri mu biganza by’Uhoraho… ubwo natwe ntabwo tuba dusigaye kuko muri batisimu twahawe, twagize uruhare ku bwami bwa Kristu wapfuye akazuka akaba aganje ijabiro. Nguko uko twabaye abami n’ibikomangoma mu rupfu n’izuka bya Kristu Yezu.
Luka aratubwira ibyiciro bibiri by’abantu muri iyi vanjili: hari abinjiye bari mu nzu imbere, hari n’abari hanze. Abinjiye ni abo bateze amatwi Yezu, bafite inyota yo kumva ijambo rivuye mu kanwa ke, ni na bo Yezu yita abavandimwe be b’ukuri.
Abari hanze, ni abo banze kwinjira kubera impamvu zitandukanye, kandi ntibagire inyota yo kumva Ijambo Yezu atangaza. Aho ni ho dusanga ba bandi baje kumukura rwagati mu bo yigishaga babonye amaze igihe ataza ngo arye ananywe hamwe na bo nk’uko byari bisanzwe, bakibwira ko yahanzweho. Nyamara yarimo akora icy’ingenzi cyatumye aza hano ku isi: Kuronkera abayituye Umukiro ukomoka ku Mana Data.
Mu by’ukuri Yezu Kristu ni umwarimu mwiza, ukoresha imvugo iboneye ngo ashaka ko umwumva wese yumva neza kandi agasobanukirwa, hanyuma akagenda agakora. Ibyo akatwereka ko akenshi bitabura kidobya.
Ni kenshi amasano dufitanye n’abantu atubera umutwaro ushobora no kutubuza gukora ugushaka kw’Imana Data waturemye atwishushanyije, kandi akaduha ubutumwa muri iyi si bwo gukora tukayigira nziza, kurusha uko twayisanze. Bityo agahamya ko abavandimwe be, atari abitwaza ibyo basanze isi yatwambitse, nko kuba dufitanye isano y’amaraso gusa, dore ko na byo atari bibi; ahubwo ko abavandimwe ba nyabo kandi batazarangira kugera no mu bugingo bw’iteka, ari bamwe twahuye duhujwe no kwemera Imana umubyeyi wa twese udukunda kandi tugakora igihe cyose icyo idushakaho: “Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza”. Ngicyo icyo nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka adusaba none; gushishikarira kumva Ijambo rye kandi tukihatira kurikurikiza mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nta kurindira ejo cyangwa ejo bundi ngo dukore icyo Imana idushakaho, ni ugukora none kuko buri munsi uzana n’ibyawo kandi nta we igihe kigeze gitegereza ngo arangize ibyo atarangije mu mwanya washize.
Dusabirane rero kugira uwo mwete wo kumva Ijambo ry’Imana, no kwihatira kurishyira mu bikorwa; kuko abavuga ngo Nyagasani Nyagasani Atari bo bazabona Imana, ahubwo ingoma y’ijuru ari iy’abakoze icyo Imana ishaka. Tubisabirane kuko tubikeneye cyane.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Emmanuel NSABANZIMA