Adiventi itwibutsa iki?

Inyigisho yo ku wa Mbere w’icyumweru cya 1 cya Adiventi, B

Ku ya 01 Ukuboza 2014

AMASOMO MATAGATIFU: 10. Iz 2,1-5; 20. Mt 8, 5-11

Igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, kikatwibutsa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu. Ibi byumweru bine binatwibutsa kwegukira Inkuru nziza ya Yezu Kristu dusanga mu Mavanjili ane no kuyakira twivugurura. Ni yo mpamvu Icyumweru cya 1 cy’Adiventi kirangwa n’imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma: amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bigaruka cyane kuri Yohani Batista integuza ya Yezu Kristu: « Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanwe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera » (Yh 1, 6). Icyumweru cya gatatu ariko gifite umwihariko wo kuba icyumweru cy’ibyishimo (gaudete dominica): kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe. Naho icyumweru cya 4, kigaruka cyane ku ivuka rya Yezu, bikagaragazwa n’Umumalayika usura Yozefu na Mariya. « Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati: Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana Umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu ’» (Mt 1,20). Hamwe na Bikira Mariya na Yozefu tugomba kwakira umukiza tukamutwara, tukamubyarira isi n’abavandimwe.

Biri n’amahire ko muri iki gihe cy’Adiventi ari bwo twizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, uba ku ya 8 ukuboza. Bikira Mariya rero ashushanya Yeruzalemu yishimiye kubona umukiro maze igatera akamo k’ibyishimo igira iti: « Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho. Umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye cyangwa umugeni witatse imirimbo ye » (Iz 61,10). Ubu butasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya bukatwigisha ko ntawe utegerereza Imana mu bwandu bw’icyaha ari na rwo rugendo dusabwa gukora muri iki gihe.

Igihe cy’Adventi kitwigisha gutegereza, kwakira no gutwara Umukiza ngo tumubyarire isi. Uko gutegereza kuri mu buryo bubiri: gutegereza Yezu nk’Umucunguzi n’Umukiza no kumutegereza nk’Umucamanza. Kandi koko ntidushidikanya, Umucunguzi wari utegerejwe yaraje, ahora aza kandi azagaruka gucira urubanza abazima n’abapfuye.

Yezu kristu yaraje, yatweretse inzira, yo gukurikiza ubuzima, imibereho ye, ibikorwa bye n’inyigisho ze ngo kandi twigane ubuzima bwe bw’umusaraba burumbuka ibyishimo bya Pasika. Ahora aza mu bimenyetso bidukiza. N’ubu araje mu Ijambo rye no mu masakramentu cyane cyane iry’imbabazi n’Ukarisitiya. Ariko azagaruka nk’umucamanza.

DUKORE IKI?

Mu kwitegura aya maza ya Nyagasani yombi, amasomo y’uyu munsi aradusaba ibi bikurikira: Kwibuka ko Imana ari umubyeyi wacu tugomba kwizera igihe turi mu kaga, ibyago n’ibyaha bityo Imana ikatwereka inzira zayo tukazikurikiza.

Adiventi ni urugendo rudusaba kuba Maso. Ntiwakora urugendo usinziriye, nta mbaraga, nta bushake, nta muhate cyangwa ushonje. Imbaraga tuzazivoma mu masakramentu cyane cyane iry’imbabazi tuzahabwa muri iki gihe.

Buri wese agomba kwivugurura mu murimo we kandi akawuhuza n’ubukristu, haba muri Kiliziya no mu buzima busanzwe. Buri wese yahawe umurimo we.

Kuba maso kandi ni ukwegukira isengesho. Kujya mu misa kenshi no kwivugurura mu isengesho iwacu. Kubyuka, kurya, kuryama, mbere y’igikorwa runaka tugasenga.

Kwirinda gusubira inyuma no kwiha ikiruhuko mu isengesho. Iyo turangamiye Yezu mu isengesho ubutaretsa ni ho atubwirira ati: “Ndaje mbakize”. Ariko ibyo na byo bikorwa mu kwemera.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho