Agaciro ko gusiba no kwigomwa

Inyigisho yo ku wa Gatanu ukurikira uwa Gatatu w’ivu

Amasomo: Iz 58,1-9a; Mt 9,14-15

Umuntu asomye ivanjili ya none yihuta, adafashe akanya wo kuyizirikanaho, yakeka ko Yezu arwanya umugenzo mwiza wo gusiba cyangwa se kwigomwa. Yezu asubije abigishwa ba Yohani bamubajije impamvu abigishwa be badasiba kurya kandi biri mu mategeko ya Musa. Yezu arabasubije ati: “Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. Yezu ashatse kubera ko umuntu adasiba agamije gusiba gusa! Umuntu ntiyizirika umukanda agamije kwibabaza gusa! Urugero, mu gihe cy’ihinga, ntabwo umuhinzi yizirika umukanda, akemera agatoranya mu mbuto y’ibishyimbo utwo ateka abona tutujuje ubuzirange, ntabikora agamije gutungwa gusa n’utwo tw’ibihuhwa cyangwa utujonjori. Si uko ari two turyoshye, si uko ari two turimo intungamubiri. Mu ihinga ry’ibirayi, igihe imbuto iba ihenda cyangwa ari nke, bikajyana n’inzara y’ibiba, usangwa bamwe bajonjoramo imicwira cyangwa imitotwe (uturayi tubi tudashora kumera), maze bakaduteka. Si uko ari two tuba turyoshye. Umuhinzi yizirika umukanda agamije kubiba ngo azabone umusaruro utubutse. Kwigomwa no kwizirika umukanda bikorwe hagamijwe kugera ku cyiza kisumbuyeho.

Kuba hari uwigomwa akagira udufranga agenda yizigamira kuri konti, akaba yiyibagije kwifurahisha nk’abandi bose babayeho neza, si uko abonye iryo raha ryamugwa nabi, ahubwo aba agamije kuzunguka ejo hazaza byisumbuyeho. No kwigomwa cyangwa gusiba ntibigakorwe nko kurangiza umuhango. Iyo myifatire y’inyuma gusa cyangwa se imihango, imigenzo n’imiziririzo itaganisha ku busabaniramana no kugusaranganya n’abababaye, Yezu ayamaganira kure. Tuzirikane ko bidahagije kwisigisha ivu mu Gisibo niba tutababarana n’abababaye ngo twishimane n’abishimye. Nta cyo byaba bitumariye, muri iki Gisibo, kuba twakwigomwa bimwe mu byo dukunda cyane kandi byiza nko mu biribwa, ibinyobwa…niba ibyo twigomwe tutabiramiza abatagira kirengera. Nta cyo byaba bimaze kwibwira ngo nahimbaje neza Igisibo kuko ntaririmba Aleluya, ahubwo nkambara umwambaro w’ishavu riganisha ku mizero…ibi byose twaba tubyakira nabi niba bitatubibamo umutima w’urukundo rw’Imana na bagenzi bacu.

Ugusiba cyangwa ukwigomwa ku mukristu ni umugenzo mwiza ariko rero ugira agaciro igihe uwukora umunywanishije na Yezu Kristu. Ufite Yezu afite byose; nta kindi yasabwa kwigomwa; yasabwa kwigomwa iki kindi se ko ukwigomwa nyako gushyitsa by’indunduro kuri Yezu Kristu. Igihe bari bakiri kumwe na Yezu, ba Cumi na babiri ntibigomwaga; bari bafite Imana-Muntu rwose. Nyamara igihe abavanwemo, apfiriye ku musaraba, byo bisanze mu mage, mu bwigunge, mu kwigomwa gukomeye. Bagiye mu nzu barifungirana, mu bwoba, mu kwigomwa no kwibabaza kubera gutinya abayahudi. Bikira Mariya yari kumwe nabo, abahumuriza, basenga bategereje gusa ihumure ry’izuka batangarizwa na Data uri mu ijuru nk’uko byari byaranditswe.

Yego Yezu turi kumwe by’ikirenga muri Ukaristiya Ntagatifu, ariko kandi uku kuba hamwe natwe kudusaba kwigomwa, gusiba, no kugira ibyo twibabazaho kuko tutaramusingira neza ku buryo busendereye kandi buhoraho. Muri make turacyari mu rugendo, ntituragera aho twaremewe kuzatura ubuziraherezo. Ikindi kandi turacyari abanyabyaha n’abanyantege nke, ntituraba intungane nka Data uri mu Ijuru. Byongeye dusabwa gusiba no kwigomwa kuko uko hari ubwunganizi bw’abandi nkenera buri munsi ngo mbeho, ni nako hari abakeneye ubwanjye ngo batere kabiri. Twigomwe, dusibe kugira ngo twunganirane.

Koko Igisibo gishimwa n’Uhoraho, si ukugarukira ku kwisiga ivu cyangwa kwambara ibigunira, si ukuba tutaririmba Aleluya, si ukwikomanga mu gituza ngo “koko naracumuye rwose” ngo ube wakwibwira ko bihagije, si ukwijima mu maso cyangwa gupfukama umwanya munini mu nzira y’umusaraba…Igisibo gishimisha Imana Data ni: uguca ingoyi z’akarengane (kwirinda kurenganya umuntu, ugakurikiza ubutabera kandi mu rukundo), gukuraho ibishikamira muntu byose cyane cyane icyaha n’ingeso mbi kidukururamo, gusangira ifunguro ryawe n’umushonji, kugoboka abatagira aho bikinga, …kwishyira mu mwanya w’ubabaye, ukamutabara uko ubashije bitewe n’ubushobozi bwawe kandi ukabikora umwubashye nk’umuvandimwe wawe.

Dukomeze tugire Igisibo cyiza. Ineza ya Yezu Kristu iduhoreho, ariko kandi natwe amizero yacu ahore amushingiyeho.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho