Inyigisho yo ku wa gatanu, 15 Mutarama 2016, Icyumweru cya 1 C gisanzwe
AMASOMO: 1 Sam 8, 4-7.10-22a Zab 88,16-19 Mk 2, 1-12
Abantu b’impuguke mu Mateka bakunze kuvuga ko Amateka yigisha (L’histoire nous enseigne). Ni byo koko, tugiye dusoma neza Amateka twajya dukuramo amasomo menshi yatuma turushaho gutunganya ibihe turimo ari na ko dutegurira neza abo tuzasigira iyi si dutuyeho. Iyo umuntu yirengagije Amateka cyangwa akayasuzugura, ingaruka ziba nyinshi kuko ahakuwe ukuri hakubakirwa ikinyoma ibinyoro bihatangatanga.
Amateka Umuryango w’Imana wanyuzemo ahamya neza ubwo buhanga bw’Abanyarwanda basobanuye ko agapfa kaburiwe ari impongo. Umuntu we agomba kumenya ubwenge agahitamo inzira zimwubaka kandi zizagirira akamaro ibisekuru bizaza hanyuma. Uwitwa Musa yafashije Umuryango w’Imana kwigobotora ubucakara bwa Farawo mu Misiri. Yasimbuwe na Yozuwe wagejeje iryo hanga muri Kanahani igihugu bari barasezeranyijwe. Yozuwe arangije ake, hakurikiyeho abagabo b’ibirangirire (Abacamanza) bakomeje gufasha Isiraheli mu gutera imbere yihatira kumenya no kwemera ko Uhoraho ari we Mwami wayo. Tuzi ko na Samweli abarirwa muri abo Bacamanza. Ariko igihe Samweli yari ageze mu zabukuru, habayeho impinduka mu bantu bari bafite amashagaga yo kwigana andi mahanga yose ya kure. Ubwo bateye impagarara ngo barashaka kuyoborwa n’abami nk’uko byari bimeze ahandi. Icyo ibyo byari bihishe ariko, ni uko Abayisiraheli bari baradohotse mu kumenya no kwemera Imana y’ukuri, ya yindi ya Aburahamu, Izaki na Yakobo, ya yindi rukumbi yahaye Amategeko Musa. Kwirarika no kwivumbura kuri Samweli byatumye Imana ibemerera kuyoborwa n’abami nyamara ariko nk’uko baburiwe na Samweli amaze kuvugana n’Uhoraho, ibihe byakurikiyeho byabaye amage akomeye ku buryo iyo baza kugenza make bakumvira Samweli bari kureka Imana ubwayo akaba ari yo ikomeza kubayobora neza.
Tugire amasomo twinjiza mu mutima wacu. Irya mbere ni uko ari ngombwa kuzirikana kenshi amateka ya Isiraheli kugira ngo twiyemeze kureka Imam isumba byose ikatuyobora aho kwifuza kugenza uko abayizi bagenza. Ese niba nemera Imana y’ukuri, ngenze nte muri ibi bihe ndimo? Ni ngombwa kwibaza. Isomo rya kabiri, ni ukureba Yezu Kristu; kwemera ko akorera byose muri twe. Zirikana ukuntu abigishamategeko bari bicaye i Kafarinawumu bitegereje Yezu akiza ibyaha umuntu wari wararemaye. Baramuhinyuye banga kwemera ko ari Imana koko. Hari igihe abantu b’iki gihe natwe twigiramo ihinyu maze amateka ya Yezu ntituyiteho. Ivanjili idutekerereza amateka ya Yezu n’ibyo yakoze akiza indwara z’amoko yose, abohora abari baraboshywe n’ibyaha ari na ko atumura amashitani atagira ingano. Iyo dusoma Ivanjili tudasenga, tuyifata nk’amateka y’amakabyankuru maze umukiro yakagombye kutugezaho tukawivutsa. Dusabirane ejo uyu mugani ngo agapfa kaburiwe ni impongo utatwuzurizwaho.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Remi, Mawuri, Pawulo, Rasheli, Fransisiko Ferinandezi Kapiyasi, Arinoludo Yanseni na Tarisisiya, badusabire ku Mana.
MUTAGATIFU PAWULO DUHIMBAZA NONE.
Pawulo uwo, nta kumwitiranya na Pawulo Intumwa. Uwo duhimbaza none, ni umwe mu Banyabutayu ba mbere. Ubuzima bwe tubushyikirizwa na Mutagatifu Yeronimo wabwanditse ahagana mu mwaka wa 400. Iyo ntwari yabyirukiye gutsinda ikitwa Pawulo, yavukiye mu Ntara ya Tebayida iri ku mucyamo w’uruzi Nili ahagana mu wa 228. Yarezwe neza n’ababyeyi be ariko yabaye impfubyi afite imyaka 14 gusa. Yakuze akunda iyobokamana akaba umunyaneza bitangaje.
Mu mwaka wa 250 uwitwa Desiyo yadukanye ubugome agamije guhatira abakristu guhakana ukwemera kwabo. Ni icyo yashakaga cyane cyane mbere yo kuvusha amaraso. Pawulo wabonaga abayoboke benshi bahakana ukwemera kubera ubwoba, nta mahitamo yari asigaranye kandi yumva anatinya ububabare burenze urugero bicaga abakomeye ku kwemera. Yari umuntu ukenga cyane maze ahitamo kwihisha aho gusiga ibintu bye cyangwa kwicwa urw’agashinyaguro. Burya ariko rero koko, rwaje kare: Hari muramu we wahoraga ararikiye kuzungura amasambu ye. Uwo munyeshyari yacuze umugambi wo kuvuga aho Pawulo yihishe.
Pawulo akibimenya, yahise ahungira mu butayu aho yasanze ubuvumo buri hafi y’umugezi n’igiti cy’umuzeti. Yambaraga amashami yacyo, imbuto akazifungura akarenzaho utuzi. Yibwiraga ko azihisha aho kugeza igihe abanzi ba Kiliziya bazarekera. Nyamara uko yasengaga ni ko yarushagaho gukunda umutuzo akumva ashyikiranye n’Imana by’ukuri. Yikundiye ubwo buzima kugeza atashye mu ijuru afite imyaka 113. Nta wundi muntu yongeye kubona uretse Mutagatifu Antoni wahishuriwe imibereho ya Pawulo akajya kumusura bagahuza urugwiro bagasenga bakanezerwa.
Ubuzima bwe nibudutere inyota yo gukunda cyane Imana n’ibyayo tugire ubwenge buzatugeza mu ijuru.
Padiri Cyprien BIZIMANA
Guadalajara/Espagne