“Agati kadateretswe na Data wo mu ijuru kazarandurwa”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 18 gisanzwe, A

Ku ya 05 Kanama 2014

Bavandimwe, nimuryoherwe n’ijambo ry’Imana,

1. Mu Kinyarwanda baravuga ngo “amagambo aryoha asubiwemo”. Ukunda gusoma cyangwa kumva ivanjiri nawe yavuga ati “ivanjiri iryoha isubiwemo”. Muribuka ko mu byumweru bishize amasomo y’ivanjiri yagarutse kenshi ku nyigisho Yezu yatanze mu migani. Burya rero umuntu agucira umugani agirango utekereze kandi icyo ukora ugikore nk’umuntu wumva ibyo akora kandi uzi iyo agana. Nyuma y’aho abafarizayi n’abigishamategeko batangiye kumurwanya ku mugaragaro bashaka no kumwica, Yezu yatangiye kwigisha avugira mu migani kugirango abigishwa be bahitemo, bamese kamwe, bamukurikire cyangwa bazibukire bisubirire inyuma. Ukurikira Yezu ajenjetse, atazi ko iyo nzira ishobora kumugeza ku musaraba, uwo byaba byiza akuyemo ake karenge akareka kumukurikira. Muri iyi migani hari uwo urumamfu mu ngano twasomewe ku cyumweru cya 16 n’uw’urushundura twasomewe ku cyumweru cya 17 gisanzwe cy’umwaka A. Iyi migani ivuga ko ubuzima bwacu buzarangizwa n’urubanza, aho abagome bazahanwa by’intangarugero. Ivanjiri y’uyu munsi iragaruka kuri iyi nyigisho y’indunduro y’abagomeramana.

Bariyimbire abayobozi babi

2. Ivanjiri itubwira ko aho Yezu amariye kwigisha ko atari igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu, ko ahubwo ari ikimuva ku kanwa kimuhumanya, abafarizayi barakajwe n’iyi nyigisho. Nyuma abigishwa ba Yezu baje kubimwibutsa maze abasubiza agira ati : “Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru kazarandurwa. Nimubihorere ni impumyi zirandata izindi mpumyi” (Mt 15, 13-14). Aya magambo akakaye atwibutsa ijambo Yezu yavuze bamubajije niba atari byiza kurandura urumamfu ruri mu ngano. Yezu yabasubije agira ati : “Nimureke bikure byombi kugeza ku isarura, igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi nti ‘Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye’”(Mt 13, 30). Mu gusobanura uyu mugani Yezu yavuze ko urumamfu ari abana ba nyakibi, inkozi z’ibibi zitera abandi kugwa mu cyaha. Nyuma y’urubanza ikibategereje ni ukurohwa “mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo”. N’umugani w’urushundura utwigisha igitegereje intungane n’abagome. Ngo igihe cy’urubanza “abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. Maze bo barohwe mu nyenga y’umuriro ; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo” (Mt 13,49-50).

Bavandimwe, iyo Yezu avuze ati “Nimubareke… Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru kazarimburwa”, aba asubiye muri iriya nyigisho y’urumamfu n’urushundura. Aba atwigisha ko abagira nabi bazabiryozwa.

3. Iyi vanjiri rero iribanda ku bantu basopanyiriza Imana, abarakazwa n’ukuri kwayo, uduti tutateretswe n’Imana yo mu ijuru, imamfu mu ngano, abana ba nyakibi, inkozi z’ibibi zitera abandi kugwa mu cyaha, abagome. Imana y’inyampuhwe n’umucamanza mwiza irabareka kugirango babone igihe cyo kwicuza kugirango babone agakiza. Nyamara nibanangira imitima kugeza ku ndunduro bazarandukana n’imizi n’imihamuro. Bazarira bahekenye amenyo. Aho Abanyarwanda bavuga ngo “agapfa kaburiwe ni impongo”, ivanjiri yo iragira iti “ufite amatwi niyumve” (Mt 13, 43).

4. None se sitwe tubwirwa igihe cyose tuvuga ibinyoma aho kuvuga ukuri, igihe mu munwa wacu hasohokamo ibitutsi n’amagambo asesereza aho gusohokamo amagambo meza ahumuriza abandi ? Sitwe se tubwirwa igihe cyose mu munwa wacu hasohotsemo amagambo yo guhangana aho kumvikana no kumva abandi? Bavandimwe, iyi vanjiri niducyebure. Niba turi abayobozi twisuzume turebe niba tutari impumyi zirandase izindi. Niba amagambo adusohokamo atari uburozi. Turebe natwe niba tutitotombera abatanze igitekerezo gitandukanye n’icyacu. Cyane cyane iyo byitwa ko tubategeka. Turiyimbire rero niba twivumbuye, amatwi tukayavuniramo ibiti ngo tutumva tugahinduka. Nitutisubiraho inzira zikigendwa bizaturangirana nk’urumamfu mu ngano cyangwa nka kariya gati ko mu ivanjiri katateretswe n’Imana Data wo mu ijuru. Ijambo ry’Imana ribakomeze kandi ribaryohere !

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho