Ahari wenda bazumva maze buri wese yihane imyifatire ye mibi

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 17 gisanzwe, A

Ku ya 01 Kanama 2014

AMASOMO: 1º. Yer 26, 1-9; 2º Mt 13, 54-58

Uyu wa gatanu dukunze kuwita uw’imboneka: nta kindi bisobanura cyane cyane mu Rwanda, ni umunsi wo gushengerera YEZU KIRISITU mu UKARISITIYA. Abiyumvamo iyo ngabire babisingirize Nyagasani kandi bahore ku mavi basabira impabe nyinshi ziri hirya no hino ku isi. Iyo umukirisitu gatorika avumbuye ibanga ryo gushengerera YEZU, aba ateye intambwe ikomeye kuko ubuzima bwe bwose buhinduka ukurangamira Umucunguzi YEZU KIRISITU. Amasengesho yose yo gusingiza n’andi moko menshi yo gusenga agira icyanga iyo umuyoboke w’ijuru aryoherwa no gutuza akarangamira YEZU KIRISITU uhora amutegereje cyane cyane muri Ukarisitiya, muri Taberinakulo kugira ngo amusangize amabanga ye aryoshye bitangaje. Dukomere kuri iryo banga rihanitse.

Uyu munsi kandi uhuriranye n’ibirori Kiliziya irimo ihimbaza urugero rwiza rwa Mutagatifu Alufonsi Mariya wa Ligori. Yabayeho kuva mu wa 1696 kugeza mu wa 1787. Yari umunyamategeko nka ba bandi tuzi baburanira abandi mu nkiko. Igihe cyarageze aza kumva akunze mbere na mbere ubukirisitu maze yiyemeza kureka ibyo yarimo atangira kwigisha Gatigisimu abakene. Yabaye Padiri nyuma ahabwa n’ubwepisikopi. Bidatinze yashinze umuryango w’Umucunguzi Mutagatifu (Très Saint Rédempteur) uhuje abitwa Rédemptoristes. Ni abantu biyemeje kumufasha gukomeza ubutumwa yatangiye. Inyigisho ze zibandaga mu gusobanurira abantu ko Imana idukunda cyane yo yanyuze kuri Nyina wa Jambo ngo ijandure inyoko muntu yari yaraheze mu isayo y’icyaha. Izo nyigisho ze kandi zanibandaga ku mico mizima ikwiye kuranga umuntu wese wiyubaha (Morale). Inyigisho ze yazubatse neza ashaka kuvuguruza abantu bari baradukanye ibitekerezo bikakaye n’inyigisho zikura umutima. Bene izo nyigisho ni izibanda gusa ku bihano abantu babi n’abahakanyi bikururira. Akenshi ntizakirwa neza n’ubwo bwose zakiza uwazikurikira atabitewe n’ubwoba ahubwo akuruwe n’ukumvira ibyo Kiliziya yigisha yabwirijwe na YEZU KIRISITU utabasha kuyoba no kuyobya. Umutaliyani Alufonsi Mariya wa Ligori yatabaye roho nyinshi azitoza isengesho, gukunda YEZU wabyawe na Bikira Mariya no kurangwa n’imico myiza.

Ibyo tuvuze bifitanye isano ya hafi n’inyito twahaye inyigisho ya none. Nyagasani Imana Data Ushoborabyose ashaka ko tumutega amatwi twubahiriza abahanuzi adutumaho. Iyo twitoza kumurangamira muri Ukarisitiya, dusobanukirwa n’ibyo abo Imana idutumaho batubwira. Iyo twifitemo amatwara y’ubwirasi, ntacyo tuzirikana kandi inzira twihangira zidukururira amakuba. Yeremiya umuhanuzi yatumwe n’Imana ku Bakuru ba Yuda ariko banga kumwumva. Ingaruka z’ubwirasi bwabo zaje ari simusiga. YEZU KIRISITU yigishirije mu gace k’iwabo baramuryega na We ntiyahakorera ibitangaza byinshi! Bungutse iki? Ntacyo. Ubuzima bwa Alufonsi Mariya wa Ligori na bwo bufitanye isano n’iyo nyigisho mu gihe yanze kurebera abantu batangazaga inyigisho ziberamye agahagurukira gusobanurira neza abantu uko bakwiye kwifata bamurikiwe n’inyigisho za Kiliziya zizira ubuyobe.

Dusabe ingabire yo kurangamira YEZU KIRISITU. Mu Ukarisitiya azaduhishurira byinshi. Tujye twitabaza ingero nziza n’inyigisho zisukuye dusangana abatagatifu. Tujye twitegereza ibyo tubona mu isi maze dutege amatwi twumve icyo YEZU KIRISITU ashaka ko tubwira ab’ibihe turimo.

YEZU KIRISITU ASINGIZWE, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Alufonsi Mariya wa Ligori na Feligisi baduhasabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho