Ku wa 6 w’icya 32 Gisanzwe, B, 17/11/2018 9 Ugushyingo 2018
Amasomo: 1º. 3 Yh 5-8; Zab 112 (111), 1-6; Lk 18, 1-8
Ivanjili twumvise irangije ibaza ikibazo abenshi bazi mu mutwe: Mbese aho igihe Yezu azagarukira azasanga hakirangwa ukwemera ku isi? Cyakora nyine iyi vanjili yateruye ishaka kutwibutsa ko ari ngombwa gusenga ubutarambirwa. Yezu yashatse kubisobanura yifashishije umugani avugamo umucamanza utaratinyaga Imana ntagire n’uwo yubaha n’umwe. Birumvikana ko umuntu nk’uwo aba yarigize ingunge. N’imirimo ye akenshi ntayuzuza neza. Abaho nk’ikingenge cyangwa icyihebe gikanuye amaso muri iyi si. Ibyo ni ukuri ku mucamanza Yezu atubwira. Ngo hari umupfakazi wahoraga asiragira ajya kumubwira ngo amurenganure. Birumvikana ko kenshi uwo mucamanza yamuteraga utwatsi akamwuka inabi ntamwumve. Ariko umupfakazi yarakomeje arasiragira. Ntiyahwemye kumugana buri munsi amusaba ko yamurangiriza urubanza. Byageze aho uwo munyagitsire aragamburuzwa amuha uburenganzira bwe.
Ibyo byose Yezu yabivuze ashaka kutwigisha ko tutagomba gutuza gusenga. Ahari impamvu ducika intege ni uko akenshi amasengesho yacu aba ari ayo gusaba ibyo dukeneye. Ni kenshi rero dutegereza tugaheba bityo tukabirambika byose ntitwongere gusenga. Ibyo Yezu atubwiye none bishobora gufatwa muri urwo ruhande rwo gusaba no gusabiriza Imana dutitirije. N’ubwo rero twabona ibyo dusaba bituzuzwa, inama Yezu Kirisitu atugiriye ni ugukomeza isengesho kugera ku ndunduro yemwe y’ubuzima bwacu. Ariko rero inyigisho ya none iratwizeza ko uko biri kose nidukomeza gusaba tuzageraho duhabwe. Reka twe kwirengagiza ko hari urundi ruhande rw’isengesho na rwo rugomba kwitabwaho ubutaretsa: Gusenga dusingiza Imana twishimye nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we. Iyo uri kumwe n’umubyeyi wawe niba umukunda koko, cyangwa se iyo uri mu kiganiro n’inshuti yawe, rwose nturambirwa. Ikiganiro tugirana n’Umubyeyi wacu wo mu ijuru ntikiturambira iyo koko dukunda Yezu Kirisitu bitari ibi bya nyirarureshwa.
Ntitwabura kuzirikana bihagije ku cy’ingenzi muri rusange dukwiye gusaba. Yezu yigeze kubwira abigishwa be ati: “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira” (Lk 17, 6). Dore no mu ivanjili ya none agize ati: “Ariko se, igihe umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?”. Urebye neza ibibera kuri iyi si, usanga bigira uruhare mu gusibira ukwemera mu mitima y’abatari bake. None se nk’inabi iri mu isi…Mugira ngo ntigabanya ukwemera muri benshi cyane cyane iyo igirwa n’abitwa ko babatijwe mu izina rya Yezu Kirisitu? Akarengane se ko…Urugomo? Intambara ziri hirya no hino? Ibinyoma byoretse iyi si? Kandi igihangayikishije ni uko ibyo byose n’ababatijwe bitwa abakirisitu babikora cyangwa bakabirebera nta cyo bitayeho.
Ibikorwa bivuguruza ukwemera, na byo ni byinshi. Hari ababyeyi bafite agahinda kubera ko ababo bataye ukwemera bakitabira ibiterasoni. Twibuke Monika nyina wa Agusitini: yamaze imyaka 18 yose asabira umuhungu we. Isengesho rye ryarakiriwe maze Agusitini arahinduka ndetse yitamuramo umuhanga uhambaye mu by’Imana n’iby’ubwenge. Ubu inyigisho ze ziratumurikira zidufasha kumva Ibyanditswe Bitagatifu. Iyo Monika arambirwa akarambika isengesho se urumva atari kuba yivangiye ubwe? Ntitukarambirwe. Ntitukivane mu musabano dufitanye na Data Ushoborabyose. Ntiduhere mu marira ngo: “Isi imeze nabi”. Tuyirebe tuyisabire. Tuyisabire ukwemera ubutarambirwa. Turebe ibyo Sekibi arimo akorera mu isi: Nyamuneka ntiducike intege. Igihe kizagera Uhoraho abyutse Kiliziya ye ayiyobore iwayo h’ukuri mu ijuru. Dushimire Imana kubera abantu batari bake bitangira Ingoma yayo. Abo bose bafasha Kiliziya mu butumwa bwayo. Abo bose bunganira abasaseridoti. Abo babafasha batanga n’amafaranga yabo kugira ngo ubutumwa Kiliziya ishinzwe butere imbere. Abo ni nka wa wundi Gayo Yohani intumwa yatubwiye wakiriye neza Abakirisitu kandi akabafasha.
Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakiwe. Abatagatifu duhimbaza none, Elizabeti wa Hungariya, Gerigori Umunyabitangaza, Hilida, Asiskolo, Aniyano, Hugo, Filipina Dukesine na Yohani wa Kastiyo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana