Inyigisho y’icyumweru cya 32 gisanzwe, C, ku wa 6 Ugushyingo 2016
Amasomo tuzirikana : 1) 2 Mak 7,1-2.9-14; 2) 2 Tes 2,16-3,5; 3) Lk 20,27-38
- Aho gukoreshwa icyaha ku mbaraga, nahitamo gupfa kuko nemera ko Uwo nemera azanzura kandi akangororera.
Mu ijuru, abantu bagerayo gute? Igisubizo turagisanga mu isomo rya mbere n’irya kabiri? Barwana intambara y’ukwemera (2 Mak 7,1-2.9-14; 2 Tes 2,16-3,5). Iyo abantu bageze mu ijuru babaho bate? Igisubizo turagisanga mu Ivanjili (Lk 20,27-38).
Amasomo y’iki cyumweru aratuvana muri Kiliziya iri mu rugendo hano ku isi, atujyane muri Kiliziya y’abatagatifujwe (yo mu Ijuru), ndetse aratwereka uko tugomba kurwana urugamba kugira ngo tubone kugera muri Kiliziya yo mu Ijuru.
Muvandimwe, fata umwanya wongere usome isomo rya mbere ry’uyu munsi “2 Mak 7,1-2.9-14”, uratangarira ubutwari bw’abavandimwe barindwi na nyina ubabyara. urumva neza uburyo abo bavandimwe bitwaye imbere y’uwabahatiraga kurenga ku mategeko n’imigenzo y’abakurambere. Aho gutatira ukwemera kwabo, aba bavandimwe barindwi na nyina bahisemo kwicwa urubozo ariko bakomeye k’ukwemera. Umwe mbere y’uko yicwa yaraguruye ijwi agira ati “twiteguye gupfa , aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu” (2Mak 7,2). Aba bavandimwe barindwi kimwe n’umukambwe Eleyazari, tubwirwa muri iki gitabo, nib o babimburiye abahowe Imana bo mu isezerano rishya, ba bandi bose bemeye guhara amagara yabo bazira ko bemeye Imana na Yezu Kristu, uhereye kuri Mutagatifu Sitefano kugeza na n’ubu.
Ikibazo nibaza: ese ubutwari nkaburiya buracyagaragara imbere y’abashaka kudutesha ukwemera kwacu? Umukobwa (cyangwa umugore) w’umukristu umaze imyaka 5 mu bushomeri ubwiwe ko arahabwa akazi nyuma yo gutanga ruswa y’igitsina yabyitwaramo ate? Aremera yishore mu busambanyi cyangwa aremera agume mu bushomeri? Naho se umaze igihe mu kazi, nawe aramutse asabwe gukora amakosa kugira ngo akunde agume mu kazi, azemera yirukanwe cyangwa azemera akoreshwe ibihabanye n’ukwemera kwe?
Igisubizo cyanjye ni iki: Aho gukoreshwa icyaha ku mbaraga, nahitamo gupfa kuko nemera ko uwo nemera azanzura kandi akangororera. Urumuri rwa Yezu Kristu wapfuye akazuka ntirudukomeze. Roho Mutagatifu utanga ingabire yo kwiyumaganya nadukomeze muri izi ntambara z’ubushomeri, z’ibyubahiro, z’ubukuru, z’inzara, z’amashuri, z’ukwemera, z’urushako, z’irari, z’ibizira n’ibitazira, mu ruhando rw’amadini menshi atandukanye, kugira ngo umwanzi atazindutsindiramo. Roho Mutagatifu nakomeza abemera badata ukwemera. Roho Mutagatifu nakomeze abemera, ntibemere gukorera umwanzi udahwema kubagabaho ibitero buri munsi. Roho Mutagatifu nakomeze abemera maze barangamire Yezu Kristu wapfuye akazuka, Niwe ntsinzi y’abemera. Roho Mutagatifu utanga ingabire yo kwemera ko ubuzima bwacu butaragizwa n’urupfu, natwe naduhe iyo ngabire, kugira ngo tureke kuba ba “ mpemuke ndamuke”.
Roho Mutagatifu natwumvishe ko nyuma y’ubu buzima buzima ko hari ubuzima butazima. Nyagasani Yezu Kristu yatweretse urugero rwa bariya bavandimwe kugirango rudukomeze. Ntitugomba kurekura Yezu Kristu, kabone n’ubwo twasabwa gutanga amaraso yacu. Nidukomera ku Mana nibwo tuzakomera. Niturangamire Imana mu bibazo duhura nabyo. Ubukristu ntibugomba gukomwa imbere n’ubugome bw’abantu. Namwe bagome reka mbabwire: “ntimushobora kuba abagome ubuziraherezo”. nimumenye ko igihe cyanyu kibaze. Wowe ushorwa mu bukozi bw’ibibi n’ubugome, reka nkubwire: wikwemera gukora ikibi kuko ngo abandi nabo bagikora. Mwebwe mwese musenga Imana y’ukuri, reka mbabwire : “musabe kugira ngo turokoke abantu b’abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose” (2Tes 3,2). Kuri iki cyumweru, Roho Mutagatifu atumanukireho, aduhe kurwanira ishyaka ukwemera kwacu.
- Mu ijuru, umunezero wacu uzaba kurangamira Imana yonyine
Mu ivanjiri haravugwamo abavandimwe baridwi bashatse umugore umwe (mu buryo bukurikiranye) bose bagapfa nta n’umwe usize akana. Ikibazo kikaba kuzamenya nyir’umugore nyuma y’izuka. Ikibazo cyari kizamuwe n’abasaduseyi batemeraga izuka ry’abapfuye. Yezu yarabashubije ati “ ab’iyi ngoma nibo bagira abagore cyangwa abagabo. Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. Ntibazaba bagipfuye ukundi, bazaba bameze nk’abamalayika” ( Lk 20, 34-36).
Muri iki gihe, hari bamwe bibaza ikibazo gisa nk’icyo abasaduseyi bibazaga bitewe n’ibyifuzo birwanira mu mubiri wabo; usanga bamwe bibaza bati: “Ese mu ijuru nzogera kubana n’umugore/Umugabo wanjye?” “Niba mu ijuru bagira bagira abagore/abagabo sinzogera kubana n’uwo nabanaga nawe hano ku isi, maze kumurambirwa, nzahitamo undi!” “Ese mu ijuru habayo ka Mutzig? Habayo ka Fanta se?Ese mu ijuru habayo ka brochette? Ese mu ijuru habayo ibiryo n’imbuto ziryoshye ? ese mu ijuru nzakomeza gutegeka ? ese mu ijuru nzakomeza kuvura ? ese mu ijuru nzakomeza kwigisha ? » Ibi bibazo n’ibindi bisa na byo byose bijyana n’ibyifuzo by’umubiri dukurikije imimerere yacu yahano ku isi. Yezu ati « nyuma y’izuka tuzamera nk ‘abamalayika », ntibarongora, ntibarongorwa. Abageze mu ijuru banyurwa no kurangamira Imana yonyine ; Ibyiza byo mu ijuru biruta kure ibyiza byose bya hano mu isi ubiteranyije.
Abatagatifu bo mu ijuru, badusabire tuzaronke ibyo byiza Ijambo ry’Imana ridahwema kuturarikira buri munsi.
Umubyeyi wacu Bikira Mariya, Umwamikazi w’abatagatifu n’Abahowe Imana adusabire !
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paruwasi Muhororo/Nyundo