Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera

Inyigisho yo kuwa kabiri w’Icyumweru cya 29 Gisanzwe Umwaka C; 2019

 AMASOMO: Rom 5,12.15b.17-19.20b-21

                           Za 40 (39), 7-8a,8b-9,10,17

                          Lk 12,35-38

Bavandimwe, Kristu Yezu ni akuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu n’ukwezi kwahariwe Iyogezabutumwa turi kumwe kandi tuyobowe na Yezu Kristu uduha buri gihe ibyo abona bihwitse kandi bitubereye igihe tubimusabanye ukwemera, ukwizera n’urukundo kubera ko ari Umunyampuhwe ku buryo busendereye.

Imana Data Umuremyi n’umugenga wa byose, ntiyigeze atererana Muntu kandi yakomeje kumuba hafi. “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bwiteka” (Yh 3,16). Abantu bacunguwe n’amaraso ya Yezu Kristu, bityo aho icyaha cyakomotse kuri Adamu wa kera, gikurwaho na Kristu: Adamu mushya.

Icyaha n’urupfu bifite isoko imwe, ariko muri Yezu Kristu byaratsiratsijwe! Ineza y’Imana isumba kure ubukana bw’ubugome bw’icyaha, yatsiratsije ubu bugome. Imana yatwiyeretse muri Yezu Kristu, nuko ingabire y’ubuntu bwayo iduhoraho twe twari kuzapfa bidashidikanywaho kuko Imana ari inyampuhwe bidasubirwaho. (reba Sir 43,29).

Yezu Kristu yumviye Imana Se kugira ngo turonke ubugingo bw’iteka! Mu by’ukuri nta cyo twabona twagurana uru rukundo. Iyo Yezu atubwira ko turi inshuti tutari abagaragu, rwose aba akomeje kandi agahora abigaragaza. “Jye sinkibita abagaragu,…….ahubwo mbise incuti!” (Yh15,15). Ikindi kandi ni uko We ubwe anatwibwirira ko urukundo yatugaragarije aza kudupfira rukomeye: “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze!”(Yh15,13).

Bavandimwe urukundo Nyagasani yadukunze kandi adukunda ntirugira urugero. Uru rukundo rutugira incuti ze, rukaduha kugira uruhare ku Ngoma y’Imana tukitwa abana b’Imana, Abagenerwamurage n’Abasangiramurage wa Kristu. Icyo twe dusabwa ni ukwemera, ukwizera no gukunda Imana Umubyeyi wacu na Yezu Kristu waducunguye.

Guhora turi maso

Bavandimwe Imana koko na Yo ni Umucamanza w’intabera ariko ni n’Umunyampuhwe. Yumva ibyacu byose iyo tuyitakambira mu masengesho yacu n’Umutima utaryarya tugakunda ijambo ryayo n’isengesho ritaretsa, aribyo Yezu yise “guhorana amatara yaka!”

Twe tugifite uyu mutima wo kubona Imana nk’Umubyeyi ugira Impuhwe dusabe kandi dusabire n’abantu batagisaba Imana bagira ngo byose babyishoborera, bakumva ko bazarengerwa n’amaboko yabo yonyine kuri bo ngo Imana ntacyo ivuze mu buzima bwabo; ntibamenye ko isi twese idukaranga buri munsi kandi n’uwo itarakanga iba ikimwigaho imushakira ibirungo! Bikira Mariya Nyina wa Jambo i KIBEHO yaratubwiye ati: “Dusenge kandi dusenge no mu mwanya w’abadasenga.”

Burya iyo Imana idusaba gusenga ubutarambirwa si ukuturushya. Impamvu ahubwo ni uko hari igihe amasengesho yacu aba adatunganye. Ni byo Mutagatifu Agustini yavuze ati “Impamvu dusaba ntiduhabwe ni uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”. “Ngo rimwe umuntu yarigenderaga ahura n’Imana, niko kumubwira iti ‘Nsaba icyo ushaka cyose ariko Umuturanyi wawe ndakimukubira kabiri’. Nyamara ngo uwo muntu ntiyumvikanaga n’umuturanyi we. Umuntu ariyumvira, ati ‘nimusaba inzu, umunyagwa iramuha igorofa, nimusaba imodoka, iramuha rukururana, nimusaba umwana, iramuha impanga. Kera kabaye umuntu ati ‘ngiye gusaba ko Imana imvanamo ijisho rimwe maze we imukuremo yombi, abe impumyi burundu, yere kuzongera kuntesha umutwe’. Umuntu niko gusanga Imana ati nkuramo ijisho rimwe. Imana nyine nayo irimukuramo. Wa muntu ati ‘Ese ko umuturanyi wanjye utari kumuvanamo yombi? Imana iti ‘nakubwiyeko mukubira kabiri icyo ndaguha. Wifuje ijisho rimwe, ubwo we ndamuha abiri, kandi niyo yaranasanganywe, ubwo nta kindi mukoraho rero”. Ngayo amasengesho yacu akenshi. Aka ni akanya ko kwibaza: Ese mu masengesho yacu tujya twibuka gusabira n’abandi? Ese iyo tugize ngo turabasabira, tubasabira iki?

Ni byiza rero kongera gusubiza amaso inyuma tukamenya ko Imana igira impuhwe, ikavubira imvura ku batunganye n’abadatunganye idusaba guhora twunze ubumwe. Tugahorana amatara yaka kugira ngo igihe Umwana w’umuntu azagarukira tuzicarane nawe mu Ngoma ye!

Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali ngo adusabire ngo twese tugire umugenzo wo gusenga tutarambirwa.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali adusabire!

 Mwayiteguriwe na Padiri NKURUNZIZA Thaddée,

Diyosezi ya Nyund0

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho