Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya 29 gisanzwe, giharwe

Ku ya 22 Ukwakira 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Rom 5, 12-21; 2º. Lk 12, 35-38

Inyigisho y’uyu munsi igamije kuduhumuriza. Twe abanyabyaha twari twihebye. Twahoraga twibwira ko twaciwe. Nyagasani yongeye kutwibutsa ko ahubwo abanyabyaha duhirwa. Ni twe Umwana w’Imana yaje asanga. Mu rukundo rwayo ruhebuje Imana ntishobora gutererana abakene bayo. Abantu bose ni abayo irabakunda ariko iyo igeze ku banyantege nke ibakunda bihebuje.

Ni uko byagenze kuva kera. Igihe Adamu na Eva bari bituye mu rwobo, Imana ntiyabatereranya. Yahise itangaza umugambi wo kubazahura. Umuntu umwe, Adamu, waguye, yatumye inyokomuntu yose itikira ariko nk’uko urupfu rwamuturutseho ari umwe, Imana Data Ushoborabyose yakoresheje umuntu umwe rukumbi YEZU kugira ngo na We bose ababere imbarutso yo gukizwa.

Twitondere imibereho yacu. Natwe dushobora gutuma abantu benshi borama bitewe n’urwego turiho. Iyo umuntu ari uwa mbere agahutara, bihungabanya n’abandi. Iyo twitwaye nabi mu mwanya turimo, dushobora no kwanduza abandi imico mibi yacu. Ugendana indwara yanduza ashobora kuyikwiza muri benshi. Umuntu ashobora kuba arwaye Sida ari umwe ku musozi nyamara akayikongeza mu bandi bose baturanye. Iki ni ikigereranyo cyumvikanisha ko nk’uko Adamu wa kera yabaye umwe agatuma abantu bose borama, ni ko ba Adamu ba kera bariho kuri ubu bahora bashora abatabarika mu bugomeramana. Duhora tubabazwa n’amakuru atugeraho y’abantu baba bashinzwe abandi ariko bakaboreka mu bibi. Hari n’abayobora nabi bakoreka abo bashinzwe bose. Umubyeyi ashobora gutuma abana be bose borama! Mu mateka y’isi hagiye haboneka n’abayobora ibihugu bagiye bashora imbaga yose mu rupfu.

Amahirwe dufite ni uko umuntu umwe rukumbi YEZU KRISTU yaje mu nsi aje kuvugurura ukumva nabi kwa Adamu wa kera. Ni We ushobora kuvugurura byose akabihindura bishya. Ni We uhura n’abarwayi maze bamwemerera ubuzima bukabasagambamo. Umunyacyaha umwizigiye ahabwa ingabire nyinshi uhereye ku kwibohora ku cyaha. Ibyaha ibyo ari byo byose, byaremera bitaremera, byose YEZU KRISTU arabikiza maze abari baragoswe na Secyaha bakabohorwa burundu. Muri KRISTU byose biba bishya. Aho icyagane cyiganje, ikirezi kirahaseruka YEZU KRISTU agahabwa ikuzo n’icyubahiro. Nta mananiza ashobora kudushyiraho. N’iyo abonye ko twazahajwe n’ingaruka z’ibyaha byacu, afite uburyo bwinshi akoresha ngo atunagure. Uwamuhunga ngo kuko atinye kumuhereza ibyaha bye, ashobora kurinda apfa atarasobanukirwa n’uburyohe bw’ingabire zinyurante YEZU KRISTU ahunda Kiliziya ye.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Elodiya na Nunilo, Salome, Timote Giaccardo, Umuhire Yohani Pawulo wa 2, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho