Aho Imana ntiyaba ikabya mu kwihangana? Aho si byo bituma bamwe bayibazaho?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 05 Ukwakira 2014

Amasomo: 1. Iz5, 1-7; Zab79, 9-10, 13-14, 15-16ª, 19-20; 2. Filipi 4, 6-9; Ivanjili: Mt21, 33-43

Ikigereranyo cy’umuzabibu cyagiye gikoreshwa kenshi mu bitabo by’Abahanuzi, muri Zaburi ndetse no mu ma Vanjili. Aho hose igitekerezo cy’umuzabibu cyakoreshejwe hagamijwe kwerekana uko umuryango w’abayisraheli na Kiliziya babanye n’Imana. Amasomo y’iki cyumweru agamije kutumbwira iki dufatiye ku kigereranyo cy’umuzabibu?

Imana yiyuha akuya yita ku bantu kurusha uko umuhinzi yita ku muzabibu

Abahinzi b’imizabibu bagera ku musaruro bagotse amanywa n’ijoro. Mbese nabigereranya iwacu i Rwanda nko kurya amafranga y’ikawa. Bisaba gutunganya neza ubutaka, ugateramo ingemwe z’indobanure zitabembye (Iz5, 2), ugafumbira, zamera ukajya wicira uzirinda ibyonnyi n’ibisambo; igihe kigeze ukata mashami mabi ngo ameza ashishe, ugomba gucunga ko hari ibindi byatsi bibi bimeramo ukabirandura, mbese ukazikiza ibigunda (Iz5,6), ukazisasira kandi ukajya wongeraho isaso uko igihe kigeze. Umuntu agera kuri sizeni ya kawa yarahavunikiye. Ariko nawe yagira amahirwe zitabaye ibihuhwa, akanezerwa ari kurya ifaranga ryakirana rivuye mu musaruro mwiza!

Imana nayo itwitaho bitavugwa: Nitwe Muzabibu w’ukuri w’Imana, twebwe abaremwe mu ishusho yayo tuba duhamagariwe kwibumbira muri Israheli nshya, ariyo Muryango w’Imana. Ibyo Imana Data yakoreye mwene muntu ngo aha yakwera imbuto z’ubutungane, ntibirondoreka: Yaremeye Muntu imwishushanyije (Intg1, 26-27), iramwizera imushinga isi yose n’ibyaremwe byose ngo abihe icyerekezo cyiza, abikoreshe asingiza Umuremyi wa byose. Nyamara muntu yaje kwigomeka, arega agatuza, maze ibintu biramugenga aho kubigenga, ashaka kwiyambura isura y’Imana, yirema uko ashaka, ntamenye ko arimo kwiremaza! N’ubwo yivukije ubwo bucuti n’icyizere yari yagiriwe, akikura mu bususuruke, Imana yakomeje kuba Imana! Ntiyamutereranye ngo apfire mu muvumo yari yikururiye! Yagobotse abantu igenda ibiyegereza buhoro uhoro igira ngo n’ubwo hari benshi boramye bakohoka mu bibi, wenda bake bagira agatima keza babashe kuyibona bugufi! Sibwo yohereje intore zayo guhumuriza rubanda no kubabwira ko Imana ibari hafi kandi ikibakunze! Tuzi Abrahamu, Izaki, Yakobo, Musa, Abahanuzi n’abandi. Abantu bamwe bigize simbikangwa, banangira umutima, bigera n’aho batoteza, bakubita, bafunga, banirukana intumwa z’Imana (Soma iyi Mt21, 35-36). Ni akumiro! Imana ni Imana. Ntiyivumbuye ngo itureke dupfe urwo twikururiye.

Ku ndunduro y’ibihe, Imana yohereje n’uwari usigaye ari nawe w’imanze kandi w’imperuka, alfa na omega, Yezu Kristu Umwana w’Ikinege w’Imana wigize umuntu, kugira ngo abane natwe aduhishurire Data byuzuye maze ngo nitumwemera, tukamukuriza, tuzabane nawe mu Ijuru. Uyu nawe tuzi ko iyi si itamurebeye izuba, nibura ngo igirireko ari Umwana umwe w’Ikinege w’Imana (Mt21, 37). Isi yacuze umugambi mubisha, maze iramwivugana (Mt21, 38-39). Koko Dawe ni wowe wenyine Nyirubutagatifu Wowe wakunze isi bigeza aho utwoherereza Umwana wawe w’ikinege ngo atubere Umukiza igihe wagennye kimaze kugera.

Yezu yaraje yigira umuntu nta na kimwe atwitandukanyijeho lkeretse icyaha. Abakene banyoteye Imana kandi bayikeneye yabamenyesheje Inkuru Nziza yumukiro, imbohe zaboreye mu bucakara bw’icyaha azimenyesha ugucungurwa. Abamazwe n’ishavu, agahinda n’ibikomere abamenyesha inzira y’ibyishimo. Yigabije urupfu -yateguriwe n’ababisha- ku bushake bwe, agira ngo ahitane kandi yice urupfu rwari rugenewe bose, maze arurusha ubwenge n’ububasha, arwivugana acagagura ingoyi zarwo igihe azutse mu bapfuye, atangariza bose ubuzima buzira kuzima.

Kugira ngo tutazongera kwijandika no kwiyica ukundi yaduhaye Roho Mutagatifu ari we udushoboza kwibuganizamo ubuzima bwa Kristu no kuva mu burumbo tukera imbuto z’umuzabibu muzima kandi urumbuka (ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata no kwiramira… Ga5, 22-23).

Imitekerereze migufi ya mwene muntu!

Igitangaje ni uburyo Imana idahita iheba muntu! Nawe se yohereje bamwe barabakubise, yohereje abandi barabakubise! Kandi uko yohereza, niko yohereza abafite agaciro cyane. Ntizagira ibinya byo kohereza n’umwana wayo! We bazamunyuza mu ryoya! Mbega ubugome bwa muntu! Muntu ntakangwa n’Imana koko! Ntangazwa no kubona abantu babungabunga ibidukikije, nta gukandagira ibimera, nta gucira hasi nyamara muntu agahonyorwa: gukuramo inda, kwica basaza….! Muntu azafatwa he? Imana niba yihangana bene ako kageni, ni uko ari Nyirimpuhwe! Ni uko yizera muntu n’ubwo we adahwema gutenguha no kugomera Umuremyi We! Imana niba yihangana gutyo ni uko itajya inanizwa no gukunda! Twe hari ubwo gukunda twitangira abandi bitunaniza, tukijujuta cyangwa tukivumbura, tugatsibuka byacangwamo tugasubika ibyiza twakoreraga abandi. Umuntu akarwaza uwe mu bitaro indwara idakira, byagera aho akamurambirwa akamutererana! Imana si uko iteye! Hari n’abibaza ku mpuhwe zidakama zigirirwa abanyabyaha n’abagome!

Bamwe mu bitekerezo byabo bigufi bati: kuki Imana idahita icana nk’urumuri rwayo ku basambana ngo ibanike ibatangaze, cyangwa ngo bahite bamatana ubudatandukana ko aho wenda nta wasubira? Kuki Imana idakubitisha inkuba abicanyi ngo nabatura ibyicisho bye agiye kwambura abandi ubuzima ahite agwa aho maze banabimusangane aharyamye yumye? Kuki Imana idahita isarisha nk’ugiye kuroga ngo asebera aho? Ko aho wenda byatuma nta we ubisubira! Kuki Imana idateza ubushita, ibinyoro no gukanuka amaraso cyangwa ngo irishe umwanda wabo abahindura abandi imfubyi n’abapfakazi bambura abandi ubuzima atari bo babubahaye? Iyi ni imitekerereze migufi ya muntu! Imana siko iteye, si nako ikora! Ahubwo Yo yerekana urukundo n’impuhwe kuri bose, ababi n’abeza ikabaha imvura n’akazuba…igira ngo wenda, nibabona Ubuntu bagiriwe, babe bakwisubiraho babeho!

Hakorwe iki?

Duhinduke. Twakire Yezu Kristu. Hugukira muvandimwe icyahesha ikuzo Imana Data. Imana iragusura buri munsi. Intumwa igutumaho buri munsi ni nyinshi cyane. Iza mu Ijambo ryayo, muri Ukaristiya, mu isura y’umukene, indushyi n’umurwayi bagukeneyeho impuhwe n’urukundo. Iragusura mu makoraniro agamije isengesho n’urundo. Iragusura mu Basaserdoti banyu babatagatifuza, bakabigisha Ijambo ryayo, bakabayobora mu rumuri rw’Ivanjili. Ntiwirangareho. Sigaho. Ntukabere Imana Data ikirumbo. Urasabwa ukwihana, guhinduka no kuzinukwa icyaha, ukwiyoroshya no kuba umunyakuri. Witinda. Ufata ihene ayifata igihebeba. Igihe ni iki. Emera Yezu Kristu we Buye Nyabuzima ryajugunywe n’abubatsi b’abaswa nyamara ari ryo ryari rigenewe kuba insanganyarukuta. Umuhanga ni uwemera Yezu Kristu (Mt21, 42).

Amaherezo abazakomeza kunangira umutima bazibonera. Ku munsi w’urubanza bazicwa urw’abagome maze ibyiza bari barahawe bakabirangarana bigapfa ubusa bihabwe abeza (Mt21, 41). Ababi banze guhinduka bazanyagwa ingoma y’ijuru maze ihabwe abakiriye Yezu Kristu Umwana w’Imana Nzima (Mt21, 43).

Umunsi uzatoranya abawe, Nyagasani uzatubabarire. Bikira Mariya adufashe.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho