Inyigisho: Aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 17 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 03 Kanama 2013

Bavandimwe,

turakomeza kuzirikana ijambo ry’Imana ritubwira Yezu uwo ari we. Nako ridufasha kumwibazaho: Yezu ni nde? Iki kibazo kidufitiye akamaro cyane kuko hari ubwo twibeshya ko tumuzi. Kumenya Yezu by’ukuri bitwongerera ukwemera, bikaduha ukwizera kandi bikaduha ubutwari bwo kudacika intege mu gukora icyiza dukurikiza urugero rwa Yohani Batista. Uyu Yohani Batista yaciwe umutwe azira ukuri. Mbese ni bya bindi abanyarwanda bavuga ngo “Aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo”. Niko byamugendekeye. Ubanza iyo yicecekera nk’abandi bose, ntacyo Herodi aba yaramukozeho. Nk’umuhanuzi ariko guceceka ntibyari kumushobokera. Yari afite ubutumwa bwo kugarura abantu mu nzira nziza, kabone n’iyo we byamugiraho ingaruka zitari nziza. Ubutumwa bw’umuhanuzi ni ugucyaha ikibi no guhumuriza abantu.

Natwe abakristu turi abahanuzi. Ku bwa Batisimu, igihe badusize amavuta ya Krisma atugira abakristu byuzuye, natwe twabaye abasaserodoti, abahanuzi n’abami. Ese ubwo butumwa bwa gihanuzi turabukora? Cyangwa turicecekera ngo tutishyira mu bibazo? Reka twongere dusome iyi Vanjili turusheho kuyisobanukirwa no kuyikuramo inyigisho.

  1. Abo Ivanjili itubwira

  • Herodi Antipasi

Ni umutware w’Intara ya Galileya, mu majyaruguru ya Isiraheli. Nk’abandi bayisiraheli, Herodi aribaza Yezu uwo ari we, agashaka n’igisubizo. Kuri Herodi, uwo muntu ufite ububasha bwo gukora ibitangaza nta wundi ni Yohani Batista wazutse mu bapfuye. Wagira ngo kuva yakwicisha Yohani Batisita ntiyigera asinzira, ahora ahangayitse, afite ubwoba, abunza imitima. Akomeza kwibaza icyo yamuhoye. Umuntu yavuga ko ari nk’umugabo w’inganzwa mu rugo rwe. Yafashe Yohani aramuboha aramufungisha abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo yari yaracyuye. Herodi yashakaga kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko ari umuhanuzi. Nyuma haje kuba umunsi mukuru w’ivuka rye. Herodi arahimbarwa. Mu byari byateguwe byose icyamunyuze kuruta ibindi ni umudiho w’umukobwa wa Herodiya. Muri uko kunezerwa, nta gushidikanya ko n’akayoga kabimufashagamo, asezeranya uriya mukobwa kumuha icyo ari busabe cyose. Ndetse ashyiraho n’indahiro. Yari azi ko abwira umwana uri busabe ikanzu nziza, amavuta yo kwisiga, inkweto zibengerana… mbese burya umwana ntasaba ibintu by’akataraboneka. Herodi atungurwa no kumva umwana asaba umutwe wa Yohani Batista ku mbehe. Ashaka kwisubiraho, azitirwa no gutinya abatumirwa no kwanga ko bamusuzugura ngo ntiyuzuza ibyo yarahiriye. Kubera kubura ubutwari no gutinya amaso y’abatumirwa, Herodi ategeka ko bajya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe, bagahemba umukobwa uzi kubyina neza.

  • Yohani Batista

Nk’umuhanuzi w’intwari. Aratera ikirenge mu cy’abahanuzi ba kera bagiraga inama abategetsi b’ibihangange nka Natani wagiye kubwira umwami Dawudi icyaha cye. (Soma 1 Sam 12). Yohani yagiye kwa Herodi aravunyisha ati “Herodi muvandimwe, n’ubwo uri umwami bwose, ukaba ufite ububasha, hari ibyo utemerewe. Ntiwemerewe gutunga Umugore w’umuvandimwe wawe Filipo. Itegeko ry’Imana riravuga ngo ‘Ntuzasambane’”. Ibyo ntibyashimishije Herodiya wumvaga Yohani agiye kumukura amata mu kanwa. Yohani yarafunzwe ndetse aza no kwicwa azira ukuri. Abanyarwanda kera bagihakwa bacaga umugani ngo “Ukuri wabwiye shobuja ukumuhakishwaho”. Yohani yanze guhakwa, abwira Herodi ukuri kw’Imana, arakuzira.

  • Herodiya

Ni umugore w’isezerano wa Filipo, umuvandimwe wa Herodi. Uyu mugore yataye umugabo we, ajya kwibanira na Herodi, bitemewe n’amatageko y’Imana. Yohani abwira Herodi ko atemerewe gutunga umugore utari uwe, Herodiya yarabyumvaga. Ati “Uyu munyagwa agiye kunkura amata mu kanwa! Kuki yivanga mu bitamureba? Nzamwumvisha”.Yafungishije Yohani aza no kumucisha umutwe.

  • Umukobwa wa Herodiya

Azi kubyina byahebuje. Ni byiza ntako bisa. Mu isabukuru ry’ivuka rya Herodi yarabyinnye Herodi n’abatumirwa bose baranezerwa. Herodi amubwiye kugira icyo asaba, ajya kugisha inama nyina nk’abandi bana bose. Nyina aho kureba inyungu z’umwana, aba abonye uburyo bwo kwihimura kuri Yohani Batista. Ati « Genda usabe umutwe wa Yohani ku mbehe ». Ese mama uriya mwana yumvaga uburemere bwa kiriya gikorwa? Ese yari ataramenya ko tugomba kumvira Imana kuruta abantu n’iyo baba ababyeyi bacu? Ese yari ataramenya ko ubuzima bw’umuntu bugengwa n’Imana yonyine? Umwana yumviye nyina, asaba umutwe wa Yohani, barawumuha, awushyira nyina.

  • Abatumirwa

Ntacyo bavuga, bararya, baranywa, bakareba ibirori. Nta watinyutse kwamagana umwami ngo arengere Yohani Batista. Ese twakwemeza ko bose bari bashyigikiye iby’urupfu rwa Yohani? Nta n’urubanza rubaye? Oya. Ariko kubera ubwoba no kwanga kwiteranya ntawigeze akopfora. Ibyo byahaye ingufu Herodiya mu bugome n’ubugambanyi bwe.

  • Abigishwa ba Yohani Batista

Bamenye ko Yohani bamuciye umutwe, baraza batwara umurambo we barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu.

  1. Kwiyerekezaho

Iyi vanjili ntigamije gusa kutubwira ibyabaye kera cyane hakaba hashize imyaka ibihumbi bibiri. Harimo inyigisho itureba muri iki gihe. Buri mukristu usomye iyi nkuru, akwiye kwisuzuma akareba niba hari aho yakwishyira muri ibi byiciro binyuranye.

– Ese naba ndi nka Yohani Batista nkarangwa no kuvuga ukuri, kubaho mu kuri no gukorera mu kuri? Ese niteguye ingaruka zishobora guturuka ku byiza mvuga cyangwa nkora?

– Ese naba ndi nka Herodi urenga ku mategeko y’Imana (Ntuzasambane), bamucyaha akongeraho n’iryo guca umuntu umutwe (Ntuzice)? Ese naba ntinya amaso y’abandi bigatuma nkora ibibi kugira ngo batandeba nabi, batamvuga nabi?

– Ese meze nka Herodiya ukoresha umwanya afite mu kurenga amategeko y’Imana no kugira nabi? Ese naba mfungisha abantu cyangwa nkabicisha kubera kurengera inyungu zanjye? Ese abana mbagira inama nziza? Mbaha urugero rwiza?

– Ese meze nk’uriya mukobwa wa Herodiya wumvira buhumyi inama agiriwe?

– Cyangwa meze nka bariya batumirwa barya bakanywa bakareba ibirori badahangayikishijwe n’amaraso y’inzirakarengane arimo kumeneka?

– Cyangwa meze nka bariya bigishwa ba Yohani bakora umugenzo mwiza wo gushyingura umurambo no kubimenyesha inshuti n’abavandimwe?

Buri wese yareba aho yakwishyira. Tugafata umugambi wo kwamagana icyaha uko cyaba kingana kose n’uwaba agikoze wese.

Bavandimwe, nk’uko mubizi, Yahani Batista ni integuza ya Yezu mu ivuka rye, mu butumwa bwe ndetse no mu rupfu rwe. Nk’uko Yohani yahanganye n’umutegetsi Herodi, Yezu nawe azahangana n’abategetsi b’iyi si : Herodi, Pilato, abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango. Nk’uko Yohani yishwe bahimbaza umunsi mukuru w’isabukuru y’ivuka rya Herodi, Yezu azicwa bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Nk’uko umurambo wa Yohani Batista washyinguwe n’abigishwa be, Yezu nawe azashyingurwa n’abigishwa be. Icyakora Yezu aruta kure Yohani Batisita kuko azazuka mu bapfuye ku munsi wa gatatu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho